Imanza
Mu Cyemezo cyayo cya 1966 (2010), Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi yashyizeho MICT kugira ngo ikore imirimo y’ingenzi y’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda n’iy’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya.
Ukurikije manda yayo, MICT yashinzwe ibintu bitandukanye, birimo kugenzura irangizwa ry’ibihano, gususuzuma ibyemezo byo mu rwego rw’ubutegetsi, kugena ababuranisha imanza, gusubiramo imanza, imiburanishirize mu bujurire, imanza zerekeye gusuzugura Urukiko, ibyifuzo bisaba gukuraho icyemezo cyo kohereza imanza mu nkiko z’ibihugu, guhindura ingamba zo kurinda umutekano w’abatangabuhamya, korohereza ababikeneye kugera ku nyandiko zerekeye imanza, imenyekanisha ry’ibimenyetso, guhinduka k’urwego rw’umutekano inyandiko zibitswemo, ibyifuzo bisaba indishyi n’ishyirwaho ry’avoka wunganira uregwa.
Zimwe mu manza zikiburanishwa ni agace gato gusa k’izo MICT ifite ibyo isuzumaho muri iki gihe mu rwego rw’imirimo yayo y’ingenzi yavuzwe hejuru. Niba ushaka amakuru ku manza zose MICT ikiburanisha, reba Imanza zose ziburanishwa na IRMCT.
Zimwe mu manza zikiburanishwa
Kabuga, Félicien
KABUGA, Félicien (MICT-13-38)
Icyiciro kibanziriza iburanisha
Mu gihe ibyaha bivugwa mu Nyandiko y’ibirego byakorwaga, Félicien Kabuga yari Perezida wa Komite y’abagize igitekerezo cyo gushinga Radiyo RTLM (“Comité d’Initiative de la Radio Télévision Libre des Milles Collines”) akaba na Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu (“Fonds de Défense Nationale”) kuva ahagana ku itariki ya 25 Mata 1994 kugera muri Nyakanga 1994.
Amajyambere agezweho: Biteganyijwe ko, ku matariki ya 29 na 30 Nzeri 2022, hazumvwa imyanzuro, mu magambo, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso kandi ko Porokireri azatangira gutanga ibimenyetso bishinja ku itariki ya 5 October 2022. Bitewe n’uko ubuzima bwa Kabuga bwifashe kandi hakurikijwe inama z’abaganga, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo ruteganya ko amaburanisha azajya aba gatatu mu cyumweru (Ku wa Kabiri, ku wa Gatatu no ku wa Kane) kandi iburanisha rikazajya rimara amasaha abiri ku munsi (kuva saa yine kugera saa sita z’amanywa, ku isaha y’i Lahe).
MoreImanza zose ziburanishwa na IRMCT
BIZIMUNGU et al. (Government II)
MICT-14-75
Completed
Bicamumpaka, Jérôme| Bizimungu, Casimir| Mugenzi, Justin| Mugiraneza, Prosper
FATUMA et al.
MICT-18-116
Completed
Fatuma, Marie Rose| Munyeshuli, Dick Prudence | Ngirabatware, Augustin | Ndagijimana, Jean de Dieu| Nzabonimpa, Anselme
KVOČKA et al.
MICT-14-81
Completed
Kos, Milojica| Kvočka, Miroslav| Prcać, Dragoljub| Radić, Mlađo| Žigić, Zoran
NAHIMANA et al. - "Media"
MICT-13-37
Completed
Barayagwiza, Jean-Bosco| Nahimana, Fernand| Ngeze, Hassan
NDINDILIYIMANA et al. - "Military II"
MICT-13-43
Completed
Bizimungu, Augustin| Ndindiliyimana, Augustin| Nzuwonemeye, Francois-Xavier| Sagahutu, Innocent
NTAKIRUTIMANA, Elizaphan and Gérard
MICT-12-17
Completed
Ntakirutimana, Gérard | Ntakirutimana, Elizaphan
NYIRAMASUHUKO et al. (Butare)
MICT-15-90
Completed
Kanyabashi, Joseph| Ndayambaje, Elie| Nsabimana, Sylvain| Ntahobali, Arsène Shalom| Nteziryayo, Alphonse| Nyiramasuhuko, Pauline
POPOVIĆ et al.
MICT-15-85
Completed
Beara, Ljubiša| Borovčanin, Ljubomir| Miletić, Radivoje| Nikolić, Drago| Pandurević, Vinko| Popović, Vujadin
PRLIĆ et al.
MICT-17-112
Completed
Ćorić, Valentin| Petković, Milivoj| Praljak, Slobodan| Prlić, Jadranko| Pušić, Berislav| Stojić, Bruno