Porokireri asoje ubutumwa bw’akazi i Kigali

Ibiro bya Porokireri
Arusha
From left, Mr. Aimable Havugiyaremye, the Prosecutor General, Dr. Vincent Biruta, the Minister of Foreign Affairs and Cooperation, Mr. Johnston Busingye, the Minister of Justice and Mr. Serge Brammertz, Mechanism Prosecutor
From left, Mr. Aimable Havugiyaremye, the Prosecutor General, Dr. Vincent Biruta, the Minister of Foreign Affairs and Cooperation, Mr. Johnston Busingye, the Minister of Justice and Mr. Serge Brammertz, Mechanism Prosecutor

Kuva ku itariki ya 30 Ugushyingo kugera ku ya 4 Ukuboza 2020, Serge Brammertz, Porokireri wa IRMCT, yari i Kigali mu butumwa bw’akazi, mu rwego rwo gutegura raporo isanzwe ishyikirizwa Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye (UNSC)  buri myaka ibiri.

Muri urwo ruzinduko, Porokireri yahuye n’abayobozi bakuru muri Repubulika y’u Rwanda barimo Dogiteri Vincent Biruta, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera, na Aimable Havugiyaremye, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, baganira ku mirimo ikorwa n’Ibiro bya Porokireri (OTP), harimo n’iburanisha ry’urubanza rwa Turinabo na bagenzi be, imihango ibanziriza iburanisha mu rubanza rwa Kabuga n’igikorwa cyo gushakisha abantu batandatu basigaye batarafatwa, bakorewe Inyandiko z’ibirego n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda. Bumvikanye ko ubufatanye hagati y’Ibiro bya Porokireri n’Abayobozi bo mu Rwanda bugaragaza ubufatanye nyakuri hagati y’inzego mpuzamahanga n’inzego z’ubuyobozi bw’ibihugu, bushingiye ku ntego ihuriweho yo kwimakaza ubutabera no kuryoza ibyaha ababikoze.

Porokireri kandi yabonanye n’abagize Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) kugira ngo aganire na bo ku mirimo ikorwa n’Ibiro bya Porokireri kandi yumve ibitekerezo by’abakorewe ibyaha ndetse n’abarokotse jenoside. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yashimye cyane umuhate Ibiro bya Porokireri bikomeje kugaragaza kugira ngo abenshi mu bakorewe ibyaha bahabwe ubutabera kandi yizeza gushyigikira byimazeyo Ibiro bya Porokireri mu bikorwa byo gushakisha no gukurikirana abantu bashakishwa n’ubutabera batarafatwa.

Porokireri yahuye kandi na bamwe mu bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko Porokireri Brammertz azageza raporo ye itaha ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye (UNSC) ku itariki ya 14 Ukuboza 2020.