Félicien Kabuga yashyikirijwe IRMCT

Ibiro bya Gerefiye
Lahe
Félicien Kabuga

Uyu munsi, Félicien Kabuga yakuwe mu Bufaransa maze ashyikirizwa Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRCMT), i Lahe, nyuma y’imyaka irenga 22 yari amaze ashakishwa n’ubutabera. Azitaba Urukiko bwa mbere mu gihe gikwiye,  imbere y’Umucamanza w’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwashyizweho kugira ngo ruzaburanishe urubanza rwe.

Kabuga aregwa jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwinjiracyaha bwa jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, n’itsembatsemba n’itoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byerekeranye na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Ku itariki ya 26 Ugushyingo 1997 ni bwo Kabuga yakorewe Inyandiko y’ibirego bwa mbere n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda. Yafatiwe hafi y’i Paris, ku itariki ya 16 Gicurasi 2020, hashingiwe ku Rwandiko rwo kumufata n’Itegeko ryo kumwimura byatanzwe na IRMCT. Amaze gufatwa, yiyambaje inkiko zo mu Bufaransa arwanya kwimurwa kwe. Nyuma, ku itariki ya 30 Nzeri 2020, Urukiko rusesa  imanza rwo mu Bufaransa rwanze ubujurire bwe maze rwemeza ko ashyikirizwa IRMCT.

Nyuma y’icyo Cyemezo, ku itariki ya 5 Ukwakira 2020, Kabuga yatanze Icyifuzo cyihutirwa, asaba ibintu birimo ko Urwandiko rwo kumufata n’Itegeko ryo kumwimura bihindurwa kugira ngo ashobore kwimurirwa ku Ishami rya IRMCT ry’i Lahe aho koherezwa ku ry’Arusha; by’umwihariko, avuga ko arwaye kandi ko gukora urugendo bishobora kumutera ibibazo by’ubuzima. Porokireri na Gerefiye ba IRMCT bashyigikiye icyo Cyifuzo cya Kabuga, cy’uko  yakwimurirwa i Lahe by’agateganyo. 

Ku itariki ya 21 Ukwakira 2020, Umucamanza Iain Bonomy yahinduye Urwandiko rwo gufata Kabuga n’Itegeko ryo kumwimura kugira ngo Uregwa abashe kwimurirwa, by’agateganyo, muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye, ku Ishami rya IRMCT ry’i Lahe. 

Urubanza rwa Kabuga ruzaburanishwa n’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rugizwe n’Abacamanza Iain Bonomy, Perezida, Graciela Susana Gatti Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya.

Andi makuru yerekeranye n’itariki n’isaha Kabuga azitabiraho Urukiko bwa mbere n’ukuntu abantu bashobora gukurikira uwo muhango, azatangwa mu rindi tangazo rigenewe abanyamakuru, akimara kumenyekana.