Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha mu ruzinduko rw’akazi i Kigali

Ibiro bya Porokireri
Arusha
Porokireri Serge Brammertz
Porokireri Serge Brammertz

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha, Bwana Serge Brammertz, yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali kuva ku itariki ya 25 Kanama kugeza ku itariki ya 3 Nzeri 2020. Ni rwo ruzinduko rwa mbere yari agiriye i Kigali kuva aho Felicien Kabuga afatiwe ku itariki ya 16 Gicurasi 2020.

Muri uru ruzinduko rwe, Umushinjacyaha yabonanye n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda barimo Dr Vincent Biruta, Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Bwana Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera, Bwana Aimable Havugiyaremye, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda ndetse n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano. Barebeye hamwe uko bakomeza gushyira imbaraga mu gushakisha no gufata abantu bagishakishwa n’uru rwego mpuzamahanga ndetse no mu gukomeza  amaperereza yatangiye gukorwa nyuma y’ifatwa rya Félicien Kabuga.

Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga yabonanye kandi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside hamwe n’abahagarariye imiryango y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi irimo IBUKA, AERG na AVEGA AGAHOZO. Yongeye kwibutsa ko ibiro bye byiyemeje gushakira ubutabera abacitse ku icumu rya jenocide yakorewe abatutsi. Abahagarariye imiryango n’inzego zitandukanye bashimiye  Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego maze bamwizeza gufatanya na rwo mu rugamba rwo gushakisha abantu batarafatwa ndetse no mu iperereza ritegura urubanza rwa Kabuga.

Mu rwego rwo kwitegura kugeza raporo ya buri mezi atandatu ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku Isi (UNSC), Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego yanabonanye n’abahagarariye umuryango mpuzamahanga abashimira ubufatanye bukomeye bamugaragarije mu ifatwa rya Kabuga. Yabasabye ko ubufatanye nk’ubu bw’umuryango mpuzamahanga bwakomeza mu gushakisha no gufata abantu batandatu basigaye bakorewe inyandiko z’ibirego n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda.

Biteganyijwe ko Umushinjacyaha Mukuru Brammertz azageza raporo itaha ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku Isi mu Kuboza 2020.