Iburanisha ry’Urubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga mu rw’iremezo rizatangira ku wa Kane, tariki ya 29 Nzeri 2022, ku Ishami rya IRMCT ry’i Lahe
Biteganyijwe ko kuwa Kane no ku wa Gatanu, tariki ya 29 n’iya 30 Nzeri 2022, saa yine za mu gitondo (CEST) / saa tanu za mu gitondo (EAT), mu cyumba cy’iburanisha cy’Ishami ry’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ry’i Lahe, hazatangwa imyanzuro, mu magambo, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso, mu Rubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga. Biteganyijwe ko Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo ruzakomeza kuburanisha urwo rubanza mu cyumweru kizakurikiraho, rukaba ruzatangira kumva ibimenyetso ku wa Gatatu, tariki ya 5 Ukwakira 2022, saa yine za mu gitondo (CEST) / saa tanu za mu gitondo (EAT).
Mu rwego rwo kwitegura itangira ry’iryo buranisha, uyu munsi, Graciela Gatti Santana, Perezida wa IRMCT, yatanze Itegeko rishyiraho Umucamanza usimbura undi rikanashyiraho Umucamanza w’umusimbura. Hashingiwe kuri iryo Tegeko, ubu Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo ruburanisha urwo rubanza rugizwe n’Abacamanza bakurikira: Iain Bonomy, Perezida, Elizabeth Ibanda-Nahamya, Mustapha El Baaj na Margaret deGuzman, Umucamanza w’umusimbura.
IRMCT inejejwe no kumenyesha abantu ko rubanda bazaba bemerewe kwinjira mu cyumba abantu bakurikira iburanisha bicaramo ndetse no mu kirongozi abantu bakurikiraniramo amajwi n’amashusho y’ibibera mu iburanisha. Uburyo bwo kwandika abantu bahagarariye ibitangazamakuru hamwe n’abandi bantu bifuza gukurikirana imyanzuro, mu magambo, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso ku itariki ya 29 Nzeri 2022, ku Ishami rya IRMCT ry’i Lahe, bizakorwamo, buzatangazwa mu gihe gikwiye.
Abantu bose babyifuza bazahabwa ikaze mu cyumba rubanda bakurikira iburanisha bicaramo kugira ngo bakurikirane amaburanisha abera mu ruhame, mu cyumba cy’iburanisha cy’Ishami rya IRMCT ry’i Lahe, hakurikijwe imikorere isanzwe kandi hubahirijwe ingengabihe y’iburanisha. Ku bahagarariye ibitangazamakuru no ku bandi bantu bifuza gukurikirana itangwa ry’ibimenyetso, biteganyijwe ko rizatangira ku itariki ya 5 Ukwakira 2022, ntibasabwa kubanza kwiyandikisha.
Amajwi n’amashusho y’ibibera mu iburanisha azajya aboneka ku rubuga rwa interinete rwa IRMCT umuntu anyuze kuri rinki ikurikira ariko nyuma y’iminota 30 ibyo bintu bibaye. Abantu bazashobora gukurikirana iburanisha mu cyongereza, mu gifaransa no mu kinyarwanda.
Amateka y’uru rubanza
Mu gihe ibyaha aregwa mu Nyandiko y’ibirego byakorwaga, Félicien Kabuga yari Perezida wa Komite y’abagize igitekerezo cyo gushinga Radiyo RTLM (“RTLM”) kandi yabaye Perezida wa Komite y’agateganyo y’Ikigega cyo kurengera igihugu kuva ahagana ku itariki ya 25 Mata kugera muri Nyakanga 1994.
Kabuga aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside no gutoteza bishingiye ku mpamvu za poritike, itsembatsemba n’ubuhotozi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko, hagati y’itariki ya 6 Mata n’iya 17 Nyakanga 1994, mu Rwanda habaye jenoside yibasiye abantu bo mu bwoko bw’Abatutsi kandi ko, mu Rwanda hose, hagabwe ibitero rusange kandi/cyangwa biri kuri gahunda byibasiye abaturage b’abasivire bazira ko ari Abatutsi no/ cyangwa kubera impamvu za poritike.
Mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko, Kabuga, washinze RTLM, yayikoresheje hamwe n’abandi bantu mu guhembera urwango n’urugomo byibasira Abatutsi n’abandi bantu, ndetse ko we n’abandi bantu bumvikanye kugira ngo bakwirakwize ubutumwa burwanya Abatutsi hagamijwe kurimbura ubwoko bwabo mu Rwanda. By’umwihariko, mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko RTLM yahamagariye abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside no gutoteza ikoresheje ibiganiro bitesha agaciro kandi bigashishikariza ibikorwa by’urugomo rwibasira abantu. Muri ibyo biganiro, abantu bitwaga, mu buryo bweruye, Abatutsi cyangwa “ibyitso” cyangwa “abafatanyije” na FPR, ndetse rimwe na rimwe hagatangwa amakuru yerekeranye n’aho bari cyangwa andi makuru ashishikariza cyangwa yorohereza igikorwa cyo kubica. Mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko Kabuga aryozwa ibi byaha kubera uruhare rwe mu mugambi mubisha yari ahuriyeho n’abandi bantu bagize uruhare mu mikorere ya RTLM no kubera ko yashyigikiye imyitwarire mibisha y’abanyamakuru ba RTLM, Interahamwe n’abandi bantu bakoze ibyaha babifashijwemo cyangwa babishishikarijwe n’ibiganiro byacaga kuri RTLM.
