Porokireri

Serge Brammertz

Serge Brammertz

Porokireri Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha kuva ku itariki ya 29 Gashyantare 2016.

Yavukiye Eupen mu Bubiligi mu mwaka wa 1962.

Ku itariki ya 29 Gashyantare 2016, Serge Brammertz yagizwe Porokireri wa IRMCT n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi. Ku itariki ya 26 Kamena 2020, yongewe indi manda iva ku itariki ya 1 Nyakanga 2020 ikagera ku ya 30 Kamena 2022.

Dogiteri Brammertz yabaye Porokireri Mukuru w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya kuva ku itariki ya 1 Mutarama 2008 kugera ubwo rufunze mu mpera z’umwaka wa 2017.

Mu gihe kirenga imyaka icumi, Dogiteri Brammertz yakoze mu myanya y’ubuyobozi ashinzwe gukora amaperereza ku byaha bikomeye byo mu rwego mpuzamahanga no kubikurikirana. Mbere yo guhabwa umurimo akora ubu, muri Mutarama 2006, Kofi Annan, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yamugize Komiseri muri Komisiyo Mpuzamahanga Yigenga y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe gukora iperereza ku iyicwa rya Rafik Hariri, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Libani, umwanya yabayemo kugera mu mpera z’umwaka wa 2007. Mbere yaho, muri Nzeri 2003, Inteko y’Ibihugu byashyize umukono kuri Sitati ya Roma yamutoreye kuba Porokireri Wungirije w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC). Muri uwo mwanya, yari ashinzwe gushyiraho Ishami ry’Ibiro bya Porokireri rishinzwe amaperereza kandi yatangije amaperereza ya mbere y’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga muri Uganda, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no muri Darfur.

Mbere yo guhabwa izo nshingano zo mu rwego mpuzamahanga, Dogiteri Brammertz yabanje kuba umucamanza mu gihugu cye, hanyuma yayoboye Ibiro bya Porokireri mu gihugu cy’u Bubiligi. Muri iyo myanya, yayoboye amaperereza n’imanza nyinshi ku byaha biteguye bihuriweho, iterabwoba, ubucuruzi mpuzamahanga bw’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibikorwa byo kunyuranya n’amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara. By’umwihariko, umurimo we wibanze ku bikorwa byo guhuriza hamwe amaperereza hagati y’ibihugu, gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu ku rwego rwa porisi no mu bucamanza ku birebana n’imanza mpanabyaha. Byongeye kandi, nk’impuguke muri ibyo bibazo n’ibindi bijyanye na byo, yakoreye Komisiyo y’u Burayi, Inama y’u Burayi n’Umuryango Mpuzamahanga ukurikirana abimukira (OIM).

Hagati y’umwaka wa 1989 n’uwa 1997, yabaye Subusititi na Subusititi wa mbere wa Porokireri mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Eupen (mu Bubiligi). Nyuma yaho yabaye Porokireri Mukuru Wungirije mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Liège.

Ubu Dogiteri Brammertz ni umwe mu bagize Komite Nshingwabikorwa y’Umuryango Mpuzamahanga w’Abaporokireri (International Association of Prosecutors), kandi mbere yaho yari Perezida w’Ihuriro ryimakaza ubufatanye mu bucamanza mu Burayi (European Judicial Network). Yanditse ku bintu bikurikira kandi abyigisha mu mashuri: iperereza n’ikurikirana ry’ibyaha by’urusobe, igiporisi cy’u Burayi n’igiporisi mpuzamahanga, ubufatanye mu manza z’inshinjabyaha, amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara, ibyaha biteguye bihuriweho, iterabwoba no kongera ubushobozi bw’abacamanza. Yabaye porofeseri w’amategeko muri Kaminuza ya Liège kugera mu mwaka wa 2002.

Dogiteri Brammertz afite impamyabumenyi mu mategeko yo muri Kaminuza ya Louvain-la-Neuve, n’impamyabumenyi mu bumenyi bw’ibyaha n’abanyabyaha (Criminology) yo muri Kaminuza ya Liège n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (PhD) mu mategeko mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Albert Ludwig, i Freiburg, mu Budage. Mu rwego rwo kubona iyo mpamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu, yakoze ubushakashatsi bwabyaye inyandiko yamuritse ivuga ku “Bufatanye bw’igiporisi cy’ibihugu mu gukumira no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka”.