Perezida Gatti Santana, yakiriwe na Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzaniya

Perezida
Dar es Salaam
Perezida Gatti Santana, yakiriwe na Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzaniya

Uyu munsi, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yakiriwe na Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya (Tanzaniya) mu Ngoro y’Umukuru w’igihugu i Dar es Salaam. Nyakubahwa Perezida Samia Suluhu Hassan yari kumwe na Nyakubahwa Ambasaderi Liberata Mulamula, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba na Dogiteri Damas D. Ndumbaro, Minisitiri Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko. Iyi ni incuro ya mbere Perezida wa IRMCT yakirwa n’Umukuru w’Igihugu cya Tanzaniya.

Muri uwo mubonano, Perezida Gatti Santana yashimiye Perezida wa Tanzaniya kubera imiyoborere ye, n’uburyo yita ku nshingano IRMCT yahawe kandi agashishikazwa cyane no gukorana  n’inzego zinyuranye. Mu izina rya IRMCT, yashimiye Tanzaniya umusanzu w’ingirakamaro itahwemye gutanga nk’igihugu IRMCT ifitemo Ishami ry’Arusha guhera mu mwaka wa 2012, ndetse  n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rukaba rwari ruhafite icyicaro kugera rufunze imiryango mu mwaka wa 2015. Muri urwo rwego, Perezida Gatti Santana yibukije, kandi ashimira Nyakubahwa Perezida Samia Suluhu Hassan, kuba yari ahagarariye Guverinoma ya Tanzaniya mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako za IRMCT mu mwaka wa 2016 kandi ashimira Tanzaniya inkunga y’indashyikirwa yagiye itera  IRMCT, Abacamanza, Abayobozi bakuru ndetse n’abakozi bayo.

Perezida Gatti Santana yanabwiye  Nyakubahwa Perezida Samia Suluhu Hassan ibikorwa IRMCT irimo gukora muri iki gihe n’imbogamizi ihura na zo, ibyo yagezeho n’intambwe imaze gutera. Byongeye kandi, yabwiye Perezida Samia Suluhu Hassan ibyo nka Perezida mushya azashyira imbere. Icyo kiganiro cyibanze kandi ku rubanza Félicien Kabuga aregwamo, ruburanishwa na IRMCT, akamaro ko gucunga no kubungabunga ubushyinguranyandiko bwa TPIR, ejo hazaza h’inyubako z’ishami rya IRMCT ry’Arusha, guha abagore ubushobozi no kwita ku  buringanire. Nyakubahwa Perezida Samia Suluhu Hassan yijeje Perezida Gatti Santana ko igihugu cye kizakomeza gufatanya na yo cyuzuza inshingano zacyo nk’igihugu ifitemo Ishami kandi gishyigikira byimazeyo imirimo isigaje gukora.

Mu gusoza, Perezida Gatti Santana na Nyakubahwa Perezida Samia Suluhu Hassan bunguranye ibitekerezo ku buryo bwo gushimangira ubufatanye hagati ya IRMCT na Tanzaniya. Muri urwo rwego, Perezida Gatti Santana yashimye byimazeyo ubwitange abakozi benshi ba IRMCT b’Abatanzaniya bagaragaza, by’umwihariko abakorera ku ishami ry’Arusha, maze anavuga ko,  “IRMCT ifite amahirwe yo kuba ifite ku irisite y’Abacamanza bayo Abatanzaniya babiri bafite ubushobozi n’ubunararibonye bihanitse”.

Perezida Gatti Santana amaze kubonana n’Umukuru w’igihugu cya Tanzaniya, yishimiye kubonana na Zlatan Milišić, Umuhuzabikorwa by’Umuryango w’Abibumbye muri Tanzaniya.

IRMCT yashyizweho n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye ku itariki ya 22 Ukuboza 2010 maze ihabwa inshingano zo gukora imirimo y’ingenzi inyuranye yakorwaga na TPIR na TPIY. Ishami ryayo ry’Arusha, muri Tanzaniya, ryafunguye imiryango ku itariki ya 1 Nyakanga 2012. Gatti Santana ni Perezida wa gatatu wa IRMCT, akaba yaratangiye imirimo ye ku itariki ya 1 Nyakanga 2022.