Biteganyijwe ko iburanisha ry’Urubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga rizatangira ku matariki ya 29 na 30 Nzeri 2022 no ku ya 5 na 6 Nzeri 2022: Kwandika abantu bifuza gukurikirana iburanisha ku Ishami rya IRMCT ry’Arusha byatangiye

Mechanism
Arusha
Biteganyijwe ko iburanisha ry’Urubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga

Kwandika abantu bifuza gukurikirana itangwa ry’imyanzuro, mu magambo, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso hamwe n’itangira ry’itangwa ry’ibimenyetso, mu Rubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga, babireba mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ku Ishami ry’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha ry’Arusha (IRMCT) byatangiye.  

Biteganyijwe ko ku wa Kane, tariki ya 29 Nzeri 2022 no ku wa Gatanu, tariki ya 30 Nzeri 2022, saa yine za mu gitondo (CEST) / saa tanu z’amanywa (EAT), mu cyumba cy’iburanisha cy’Ishami rya IRMCT ry'i Lahe, hazatangwa imyanzuro, mu magambo, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso ikazakurikirwa no gutangira gutanga ibimenyetso ku wa Gatatu, tariki ya 5 Ukwakira 2022 no ku wa Kane, tariki ya 6 Ukwakira 2022, saa yine za mu gitondo (CEST) / saa tanu z’amanywa (EAT).

Abahagarariye ibitangazamakuru bifuza kuzinjira mu nyubako za IRMCT, Arusha, ku itariki ya 29 n’iya 30 Nzeri 2022 kugira ngo bakurikirane, mu buryo bw’amajwi n’amashusho, itangwa ry’imyanzuro, mu magambo, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso, na / cyangwa itangira ry’itangwa ry’ibimenyetso, ku itariki ya 5 n’iya 6 Ukwakira 2022, bagomba kubisaba banyuze kuri mict-press@un.org bitarenze ku wa Kabiri, tariki ya 27 Nzeri 2022, saa sita (CEST) / saa saba z’amanywa (EAT). Abatanga ubwo busabe bagomba kugaragaza iminsi bifuza kuzahaza, amazina yuzuye y’igitangazamakuru, ay’umunyamakuru cyangwa abanyamakuru, ay’abafata videwo n’ay’abandi batekinisiye hamwe na nomero ya pasiporo cyangwa iy’ibyangombwa biranga abazaza. Abifuza ubufasha mu byerekeranye n’urugendo basabwe kubitumenyesha na byo.

Abadahagarariye ibitangazamakuru (barimo n’abadiporomate) na rubanda bifuza gukurikirana, mu buryo bw’amajwi n’amashusho, itangwa ry’imyanzuro, mu magambo, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso na/cyangwa itangira ry’itangwa ry’ibimenyetso,  bagomba kubisaba bohereza imeyiri kuri mict-external-relations@un.org bitarenze ku wa Kabiri, tariki ya 27 Nzeri 2022, saa sita  (CEST) / saa saba z’amanywa (EAT).

Iburanisha rinyuzwa kuri ekara nyuma y’iminota 30 ritangiye.

Abahagarariye ibitangazamakuru, abantu bo mu zindi nzego na rubanda bazamenyeshwa igisubizo cyerekeranye n’ubusabe bwabo bwo gukurikirana iyo mihango n’uburyo bazahabwa amakarita hakoreshejwe imeyiri bitarenze ku wa Gatatu, tariki ya 28 Nzeri 2022, mbere y’uko amasaha y’akazi arangira.

 

Amakuru yo mu rwego rwa tekinike

Amajwi n’amashusho by’iburanisha bizatangira kugezwa kuri rubanda binyuze ku rubuga rwa interinete rwa IRMCT nyuma y’iminota 30 iburanisha ritangiye kandi bizaba bishobora kuboneka umuntu anyuze kuri https://www.irmct.org/en/cases/mict-courtroom-broadcast. Umuntu ashobora gukurikirana iburanisha mu cyongereza, igifaransa n’ikinyarwanda.

Gufata amafoto na videwo by’iburanisha bizakorwa n’abakozi ba IRMCT babyemerewe kandi kopi y’amajwi n’amashusho byafashwe by’iryo buranisha izatangwa rirangiye. Abahagarariye ibitangazamakuru bifuza guhabwa videwo y’iburanisha bashobora kohereza ubusabe bwabo kuri mict-press@un.org.  Turabamenyesha ko kopi ya videwo izatangwa muri foruma ya MP4 kandi ikazaba iri mu ndimi z’icyongereza, igifaransa, ikinyarwanda, cyangwa muri izo ndimi zose uko zakoreshejwe cyangwa umuntu ashobora kwiyumvira abafashe ijambo ubwabo.

