UMURYANGO W'ABIBUMBYE | Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha
EN | FR | BSC

Kiriziya ya Nyange

Yashyizweho ibisobanuro n’umutangabuhamya wiswe CBY

Ikimenyetso gihamya No P49

8 Nzeri 2009

Urubanza Porokireri aburana na Gaspard Kanyarukiga, ICTR-02-78

Iki ni igishushanyo cya kiriziya ya Paruwase ya Nyange muri Komine ya Kivumu, Perefegitura ya Kibuye, mu Rwanda. Kuva ku itariki ya 13 kugera ku ya 16 Mata 1994, abagabaga ibitero bitwaje intwaro bagabye ibitero kuri iyo kiriziya yarimo impunzi z’Abatutsi.

Umutangabuhamya ushinja wiswe CBY avuga ko abantu barenga ibihumbi bibiri bahungiye muri iyo kiriziya ku itariki ya 15 Mata 1994 nyuma yo kugotwa no kugabwaho igitero n’Abahutu bari mu bitero bitwaje intwaro, barimo n’abaporisi bo muri Komine ya Kivumu. Mu buhamya bwe mu Rukiko, CBY yanditse inyuguti ya “P” ku rugi rwa kiriziya rw’inyuma kandi yemeza ko impunzi zanyuze muri urwo rugi ubwo zinjiraga muri iyo kiriziya.

CBY yavuze ko ubwo impunzi zari zimaze kwifungiranamo, iyo kiriziya yagabweho igitero n’abagabaga ibitero bakoresheje amagerenade kandi kiriziya irasenywa hakoreshejwe tingatinga, bityo birangira Abatutsi bose bari muri iyo kiriziya biciwemo.