Irangiza ry’ibihano



 
 

Ku itariki ya 1 Nyakanga 2012 no ku ya 1 Nyakanga 2013, IRMCT yakiriye inshingano zo kugenzura irangiza ry’ibihano byose b’abakatiwe na TPIR na TPIY.

Abantu bahamijwe ibyaha na TPIR cyangwa TPIY ntibarangiriza ibihano byabo muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye Arusha cyangwa i Lahe, kuko izo gereza zitagenewe uwo murimo. Babirangiriza mu bihugu biri mu Muryango w’Abibumbye byagiranye na wo amasezerano ateganya ko abakatiwe na TPIR, TPIY cyangwa IRMCT bazarangiriza ibihano muri ibyo bihugu.

Iyi karita igaragaza ibihugu byashyize umukono ku masezerano yo kurangirizwamo ibihano kandi byakiriye abantu bakatiwe. Imibare itangwa yerekana abakatiwe bose barangije ibihano byabo cyangwa barimo kubirangiza.

Kugena igihugu ibihano birangirizwamo

Icyemezo cy’aho uwakatiwe arangiriza igihano gishingira ku Ngingo ya 25 ya Sitati ya IRMCT n’Amabwiriza Ngengamikorere yerekeye kugena igihugu uwakatiwe agomba kurangirizamo igihano cy’igifungo. Kugena icyo gihugu bikorwa mu ntera enye:
Intera ya 1: Gerefiye avugana n’igihugu kimwe cyangwa byinshi kugira ngo amenye niba byemera kuzarangirizwamo ibihano.
Intera ya 2: Gerefiye ageza kuri Perezida wa IRMCT raporo ikubiyemo risiti y’ibihugu bishobora kurangirizwamo ibihano n’andi makuru afite akamaro.
Intera ya 3: Perezida agena igihugu kizarangirizwamo igihano, ashingiye ku makuru yahawe na Gerefiye no ku iperereza ryose rindi ashobora kubona ko ari ngombwa gukora.
Intera ya 4: Gerefiye ashyira mu bikorwa icyemezo cya Perezida.

Ibisabwa ku buryo abantu bafungwamo

Irangiza ry’ibihano byatanzwe na TPIR, TPIY cyangwa na IRMCT rigomba kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga yerekeye uburyo abantu bafungwamo, amategeko akurikizwa muri icyo gihugu igihano kirangirizwamo, ariko rikagenzurwa na IRMCT.

Uburyo abantu bafungwamo bugomba gukurikiza amabwiriza arebana n’uburenganzira bwa muntu arimo:

Imiryango yemewe nka Komite mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge na Komite y’u Burayi igamije gukumira ibikorwa by’urugaraguro n’ibikorwa cyangwa ibihano birenze kamere muntu cyangwa bitesha umuntu agaciro, igenzura uburyo abantu bafunzwemo kugira ngo ikore ku buryo ibisabwa mu rwego mpuzamahanga byubahirizwa.

Imbabazi, kugabanyirizwa igihano cyangwa kurekurwa mbere y’igihe

Ingingo ya 26 ya Sitati ya IRMCT yemerera abakatiwe na TPIR, TPIY cyangwa IRMCT gusaba kubabarirwa, kugabanyirizwa ibihano cyangwa kurekurwa mbere yo kurangiza ibihano.

Icyemezo cyo kwemera cyangwa gutera utwatsi ibikubiye mu Cyifuzo nk’icyo gifatwa na Perezida wa IRMCT, kandi uretse Ingingo ya 26, ashingira no ku:

Nk’uko bivugwa mu Mabwiriza ngengamikorere, icyifuzo gishobora gutangwa mu buryo bubiri: gutangwa n’igihugu igihano kirangirizwamo cyangwa gutangwa n’uwakatiwe ubwe. Nk’urugero, reba Icyemezo cya mbere cya Perezida wa IRMCT cyo kurekura umugororwa mbere y’igihe cyafashwe mu rubanza rwa Paul Bisengimana, cyo ku itariki ya 11 Ukuboza 2012.

Ibihugu byakoranye amasezerano na TPIR ariko bitarakira abagororwa kugeza ubu ni ibi: u Bufaransa, u Rwanda, Senegali, Swaziland.
Ibihugu byakoranye amasezerano na TPIY ariko bitarakira abagororwa kugeza ubu ni ibi: Albanie, Pologne, Slovakia, Ukraine.