Abahagarariye ibitangazamakuru bifuza gufata amajwi n’amashusho y’ibizaba byerekanwa basabwe kubimenyesha IRMCT vuba bishoboka. Basabwe kuvuga niba bahitamo icyongereza, igifaransa cyangwa ikinyarwanda. Nyuma yo gusuzuma ubusabe bw’abifuza gufata amajwi n’amashusho y’iryo buranisha n’ibyifuzo by’abazitabira kurikukirana, IRMCT izemeza ururimi ruzakoreshwa mu kwerekana amajwi n’amashusho by’iburanisha akaba ari na byo bizafatwa n’abahagarariye ibitangazamakuru bazaba babyemerewe.

Uko ibintu byakurikiranye muri uru rubanza

Mu gihe ibyaha bivugwa mu Nyandiko y’ibirego byakorwaga, Félicien Kabuga yari Perezida wa Komite yatangije Radiyo RTLM (“RTLM”), akaba na Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu (“Fonds de défense nationale”) kuva ahagana ku itariki ya 25 Mata  1994  kugera muri Nyakanga 1994.

Mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko hagati y’itariki ya 6 Mata 1994 n’iya 17 Nyakanga 1994, mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko mu Rwanda hose habaye ibitero rusange kandi/cyangwa biri kuri gahunda byibasiye abaturage b’abasivire bazira ko ari Abatutsi na/cyangwa kubera impamvu za porotike.

Mu nyandiko y’ibirego havugwa ko Kabuga yashinze RTLM akaba, we n’abandi bantu, barayikoresheje mu guhembera urwango n’urugomo byibasira Abatutsi n’abandi bantu kandi ko we n’abandi bantu bumvikanye gukwirakwiza ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe kurimbura ubwoko bwabo mu Rwanda. By’umwihariko, mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko RTLM yahamagariye abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside n’itoteza ibinyujije mu gutambutsa ibiganiro bitesha agaciro  kandi bishyira ibikangisho ku bantu. Muri ibyo biganiro abantu bitwaga, mu buryo bweruye,  Abatutsi cyangwa “ibyitso” cyangwa “abafatanyije” na FPR ndetse rimwe na rimwe hagatangwa amakuru yerekeranye n’aho bari n’andi makuru ashishikariza cyangwa atuma kubica byoroha. Mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko Kabuga aryozwa ibyo byaha kubera uruhare rwe  mu mugambi mubisha yari ahuriyeho n’abandi bantu bagize uruhare mu mikorere ya RTLM no kubera ko yashyigikiye imyitwarire mibisha y’abanyamakuru ba RTLM, Interahamwe n’abandi bantu bakoze ibyaha babifashijwemo cyangwa babishishikarijwe n’ibiganiro byacaga kuri RTLM.

Kabuga aregwa kandi icyaha cyo gushyigikira ibikorwa by’Interahamwe zishe zikanagirira nabi Abatutsi n’abandi bantu muri  Perefegitura y’Umujyi wa Kigali, iya   Gisenyi n’iya Kibuye kubera ko yaziteye inkunga yo mu rwego rw’ibikoresho, urw’ingendo, iy’amafaranga akanazitera akanyabugabo. Nk’urugero, Mu Nyandiko y’ibirego, havugwa ko, mu buryo bunyuranye, Kabuga yateraga inkunga  itsinda  ry’Interahamwe ryo ku Kimironko, muri Kigali, zizwi nk’“Interahamwe za Kabuga” kandi ko iryo tsinda ryagiye mu bitero, mu bikorwa byo kwica no kugirira nabi Abatutsi n’abandi bantu muri Perefegitura y’Umujyi wa Kigali, ku mabariyeri, ahantu abantu bahungiraga no mu mago. Bivugwa kandi ko Kabuga yakusanyije amafaranga yo kugura intwaro n’amasasu, akanagira uruhare mu gutumiza mu mahanga intwaro n’amasasu byakwirakwijwe mu Nterahamwe muri Perefegitura ya Gisenyi. Mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko ibyo bikoresho byakoreshejwe mu gukora ibyaha mu Maperefegitura ya Gisenyi, Kibuye n’Umujyi wa Kigali.

