Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2022
Umucamanza Gatti Santana amaze imyaka irenga 30 ari Umucamanza ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Ku itariki ya 27 Kamena 2022, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yashyizeho Umucamanza Gatti Santana nka Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT). Manda ye yatangiye ku itariki ya 1 Nyakanga 2022, ikazamara imyaka ibiri.
Umucamanza Gatti Santana yabanje kugirwa Umucamanza wa IRMCT mu Ukuboza 2011, arahira muri Gicurasi 2012. Muri urwo rwego, yagiye ahabwa inshingano muri IRMCT mu mirimo inyuranye yerekeranye n’imanza, by’umwihariko akaba ari umwe mu Bacamanza bari bagize inteko y’Urugereko rw’Ubujurire yaburanishije Urubanza Porokireri aburana na Radovan Karadžić. Kugera ku itariki ya 26 Kanama 2022, yari umwe mu Bacamanza bari bagize inteko y’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo iburanisha Urubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga.
Kuva mu mwaka wa 2016 kugera igihe yagirwaga Perezida wa IRMCT, Umucamanza Gatti Santana yari umwe mu bantu bari bagize Komite ya IRMCT ishinzwe Amategeko y’urwo Rwego. Yagiye agira uruhare rukomeye mu gutegura imishinga y’ibintu byabaga bigomba guhindurwa mu Mategeko Agenga Imiburanishirize n’Itangwa ry’Ibimenyetso ya IRMCT. Kuva muri Nyakanga 2022 ubwo yari amaze kuba Perezida wa IRMCT, ni umwe mu bagize iyo Komite ishinzwe Amategeko, kubera uwo mwanya ariho.
Nyuma yo kuba Noteri wa Reta n’umunyamategeko kuva mu mwaka wa 1987 kugera mu wa 1992, Umucamanza Gatti Santana yinjiye mu rwego rw’ubucamanza mu Gihugu cye cya Uruguay muri Nyakanga 1992, aho yabaye Umwunzi mu gace ka Montevideo. Guhera mu Ukuboza 1994, yabaye Umucamanza mu nkiko zinyuranye no mu turere tunyuranye muri Uruguay.
Hagati y’umwaka wa 1994 n’uwa 2003, Umucamanza Gatti Santana yabaye Umucamanza mu turere twa Paso de los Toros, Carmelo, Maldonado na Montevideo, muri icyo gihe akaba yaraburanishaga imanza mbonezamubano, nshinjabyaha, iz’umuryango n’iz’umurimo. Mu mwaka wa 2006, yabaye Umucamanza uburanisha imanza nshinjabyaha mu Rukiko rw’ifasi ya 7, naho mu mwaka wa 2008, agirwa Umucamanza mu Rukiko rw’ifasi ya 1 ushinzwe kuburanisha ibyaha biteguwe bihuriweho. Mu mwaka wa 2012, Umucamanza Gatti Santana yazamuwe mu ntera maze agirwa Umucamanza ushinzwe ubujurire mu manza mbonezamubano mu Rukiko rw’ifasi ya 4 kandi, kuva muri Gashyantare 2016 kugera muri Kamena 2022, yari Umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire mu manza nshinjabyaha.
Hagati y’umwaka wa 2016 n’uwa 2017, Umucamanza Gatti Santana yagize uruhare mu mirimo igamije ishyirwa mu bikorwa ry’Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha mashya ya Urugway. Yabaye Umuhuzabikorwa w’Itsinda ryo mu rwego rw’ubutabera rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha mashya kandi yahagarariye urwego rw’ubucamanza muri Komisiyo yihariye, ihuriweho n’inzego zinyuranye, yashyiriweho gushyira mu bikorwa ayo mategeko mashya.
Mu mwaka wa 2019, Umucamanza Gatti Santana yahagarariye urwego rw’ubucamanza rwo muri Uruguay kandi atanga ubufasha mu nama ya 174 ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ihuriweho n’ibihugu byo ku mugabane w’Amerika ku nsanganyamatsiko yerekeranye n’“Inzitizi mu nzira yo gushakisha ukuri n’ubutabera muri Uruguay”.
Kuva muri Werurwe 2021 kugera muri Kamena 2022, Umucamanza Gatti Santana yari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Abacamanza muri Uruguay.
Umucamanza Gatti Santana kandi ni Porofeseri muri Kaminuza ya Montevideo n’iya Empresa, muri Uruguay. Uretse ibyo, Umucamanza Gatti Santana ni Porofeseri mu Ishuri ryigisha ibyerekeranye n’ubutabera muri Uruguay (“Centro de Estudios Judiciales del Uruguay”).
Mu mwaka wa 1987, Umucamanza Gatti Santana yarangije muri Kaminuza ya Repubulika ya Uruguay (“UDELAR”) amasomo amuhesha kuba Noteri wa Reta, naho mu mwaka wa 1988, aharangiza nk’Umunyamategeko. Mu mwaka wa 2008, yize muri Kaminuza ya Alicante muri Espagne aho yavanye impamyabumenyi ihanitse mu byerekeranye no gusobanura ireme ry’ibyemezo byo mu rwego rw’amategeko. Nyuma yaho, Umucamanza Gatti Santana yarangije amasomo yo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’amategeko muri Kaminuza ya Montevideo muri Uruguay.
Uretse ururimi rwe kavukire rw’icyesipanyore, Umucamanza Gatti Santana azi neza n’icyongereza n’igifaransa.