Kuri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Ubushyinguranyandiko, IRMCT yashyize ahagaragara imurika ryo kuri interinete ryiswe “Ibishushanyo bivuze byinshi”
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubushyinguranyandiko uba ku itariki ya 9 Kamena, uyu munsi Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwashyize ahagaragara imurika ryo kuri interinete ryiswe “Ibishushanyo bivuze byinshi”.
Abatangabuhamya bagera ku bihumbi birindwi batanze ubuhamya imbere y’Uukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY) na IRMCT. Mu rwego rwo gushyigikira ubuhamya bwanditse n’ubwo batangiye mu Rukiko mu iburanisha, abatangabuhamya bamwe na bamwe bakoze ibishushanyo bisobanura inshoza z’urusobe, ibyabaye byihariye cyangwa ibintu n’ahantu runaka.
Iri murika ryiswe “Ibishushanyo bivuze byinshi” rikoresha bimwe muri ibyo bishushanyo mu rwego rwo kugaragaza uko ibyo bimenyetso byakoreshejwe mu gihe cy’iburanisha ry’imanza muri TPIR na TPIY. Ibyo bimenyetso byose byakiriwe nk’ibimenyetso gihamya none ubu bibitse mu bushyinguranyandiko bwa TPIR na TPIY, bucungwa na IRMCT.
Umunsi Mpuzamahanga w’Ubushyinguranyandiko wizihizwa buri mwaka. Uyu mwaka, uwo munsi urasoza icyumweru kirangwa n’ibikorwa byo kuwizihiza bifite insanganyamatsiko igira iti “Guhanga ubushyinguranyandiko mu kinyejana cya 21”. Iyi nsanganyamatsiko igaragaza uko mu kinyejana cya 21, abacunga amakuru shingiro n’andi makuru, abacunga inyandiko n’ubushyinguranyandiko bashobora gushyiraho imikoreshereze yabyo yorohereza abantu kubona ibyo bifuza kugira ngo bigirire akamaro abaturage, abagenerwabikorwa, abafatanyabikorwa n’amatsinda y’abantu.
IRMCT ifite inshingano zo gusigasira ubushyinguranyandiko bwa TPIR, TPIY na IRMCT no gukora ku buryo ababikeneye babasha kubona ibyo bifuza bihashyinguye.