IRMCT ihaye ikaze Umucamanza mushya washyizwe ku irisite y’Abacamanza bayo
Mechanism
Itangazo rigenewe abanyamakuru
Arusha, Lahe
IRMCT ishimishijwe no gutangaza ko Bwana António Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, yashyize Umucamanza Lydia N. Mugambe Ssali, ukomoka mu Gihugu cy’u Bugande, ku irisite y’Abacamanza b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT).
Umucamanza Mugambe yakoze imyaka myinshi mu rwego rw’ubucamanza rw’u Bugande, aho yabaye Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire/Urukiko Rurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga no mu Rukiko Rukuru. Mbere yaho, yakoze imirimo inyuranye, irimo kuba yarakoze mu rwego rw’ubucamanza rw’u Bugande, nyuma akora mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, mu Gashami gashinzwe gutera inkunga Ingereko mu by’amategeko, hanyuma akora mu Gashami gashinzwe ubujurire n’ubujyanama mu by’amategeko mu Biro bya Porokireri. Mu gihe cy’imyaka myinshi yakoze, Umucamanza Mugambe yahawe ibihembo byinshi kubera uruhare rukomeye yagize mu byerekeranye n’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera bugamije kurwanya ubusumbane bushingiye ku gitsina.
Umucamanza Mugambe yarangije amashuri y’icyiciro cya mbere cya kaminuza, mu Ishami ryigisha iby’amategeko, muri Kaminuza ya Makerere, mu Gihugu cy’u Bugande, ahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu by’amategeko. Afite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’amategeko zirimo iyo yahawe na Kaminuza y’i Pretoria muri Afurika y’Epfo n’iyo yahawe na Kaminuza y’i Lund muri Suwede. Ubu arimo gukorera impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza, muri Kaminuza ya Oxford, mu Bwongereza.
Umucamanza Mugambe yashyizwe ku irisite y’Abacamanza ba IRMCT nyuma y’urupfu rw’Umucamanza Elizabeth Ibanda-Nahamya rwabaye ku itariki ya 5 Mutarama 2023, akaba azarangiza igihe cyari gisigaye kuri manda y’uwo Mucamanza.
Nk’uko Sitati yayo ibiteganya, IRMCT ifite irisite y’Abacamanza bigenga 25 bakorera amashami yayo yombi.