Ubutumwa buhuriweho bw’Abayobozi Bakuru b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha: Umuhango wo kwibuka jenoside wabaye ku itariki ya 7 Mata 2020

Mechanism
Arusha, Lahe
IRMCT Principals: President Carmel Agius (center) with Prosecutor Serge Brammertz (right) and Registrar Olufemi Elias (left).
IRMCT Principals: President Carmel Agius (center) with Prosecutor Serge Brammertz (right) and Registrar Olufemi Elias (left).

Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo gutekereza kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ruribuka abagabo, abagore n’abana bishwe n’Abahutu b’intagondwa mu minsi 100, yaranzwe n’imivu y’amaraso, ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ubu hashize imyaka 26 kuva habayeho icyo gihe cy’icuraburindi cyaguyemo abantu barenga ibihumbi 800. Uyu mwaka, muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi, IRMCT, yifashishije ikoranabuhanga, mu butumwa ishyira ku rubuga rwa interinete rwayo no ku mbuga nkoranyambaga, yifatanyije na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) mu bikorwa byo kwibuka bibera mu Rwanda.

Uyu munsi, tariki ya 7 Mata 2020, hashize imyaka 26 uhereye ku itariki ubwo bwicanyi bwatangiriyeho. Uyu munsi, twebwe Abayobozi Bakuru ba IRMCT, mu izina ry’Abacamanza n’abakozi bayo bose, twunamiye abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Turashima cyane abarokotse kubera uburyo banze guheranwa n’ibyababayeho no kubera umuhate ubaranga. Turashima ubutwari bw’abantu bahaye ubuhungiro abatotezwaga, ndetse kenshi na bo ubwabo bikabaviramo kuhasiga ubuzima.

Tuributsa kandi ko, kuva Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwashyirwaho n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye, kugera rufunze mu mwaka wa 2015, rwemeje, mu bukemuramanza rwahanze, ko jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’ubwumvikane bugamije gukora iyo jenoside ari ibintu byabaye bitagibwaho impaka.

IRMCT irakomeza umurimo w’ibanze wa TPIR n’urugamba rwo guharanira ubutabera ibinyujije mu nshingano zinyuranye zirimo: gushyira imbere igikorwa cyo gushakisha, gufata no kuburanisha abantu umunani TPIR yakoreye Inyandiko z’ibirego bagishakishwa n’ubutabera, gufasha abantu bakorewe ibyaha hamwe n’abatangabuhamya bagize ubutwari bwo kuza gutanga ubuhamya muri TPIR no kugenzura uburyo abantu bakatiwe na TPIR barangiza ibihano bahawe.

Uyu munsi, IRMCT irongera gushimangira ko ikomeza guharanira ubutabera n’ubufatanye n’Abanyarwanda. Turibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’abantu bahatakarije ubuzima. Twemera ko ari ngombwa gukomeza kuba maso kugira ngo amarorerwa yo mu mwaka wa 1994 atibagirana cyangwa ngo yongere kubaho. Turakomeza gukora ku buryo habaho ubutabera ku mabi yakozwe mu gihe cyashize ariko kandi tukanemeza ko ubwiyunge n’ubumwe bishobora, ndetse ahubwo bigomba, kugena imiterere y’ejo hazaza. Turakomeza urugendo twongera kwemeza ko tuzarwanya abashaka kwimika urugomo no kumena amaraso. Twongeye kwibutsa ko ari ngombwa kwishyira hamwe nk’abantu bamwe, batuye isi imwe, bitangira kubaka ejo hazaza, aho abantu bose bashobora kubaho mu bwisanzure, bakabana bose hamwe nta rwango cyangwa ubwoba.

Muze twifatanye kuri uyu munsi mpuzamahanga wo gutekereza kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.