Ku itariki ya 16 Gisurasi 2020, abayobozi bo mu Bufaransa bafatiye Kabuga hafi y’i Paris biturutse ku iperereza ryakozwe  bafatanyije n’Ibiro bya Porokireri wa IRMCT.

Ku itariki ya 30 Nzeri 2020, Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa rwanze ubujurire bwa Kabuga ku Cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze, cyemeje ko agomba gushyikirizwa IRMCT.

Ku itariki ya 1 Ukwakira 2020, Carmel Agius, wari Perezida, yashyizeho Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rugizwe n’Abacamanza Iain Bonomy (Perezida), Graciela Susana Gatti Santana Elizabeth Ibanda-Nahamya, kugira ngo ruzaburanisha Kabuga guhera igihe Kabuga yimuriwe akagezwa ku cyicaro cy’Ishami rya IRMCT bireba .

Ku itariki ya 21 Ukwakira 2020, Umucamanza Iain Bonomy yahinduye Urwandiko rwo gufata Kabuga n’Itegeko ryo kumwimura kandi ategeka ko Kabuga yimurirwa ku Ishami rya IRMCT ry’i Lahe, hashingiwe ku Cyifuzo cy’Ubwunganizi cyashyigikiwe na Porokireri na Gerefiye, kugira ngo hakorwe irindi suzumabuzima rigamije kumenya niba Kabuga ashobora kwimurirwa ku ishami rya IRMCT ry'Arusha bidashyize ubuzima bwe mu kaga. Kabuga yashyikirijwe IRMCT, ishami ry’i Lahe, ku itariki ya 26 Ukwakira 2020.

Kabuga yitabye Urukiko bwa mbere ku itariki ya 11 Ugushyingo 2020 maze muri uwo muhango handikwa ko ahakana ibyaha aregwa  mu Nyandiko y’ibirego.

Kuva aho Kabuga yitabiye Urukiko bwa mbere, Umucamanza utegura urubanza cyangwa Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo bagiye bakoresha amanama ntegurarubanza.  Kubera ingamba zibuza ibintu bimwe na bimwe zerekeranye na Koronavirusi zariho, inama ntegurarubanza ya mbere yabaye hifashishijwe uburyo bw'inyandiko, itangizwa n’Itegeko Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwatanze ku itariki ya 9 Werurwe 2021 kandi irangizwa n’Itegeko urwo Rugereko rwatanze ku itariki ya 6 Mata 2021. Nyuma yaho, amanama ntegurarubanza yabaye abayitabiriye bahibereye, ku matariki ya 1 Kamena 2021, 6 Ukwakira 2021, 11 Gicurasi 2022 na 18 Kanama 2022.

Ku itariki ya 1 Werurwe 2021, ashingiye ku Cyemezo cy’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo ku Cyifuzo cya Porokireri gisaba uruhushya rwo guhindura Inyandiko y'ibirego cyo ku itariki ya 24 Gashyantare 2021, Porokireri yatanze Inyandiko y'ibirego yahinduwe bwa kabiri (“Inyandiko y’ibirego”). Byongeye kandi, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwemeje ibintu byemejwe mu zindi manza zaciwe n’ibindi bintu byabaye ikimenyabose 45 kandi rwatanze Ibyemezo byerekeranye no gushyira muri dosiye ubuhamya bw’abatangabuhamya bashinja bagera kuri 70, hashingiwe ku Ngingo za 110, 111 cyangwa 112 z’Amategeko Agenga Imiburanishirize n’Itangwa ry’ibimenyetso ya IRMCT.

Kuva nyuma y’igihe gito Kabuga amaze kwimurirwa ku Ishami ry’i Lahe, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwagiye rushyikirizwa, kabiri mu kwezi, amaraporo ya Muganga ukuriye Serivise y’ubuvuzi ya Gereza y’Umuryango w’Abibumbye yerekeranye n'ubuzima bwa Kabuga kugira ngo hasuzumwe niba ashobora gukora urugendo ajya ku Ishami rya IRMCT ry’Arusha no kuhafungirwa. Kubera Icyifuzo cy’Ubwunganizi gisaba ko hashyirwaho impuguke mu by’ubuvuzi kugira ngo zisuzume niba Kabuga yashobora kuburanishwa, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwashyizeho impuguke mu by’ubuvuzi eshatu zigenga, impuguke mu by’ubuvuzi imwe yatanzwe na Porokireri n’impuguke mu by’ubuvuzi imwe yatanzwe n’Ubwunganizi. Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwaburanishije ku  itariki ya 31 Gicurasi,  iya 1 n’iya 7 Kamena 2022 kugira ngo  izo mpuguke mu by’ubuvuzi eshatu zibazwe ibibazo kandi ababuranyi batange imyazuro yabo ku  byerekeranye no kuba Kabuga yashobora kuburanishwa no gufungirwa Arusha.

