Perezida Gatti Santana yakiriye Bwana Jan van Zanen, Umuyobozi w’Umugi wa Lahe, ku ishami rya IRMCT ry’i Lahe

Perezida
Lahe
Perezida Gatti Santana yakiriye Bwana Jan van Zanen, Umuyobozi w’Umugi wa Lahe

Uyu munsi, tariki ya 15 Nzeri, i Lahe, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT),  yakiriye Bwana Jan van Zanen, Umuyobozi w’Umugi wa Lahe,  ku ishami rya IRMCT ry’i Lahe. Mu muhango wo kwakira Bwana van Zanen, Perezida Gatti Santana yari kumwe n’Umucamanza Alphons Orie, ukomoka mu  Buholandi, umaze igihe kirekire ari Umucamanza wa IRMCT.

Mu ikubitiro, Perezida Gatti Santana yashimiye byimazeyo  Igihugu cy’u Buholandi, anashimira by’umwihariko Umugi wa Lahe, nk’ahantu hahebuje hacumbikiye IRMCT n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY), no kuba icyo gihugu kidahwema kwitangira amahoro n’ubutabera mpuzamahanga. Yashimiye kandi Bwana van Zanen, Umuyobozi w’Umugi wa Lahe, kubera inkunga ye bwite mu bintu by’ingirakamaro bifasha IRMCT kuzuza inshingano zayo uko bikwiye.

Perezida yakurikijeho gusobanurira, muri make, Bwana van Zanen  ibyerekeranye n’imirimo inyuranye ishami rya IRMCT ry’i Lahe ririmo gukora ubu. Muri iyo mirimo harimo nk’imyiteguro y’iburanisha ry’Urubanza Porokireri aburana na Félicien Kabuga, mu rw’iremezo, biteganyijwe ko rizatangira mu byumweru bibiri biri imbere, n’iburanisha ry’Urubanza Porokireri aburana na Jovica Stanišić na Franko Simatović, mu bujurire, aho Perezida Gatti Santana azayobora inama ntegurarubanza ku itariki ya 22 Nzeri 2022. Nyuma y’ibyo bisobanuro, Umucamanza Orie  yagejeje ku bari aho ibitekerezo bishingiye ku bunararibonye  bwe  nk’Umucamanza wa IRMCT n’uwa TPIY kandi nk’umwe mu bakorera urwego mpuzamahanga i Lahe, unamaze igihe kinini atuye muri uyu Mugi. Umuyobozi w’Umugi van Zanen yavuze ko ashyigikiye byimazeyo IRMCT kandi ko ashima uruhare inzego z’ubutabera mpuzamahanga zigira mu gutuma Umugi wa Lahe ugira isura nziza, maze ashimangira ko uyu Mugi utazahwema gukorana na IRMCT mu nyungu z’izo nzego zombi.

Byongeye kandi, Perezida Gatti Santana n’Umuyobozi w’Umugi van Zanen bunguranye ibitekerezo ku byerekeranye n’uburyo barushaho guteza imbere ubufatanye hagati ya IRMCT n’uwo Mugi, harimo n’ibyerekeranye no kuba umuhango wo kwibuka umurage wa TPIY n’uwa IRMCT wabera ahantu haberanye n’icyo gikorwa, no ku byerekeranye no guhanahana amakuru n’indi miryango mpuzamahanga ikorera i Lahe. Nyuma yo kungurana ibitekerezo, Perezida Gatti Santana n’Umucamanza Orie baherekeje Umuyobozi w’Umugi van Zanen banamutambagiza mu cyumba cy'iburanisha cya IRMCT, i Lahe.

Uyu ni wo mubonano wa mbere Perezida Gatti Santana agiranye n’Umuyobozi w’Umugi van Zanen. Perezida Gatti Santana yabaye Perezida wa IRMCT ku itariki ya 1 Nyakanga 2022.