Kabuga aregwa kandi gushyigikira ibikorwa by’Interahamwe zishe zikanagirira nabi Abatutsi n’abandi bantu muri Perefegitura y’Umujyi wa Kigali, iya Gisenyi n’iya Kibuye kubera ko yaziteye inkunga yo mu rwego rw’ibikoresho, urw’ingendo, iy’amafaranga akanazitera akanyabugabo. Nk’urugero, mu Nyandiko y’ibirego, havugwa ko, mu buryo bunyuranye, Kabuga yateraga inkunga itsinda ry’Interahamwe ryo ku Kimironko muri Kigali, rizwi nk’“Interahamwe za Kabuga”, kandi ko iryo tsinda ryagiye mu bitero, mu bikorwa byo kwica no kugirira nabi Abatutsi n’abandi bantu muri
Perefegitura y’Umujyi wa Kigali ku mabariyeri, ahantu abantu bahungiraga no mu mago. Bivugwa kandi ko Kabuga yakusanyije amafaranga yo kugura intwaro n’amasasu, akanagira uruhare mu gutumiza mu mahanga intwaro n’amasasu byakwirakwijwe mu Nterahamwe muri Perefegitura ya Gisenyi. Mu Nyandiko y’ibirego havugwa ko ibi bikoresho byakoreshejwe mu gukora ibyaha mu Maperefegitura ya Gisenyi, Umujyi wa Kigali na Kibuye.
Ku itariki ya 16 Gicurasi 2020, abayobozi bo mu Bufaransa bafatiye Kabuga hafi y’i Paris bikomotse ku iperereza ryakozwe bafatanyije n’Ibiro bya Porokireri wa IRMCT. Ku itariki ya 30 Nzeri 2020, Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa rwanze ubujurire bwa Kabuga ku Cyemezo cy’Urukiko rw’ibanze cyemera ko ashyikirizwa IRMCT. Ku itariki ya 21 Ukwakira 2020, Umucamanza Iain Bonomy yahinduye urwandiko rwo gufata n’Itegeko ryo kwimura, maze ategeka ko Kabuga yimurirwa ku Ishami rya IRMCT ry’i Lahe. Ku itariki ya 26 Ukwakira 2020, Kabuga yimuriwe kuri IRMCT. Kabuga yitabye Urukiko bwa mbere ku itariki ya 11 Ugushyingo 2020 maze muri uwo muhango ahakana ibyaha byose aregwa mu Nyandiko y’ibirego.
Kuva Kabuga yakwimurirwa ku Ishami rya IRMCT, i Lahe, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rugenda rugezwaho amaraporo akorwa kabiri mu kwezi, yerekeranye n’isuzumabuzima akorerwa. Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwashyizeho impuguke mu by’ubuvuzi zigenga eshatu ndetse n’impuguke imwe yatanzwe n’Ibiro bya Porokireri n’indi yatanzwe n’Ubwunganizi kandi rwashyikirijwe amaraporo yimbitse ku kibazo cyo kumenya niba Kabuga ashobora kuburanishwa no gufungirwa Arusha .
Mu Cyemezo Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwatanze ku itariki ya 13 Kamena 2022 ku byerekeranye no kumenya niba Félicien Kabuga ashobora kuburanishwa no kwimurirwa Arusha akaba ari ho afungirwa, rwemeje ko Ubwunganizi butagaragaje ko Kabuga adashobora kuburanishwa ubu, maze rwemeza ko akomeza gufungirwa ku Ishami rya IRMCT ry’i Lahe kandi ko ariho urubanza rwe ruzatangira kuburanishirizwa uretse igihe byemejwe ukundi. Nyuma y’uko hatanzwe uruhushya rwo kujuririra iki Cyemezo, Urugereko rw’Ubujuririe rwatanze Icyemezo cyarwo ku itariki ya 12 Kanama 2022, rwanga ubujurire bwa Kabuga bwose uko bwakabaye.
Mu nama mbanzirizarubanza yabereye ku Ishami rya IRMCT ry’i Lahe ku itariki ya 18 Kanama 2022, hateganyijwe ko imyanzuro, mu magambo, ibanziriza itangwa ry’ibimenyetso izatangwa ku itariki ya 29 n’iya 30 Nzeri 2022, naho gutanga ibimenyetso bigatangira ku ya 5 Ukwakira 2022.