Mu Cyemezo cyerekeranye no kumenya niba Félicien Kabuga ashobora kuburanishwa no kwimurirwa Arusha akaba ari ho afungirwa, cyatanzwe ku itariki ya 13 Kamena 2022, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwemeje ko Ubwunganizi butagaragaje ko Kabuga adashobora kuburanishwa ubu. Cyakora, muri icyo Cyemezo, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwavuze ko Kabuga afite ikibazo cyo kugabanuka kw’imikorere y’ubwonko bwe n’imitekerereze ye,  afite intege nke kandi arwaragurika, akaba akeneye kwitabwaho cyane no gukurikiranwa mu buryo buhoraho n’abaganga. Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwazirikanye ibyo impuguke mu buvuzi zahurijeho, ko kwimurira Kabuga Arusha byatera ingorane ziturutse ku kuvanwa ahantu yari amenyereye, zishobora kubangamira bikomeye ibyashobokaga ko iburanisha ritangira rikanasozwa vuba. Hashingiwe ku myaka Kabuga afite no kuba arwaragurika ndetse no  ku burenganzira  bw’ibanze afite bwo kuburanishwa mu buryo buboneye kandi bwihuse nta kuzarira, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwemeje ko Kabuga akomeza gufungirwa ku Ishami rya IRMCT ry’i Lahe kandi ko iburanisha ry’urubanza rwe ari ho rizatangirira kugera igihe bizategekwa ukundi. Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo ntirwakuyeho burundu ko iburanisha rya Kabuga rishobora kubera Arusha ubuzima bwe buramutse burushijeho kumera neza.

Ku itariki ya 20 Kamena 2022, Kabuga yatanze Icyifuzo gisaba uruhushya rwo kujuririra umwanzuro w’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo uri mu Cyemezo cyarwo cyo ku itariki ya 13 Kamena 2022, uvuga ko ashobora kuburanishwa. Ku itariki ya 23 Kamena 2022, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwatanze uruhushya rwo kujuririra ikibazo cyerekeranye no kuba Kabuga yashobora kuburanishwa kandi rumenyesha ababuranyi ko iburanisha ry’urubanza rizakomeza mu gihe hagitegerejwe icyemezo kuri ubwo bujurire. Kabuga yatanze ubujurire bwe ku itariki ya 30 Kamena 2022 hanyuma, mu Itegeko  uwari Perezida yatanze uwo munsi, ashyiraho Inteko y’Urugereko rw’Ubujurire igizwe n’Abacamanza bakurikira: Umucamanza Carmel Agius (Perezida), Umucamanza Burton Hall, Umucamanza Liu Daqun, Umucamanza Aminatta Lois Runeni N’gum n’Umucamanza José Ricardo de Prada Solaesa kugira ngo basuzume ubwo bujurire. Ku itariki ya 12 Kanama 2022, Urugereko rw’Ubujurire rwanze ubwo bujurire bwose uko bwakabaye.

Ku itariki ya 18 Kanama 2022, habaye inama mbanzirizarubanza ku Ishami rya IRMCT ry’ i Lahe.

Ku itariki ya 26 Kanama 2022, Perezida Graciela Gatti Santana yatanze Itegeko rishyiraho Umucamanza usimbura undi rikanashyiraho Umucamanza w’ingoboka. Perezida yashyizeho Umucamanza Mustapha El Baaj kugira ngo amusimbure mu nteko kandi ashyiraho Umucamanza Margaret deGuzman nk’Umucamanza w’Ingoboka muri uru rubanza.

Imyanzuro, mu magambo, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso izatangwa ku itariki ya 29 no ku ya 30 Nzeri 2022 kandi biteganyijwe ko Porokireri azatangira gutanga ibimenyetso ku itariki ya 5 Ukwakira 2022.  Kubera uko ubuzima bwa Kabuga bwifashe kandi hakurikijwe inama z’abaganga, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rurateganya kuzajya ruburanisha iminsi itatu mu cyumweru (Ku wa Kabiri, ku wa Gatatu no ku wa Kane), iburanisha rikazajya rimara amasaha abiri ku munsi (Kuva saa yine kugera saa sita z’amanywa, ku masaha y’i Lahe).