Ijambo ry’Abayobozi Bakuru ba IRMCT ku munsi wo kwibuka ku ncuro ya 26 Jenoside yabereye i Srebrenica

Mechanism
Arusha, Lahe
Srebrenica 26

Uyu munsi, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ruribuka ku ncuro ya 26 jenoside yabaye i Srebrenica. N’ubwo igihe kigenda, agahinda k’abantu bakorewe ibyaha ko ntigashira. Na n’ubu baracyakomeza kwibuka ababo babavuyemo.

Uyu munsi, twe Abayobozi Bakuru ba IRMCT, twifatanyije na bo mu kwibuka amarorerwa ya jenoside yabaye muri Nyakanga 1995 n’akababaro kayikurikiye. Turashima ubutwari bw’abarokotse n’ubw’imiryango yabuze abayo. Tuzakomeza kubaba hafi mu rugendo rwabo rwo guharanira ko abakoze ibyaha babiryozwa kandi ukuri kukajya ahagaragara.

Abacamanza, Abakozi b’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY) n’aba IRMCT bakoze ubudahwema kugira ngo abakoze jenoside y’i Srebrenica bagezwe imbere y’ubutabera. Iperereza ryakozwe mu mezi yakurikiye iyo jenoside ryatumye hakorwa Inyandiko y’ibirego ya mbere yemejwe ku itariki ya 16 Ugushyingo 1995. Hashize imyaka hafi 20 urubanza rwa mbere, rwaburanishijwe na TPIY, rwafashwemo umwanzuro uvuga ko ibyabaye i Srebrenica ari jenoside rusomwe ku itariki ya 2 Kanama 2001. Kuva icyo gihe, uwo mwanzuro wagiye wemezwa mu manza zinyuranye zaburanishijwe na TPIY na IRMCT zirimo urwa Ratko Mladić, rwasomwe mu bujurire mu kwezi gushize.

Nyuma y’iperereza n’isuzuma byakoranywe ubushishozi ku byaha byabereye i Srebrenica, nta gushidikanya kukiriho. Abatinyuka guhakana iyo jenoside bagerageza guhungabanya amahoro muri kariya karere. Abo ni abagitsimbaraye ku muco wo kudahana, wariho muri kiriya gihe, waje kuvamo amarorerwa yabereye i Srebrenica. Amateka ntazabababarira.

N’ubwo IRMCT yamaze guca urubanza rwa nyuma rwerekeranye n’ibyabereye i Srebrenica, urugendo rwo guha ubutabera abantu bakorewe ibyaha ruracyakomeza. Inkiko zo muri ako gace k’icyahoze ari Yugosilaviya ni zo zizaburanisha imanza zerekeranye n’ibyaha by’intambara zisigaye, zirimo n’izerekeranye n’ibyabereye i Srebrenica. IRMCT izakomeza gutanga inkunga kugira ngo abakoze ibyo byaha bose bashyikirizwe ubutabera.

Ibyabaye muri Nyakanga 1995 bikwiye kuduhwitura twese kandi ntibikwiye kwibagirana. Muze twifatanye mu kwibuka jenoside yabereye i Srebrenica.