UMURYANGO W'ABIBUMBYE | Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha
EN | FR | BCS

Igishushanyo kigaragaza agace karimo urugo rwa Minisitiri
w’Intebe Agathe Uwilingiyimana

Cyashushanyijwe n’umutangabuhamya witwa Silvestre Ntivuguruzwa

Ikimenyetso gihamya No D554

16 Nyakanga 2008

Urubanza Porokireri aburana na Augustin Ndindiliyimana na bagenzi be (Urubanza rwitiriwe abasirikare II), ICTR-00-56

Umutangabuhamya witwa Silvestre Ntivuguruzwa ushinjura François-Xavier Nzuwonemeye yari umwe mu bari bagize kompanyi ya jandarumori yari ishinzwe umutekano, ikaba ari yo yari ishinzwe kurinda abanyaporitike bakomeye mu Rwanda. Ntivuguruzwa yari ashinzwe kurinda Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana mu rugo rwe i Kigali, Rwanda, ku itariki ya 7 Mata 1994, umunsi yiciweho.

Mu buhamya bwa Ntivuguruzwa, ubwo yasobanuraga imiterere y’agace Minisitiri w’Intebe yari atuyemo, Umucamanza Taghrid Hikmet, yasabye ko uwo mutangabuhamya ahabwa urupapuro kugira ngo ashushanyeho igishushanyo cyerekana imiterere y’aho hantu. Ntivuguruzwa yashushanyije kandi yerekana ESM (Ishuri rya gisirikare), Avenue Paul VI (“Avenue Paul 6”), urugo rw’abantu b’Abanyamerika (Rugaragazwa n’inyuguti “USA” kuri iki gishushanyo) n’ambasade y’u Burusiya iri inyuma yarwo (“URSS”), urugo rw’abantu bo muri Afurika y’uburengerazuba (“Ouest Africain”) n’urugo rwa Minisitiri w’Intebe (“PM”) imbere yarwo.

Iburyo bw’urugo rwa Minisitiri w’Intebe, yashushanyijeho kandi yerekana andi mago n’umuhanda werekeza ku rugo rwa Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana (“President”), wishwe mu mugoroba wo ku itariki ya 6 Mata 1994.