Abayobozi bakuru
Abayobozi bakuru ba IRMCT, bahuriweho n’amashami yombi, ni Perezida, Porokireri, na Gerefiye.
Perezida ni we muyobozi mukuru wa IRMCT. Ashinzwe kugenzura muri rusange ko ibikorwa byose birebana na manda ya IRMCT bikorwa kandi ni we uyihagararira imbere y’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi no mu Nteko Rusange. Ni we Perezida w’Ingereko zishinzwe guca imanza muri IRMCT kandi. igihe cyose bikenewe, ni we ugena abacamanza baburanisha imanza. Perezida wa IRMCT aba kandi ari Umucamanza mu Rugereko rw’Ubujurire.
Porokireri ashinzwe iperereza no gukurikirana abantu bavugwa mu Ngingo ya 1 ya Sitati ya IRMCT. Sitati iteganya ko Porokireri “[ari]urwego rwihariye rwa IRMCT, kandi [ko] Porokireri akora mu bwigenge busesuye. Nta Leta cyangwa urwego urwo ari rwo rwose bimuha amabwiriza, kimwe n’uko ntawe ayasaba”.
Gerefiye ayobora Ibiro bya Gerefiye bishinzwe ubutegetsi bw’Urukiko. Ibiro bya Gerefiye bigeza za serivisi zinyuranye ku Ngereko no ku Biro bya Porokireri mu rwego rwo kubifasha kurangiza inshingano zabyo.
Perezida ashyirwaho n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye amaze kubijyamo inama na Perezida w’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi n’abacamanza ba IRMCT. Porokireri ashyirwaho n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ibisabwe n’Umunyamabanga Mukuru. Gerefiye ashyirwaho n’Umunyamabanga Mukuru. Aba bayobozi bakuru batatu bahabwa manda y’imyaka ine kandi ishobora kongerwa.
Abayobozi bakuru ba IRMCT muri iki gihe ni Umucamanza Graciela Gatti Santana (Perezida), Serge Brammertz (Porokireri), na Abubacarr Tambadou (Gerefiye).