Ljambo rya porokireri Brammertz yagejeje ku nama ishinzwe umutekano ya Loni
Bwana Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (Mechanism), uyu munsi yagejeje ijambo ku nama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Umutekano ku bijyanye n’ibikorwa by’ibiro by’ubushinjacyaha.
Yatangiye abwira akanama gashinzwe umutekano ku bijyanye n’ishakisha ry’abahunze ubutabera bashiriweho impapuro z’ibirego n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’u Rwanda (ICTR). Umushinjacyaha Brammertz yagize ati: “Nishimiye cyane kubamenyesha ko mu myaka ibiri ishize, Ibiro byanjye byashoboye gukurikirana kimwe cya kabiri cy'abatorotse ubutabera bari bataramenyekana aho bari nyuma yo gufunga ICTR. Aha harimo abashakishwaga cyane batatu bari barahunze ubutabera aribo Félicien Kabuga, Augustin Bizimana na Protais Mpiranya”. Avuga ku ntambwe imaze guterwa mu gukurikirana abahunze ubutabera, yagize ati; “bifite akamaro”, anongeraho ko “Nubwo nta kintu na kimwe gishobora guhanagura ububabare bw'abahohotewe, turizera ko bishimiye ko guhiga abahunze ubutabera bikomeje.”
Yakomeje avuga ko ubu hasigaye abantu bane gusa bahunze ubutabera, harimo n’ushakishwa byihutirwa, ariwe Fulgence Kayishema. Ni muri urwo rwego, Porokireri yamenyesheje Inama Ishinzwe Umutekano ko “nyuma y’imyaka itari mike yaranzwe n’ingorane nyinshi, ubu hari intambwe irimo guterwa na Repubulika ya Afurika y’Epfo” kandi ko ibiro by’umushinjacyaha “byizeye ko biciye mu bufatanye bwuzuye kandi bunoze bwa Afurika yepfo, kuba Kayishema yarahunze ubutabera biri burangire vuba”. Yamenyesheje inama y'Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Umutekano ko bitewe n’ibyagezweho, intego y’ibiro by’umushinjacyaha ari ukuba abantu bane basigaye bahunze ubutabera bazaba barakurikiranywe kandi barafashwe cyangwa amakuru yabo yaramenyekanye mu myaka ibiri iri imbere.
Yerekeje ku rubanza rusigaye n'ubujurire byakurikiranwe n’uru rwego, Porokireri Brammertz yavuze ko ibiro bye byiteguye gutangira urubanza rwa Kabuga, kandi ko byafashe ingamba zo kugabanya igihe kirekire cy'urubanza biciye mu gutanga ibimenyetso byinshi mu nyandiko. Yakomeje avuga ko mu rubanza rw'ubujurire rwa Fatuma n'abandi, umwanzuro w’ubujurire uteganijwe gutangwa mu mpera z'uku kwezi, mu gihe ibiro by’umushinjacyaha birimo kwitegura byimazeyo ingingo zo kujurira mu magambo mu rubanza rwa Stanišić na Simatović.
Ku bijyanye n’ikurikiranwa ry’imanza mu bihugu yaba ku byaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa n’ibyaha byakozwe mu gihe cy’amakimbirane mu cyahoze ari Yugosilaviya, umushinjacyaha Brammertz yibukije akanama gashinzwe umutekano ko hakiri imanza ibihumbi zigomba kurangizwa mu nkiko z’ibihugu. Yasobanuye ko ubufasha bukomeje gutangwa n’ibiro by’umushinjacyaha “ari ngombwa mu kurangiza iki gikorwa”, ibyo bikaba bigaragarira mu mubare munini w'abasaba ubufasha bw'abashinjacyaha bo mu biro bye.
Ku bijyanye n'icyahoze cyitwa Yugosilaviya, Porokireri yagaragaje ko “ikibazo gikomeye gihari ubu n’ubufatanye mu bucamanza mu karere.” Yagaragaje ko mu gihe hari iterambere ryiza mu bufatanye hagati y’ubushinjacyaha muri Bosiniya na Herzegovina na Seribiya, “ibihugu byombi bifite ikibazo gikomeye cyo kubona ubufatanye na Korowasiya,” hakaba harasabwe ubufasha mu manza zirenga mirongo inani zitarasubizwa, zimwe mu gihe kingana n’imyaka irindwi. Umushinjacyaha Brammertz yagize ati: “Uyu munsi, abantu benshi bavuga ko muri Korowasiya hari ubushake bwo gukurikirana ubutabera ku bahohotewe bafitanye isano na Korowasiya ariko atari ku bahohotewe bo mu yandi moko.” Umushinjacyaha yahamagariye Minisiteri y'Ubutabera ya Korowasiya “kohereza ibyifuzo byose bitegereje ubufasha ubu byabujijwe mu nzego z’ubutabera bireba, kandi ibashishikarize gukemura ibyo byifuzo by’ubufasha mu butabera.” Porokireri yakomeje asaba ibihugu byahoze mu cyari Yugosilaviya “gushyira ku ruhande itandukaniro rya politiki no kongera ubufatanye bwabo mu gushakisha ababuze. Iyi ngingo ni ingenzi mu ngingo z’ubumuntu .”
Agarutse ku byaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umushinjacyaha Brammertz yasobanuye ko bizwi neza ko “hakenewe imbaraga nyinshi kugira ngo abajenocidaire bahungiye mu bindi bihugu, cyane cyane mu Burayi no muri Afurika bakurikiranwe.” Porokireri yagize ati: “Ikibazo gishingiye ahanini ku byo dushyira imbere n'ubushobozi, ndetse rimwe na rimwe hakabura ubushake bwa politiki.” Yashimangiye ko kwibanda ku “byaha bikorwa uyu munsi… bidashobora kuba urwitwazo rwo kudakora iperereza no guhana ibyaha bya jenoside byakorewe mu Rwanda mu myaka 20 ishize.” Nk’uko umushinjacyaha Brammertz yabishimangiye, yagize ati: “Ibyo twiyemeje byo guhana no gukurikirana ibyaha mpuzamahanga bigomba kuba ku isi hose mu buryo nyakuri.”
Mu gusoza, Porokireri Brammertz yashimiye Perezida Carmel Agius mw’izina ry’abagize ibiro bye ku buyobozi bwe muri manda ye, anashimangira akamaro gakomeye ko gushyigikirwa n’inama ya Loni Ishinzwe Umutekano kugira ngo ibiro by’umushinjacyaha birangize inshingano zabyo.