IKUSANYIRIZO RY’IBIMENYETSO BYA POROKIRERI

Iryo kusanyirizo ni iki kandi rikubiyemo ibiki











IKUSANYIRIZO RYIHARIYE

Ikusanyirizo ry’Ibimenyetso bya Porokireri rikubiyemo inyandiko zigikoreshwa n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya n’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT).

Izo nyandiko zibitswe kandi zicungwa n’Ibiro bya Porokireri kandi, magingo aya ntibirashyirwa mu bushyinguranyandiko bwa MICT.

Mu gihe kirenze imyaka makumyabiri, Ibiro bya Porokireri w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY) n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) byaharaniye kugeza imbere y’ubutabera bamwe mu bantu bagize uruhare runini kurusha abandi mu byaha byakozwe mu ntambara zo mu karere ka Balkan mu myaka ya za 90 no muri jenoside yo mu Rwanda yo mu mwaka wa 1994.

Mu rwego rwo gukusanya ibimenyetso mpamyacyaha byari bikenewe mu gutegura no mu gushyigikira ibyo Porokireri yaregeraga, abapererezi ba TPIY n’aba TPIR bagiye bafata inyandiko z’ubutegetsi, amakarita n’ibikoresho bya gisirikare, intwaro n’amafoto, kimwe n’ibintu byafashwe mu buryo bw’amajwi no mu buryo bwa videwo. Bakusanyije ubuhamya bwanditse bubarirwa mu bihumbi kandi basuzuma imva rusange zibarirwa mu magana n’ahandi hantu ibyaha byakorewe.

Bimwe mu bimenyetso byakusanyijwe muri ayo maperereza byakiriwe nk’ibimenyetso mu maburanisha y’imanza zaciwe na TPIY, TPIR na MICT, kandi byamaze gushyirwa mu nyandiko zerekeranye n’imanza zaciwe n’izo nkiko. Uretse ibyanditsweho ko ari ibanga, ibyo bimenyetso bishobora ubu kubonwa na rubanda ku rubuga rwa interinete rwa MICT.

Cyakora, igice kinini cy’ibimenyetso byakusanyijwe n’abapererezi ba TPIR n’aba TPIY na n’ubu kiracyacunzwe na Porokireri kandi, hamwe n’ibimenyetso byakusanyijwe n’abapererezi ba MICT, ibyo ni byo bigize Ikusanyirizo ry’Ibimenyetso bya Porokireri.

Ikusanyirizo ry’Ibimenyetso bya Porokireri riracyakoreshwa na Porokireri mu manza zikiburanishwa na TPIY na MICT, no mu maperereza akorwa na MICT, bityo ntibishobora kubonwa na rubanda. Ibyo bimenyetso bikoreshwa kandi mu guha ubufasha inzego z’ubutegetsi z’ibihugu zishaka kuburanisha imanza mu nkiko z’ibyo bihugu, iyo hatanzwe uburenganzira bwo kubikoresha muri ubwo buryo.

IHEREREKANYWA N’IBIKWA RY’IBIMENYETSO

Imvugo ‘ihererekanywa n’ibikwa ry’ibimenyetso’ yerekeranye n’uburyo bwashyizweho bwo kwandika uko ikimenyetso gihamya gikoreshwa kandi kibikwa.

Kuba hari uburyo bwanditse bugaragaza ihererekanywa n’ibikwa ry’ibimenyetso bituma ibimenyetso bibikwa mu buryo bukwiye bikanatuma hatagira ugira icyo abihinduraho, ku buryo urukiko rushobora kwizera ko bitahinduwe nyuma yo gushyikirwa. 

Intambwe ya 1:

Intambwe ya 2:

Intambwe ya 3:

Intambwe ya 4:

Intambwe ya 5:

Intambwe ya 6:

Ikusanyirizo ry’Ibimenyetso bya Porokireri rikubiyemo ibintu bibarirwa mu mamiriyoni.

IBINTU BINYURANYE

Mu gihe urukiko rwa TPIR n’urwa TPIY zamaze, abapererezi bazo bakusanyije ibintu binyuranye bigera ku bihumbi 14.

INYANDIKO

Amapaje y’inyandiko arenga miriyoni 9 yakusanyijwe mu rwego rw’ibimenyetso.

Izo nyandiko zirimo inyandiko zasohowe, ibinyamakuru byanditse, amatangazo agenewe abanyamakuru, amabaruwa yo mu butegetsi, ibitabo byandikwamo ibikorwa bya gisirikare, ajenda, amategeko, ibitabo n’ibishushanyo.

AMAFOTO abarirwa mu bihumbi, negatifu z’amafoto ndetse n’amafoto yakuwe mu mavidewo.

AMAKARITA abarirwa mu magana, agaragaza ingamba n’ibikorwa bya gisirikare, imipaka ihindagurika n’amoko anyuranye y’abantu na byo bishyirwa mu cyiciro cy’inyandiko.

INYANDIKO ZIGIZWE N’AMAJWI N’AMASHUSHO

Amasaha arenga 13.700 by’amajwi yafashwe mu buryo bwa anaroge n’ubwa dijitari kuri bande, kasete, DAT, DVD, CD na disike zikomeye bifite.

Amasaha ibihumbi 11 by’amavidewo yafashwe mu buryo bwa anaroge n’ubwa dijitari biri muri foruma zitandukanye zirenga makumyabiri.

ry’Ibimenyetso bya Porokireri ni ububiko bwihariye bw’ibimenyetso bivuga inkuru y’ibyaha byakorewe mu karere ka Balkans no mu Rwanda, abantu bakekwaho kuba ari bo bateguye kandi bagatsotsoba ibyo byaha, hamwe n’abakorewe ibyo byaha.

Ikintu cy’ingenzi kurushaho, ni uko ibintu byakusanyijwe bikigize ishingiro ry’igice kinini cy’akazi k’Ibiro bya Porokireri n’ibikorwa n’inkiko z’ibihugu mu guharanira ko abakoze ibyaha babiryozwa.