UMURYANGO W'ABIBUMBYE | Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha
EN | FR | BCS

Ikigo cya Kanombe n'inkengero zacyo

Byashushanyijwe n'umutangabuhamya wiswe GS

Ikimenyetso gihamya No P81

2 Gashyantare 2006

Urubanza Porokireri aburana na Augustin Ndindiliyimana na bagenzi be (Urubanza rwitiriwe abasirikare II), ICTR-00-56

Iki ni igishushanyo kigaragaza Ikigo cya Kanombe, muri Kigali, Rwanda, n'inkengero zacyo mu mwaka wa 1994. Cyashushanyijwe n'umutangabuhamya ushinja wiswe GS, wahoze mu Ngabo z'u Rwanda.

GS avuga ko yumvise urusaku rw'ikintu giturika cyane n'urusaku rw'amasasu bivugira mu cyerekezo cy'urugo rwa Perezida Juvénal Habyarimana ku itariki ya 6 Mata 1994, ijoro indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana yahanuwemo.

Mu buhamya bwe, GS yakoresheje iki gishushanyo agaragaza ahantu Ikigo cya Kanombe cyari giherereye (Hagati kuri iki gishushanyo) n'urugo rwa Perezida Habyarimana (Nomero ya 8 kuri iki gishushanyo), hamwe n'inzira GS yanyuzemo (igaragazwa n'ibara ry'umutuku) ubwo yajyaga gukora iperereza aho hantu ku itariki ya 7 Mata 1994.