Umushinjacyaha Brammertz mu ruzinduko rw’akazi iKigali
Bwana Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ari mu ruzinduko rw’akazi iKigali mu Rwanda, kuva ku ya 30 Mutarama kugeza ku ya 7 Gashyantare 2024.
Intego y'uruzinduko rw'Umushinjacyaha Mukuru Brammertz ni ukugira ibiganiro byo mu rwego rwo hejuru n’ibya tekiniki bijyanye n'imbaraga zikomeje gushirwaho kugira ngo ubutabera burusheho kugera ku bantu benshi bahohotewe n'abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Bitewe n’imihango yo Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 30 uyu mwaka, Umushinjacyaha Brammertz arimo gukora ibishoboka byose kugira ngo agaragaze ko abantu barenga 1.000 bakekwaho kuba baragize uruhare muri Jenoside bakomeje guhunga ubutabera, bakaba batuye mu bihugu byo muri Afurika, Uburayi, Amerika y'Amajyaruguru n'ahandi. Kuba abantu benshi bakekwa kuba baragize uruhare muri Jenoside barahungiye mu bindi bihugu kandi bakaba batarakurikiranwa kubera ibyaha bakekwaho ni ibintu bibabaza cyane abahohotewe n’abacitse ku icumu, ndetse kikaba ari n’ikibazo gikomeye ku byerekeye iyubahiriza ry’amategeko muri rusange.
Umushinjacyaha Brammertz yiyemeje gufasha u Rwanda ndetse n’abandi bayobozi b’ibihugu gufata abo bahunze ubutabera, aho bashobora kuboneka hose. Azabonana na Minisitiri w’Ubutabera, Umugenzuzi Mukuru wa Polisi n’Umushinjacyaha Mukuru kugira ngo abasobanurire ku bikorwa by’ibiro bye byo gutanga inkunga zitandukanye z’iperereza n’ubushinjacyaha ku bafatanyabikorwa b’igihugu, anaganire nabo ku bufatanye bukomeje gukorwa hagati y’ibiro bye n’inzego z'ubutabera z’uRwanda. Umushinjacyaha Mukuru kandi azabonana n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kugira ngo baganire ku buryo bwo kunoza ubufatanye bw’inzego zinyuranye zubahiriza amategeko mu gushakisha, gufata no gukurikirana abajenosideri bahunze batuye mu bindi bihugu.
Hanyuma, umushinjacyaha Brammertz azahura n’abahagarariye abahohotewe n’abacitse ku icumu kugira ngo baganire ku kamaro ko kurushaho gushakisha ubutabera ku byakozwe ndetse n’uruhare rukomeye bagize mu butabera. Azizihiza kandi Umunsi w’Intwari ku rwego rw’igihugu kandi yifatanye mu gushimangira ubutwari bwagaragajwe n’abagize indangagaciro z’ubunyangamugayo n’ubwitange buhebuje ku Banyarwanda.