Porokireri Brammertz ari mu butumwa bw’akazi i Kigali

Ibiro bya Porokireri
Arusha
Prosecutor in Kigali

Kuva ku itariki ya 11 kugera ku ya 15 Werurwe 2024, Serge Brammertz, uyobora Ibiro bya Porokireri wa IRMCT ari mu butumwa bw’akazi i Kigali, mu Rwanda.

Ubwo butumwa bugamije gushimangira ubufatanye hagati y’abashinjacyaha no gukomeza ibikorwa bigamije kurushaho guha ubutabera abantu bakorewe ibyaha hamwe n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Kuva imirimo yo kuburanisha imanza muri IRMCT irangiye mu rw’iremezo no mu bujurire, bisabwe kandi n’abayobozi bo mu Rwanda, Ibiro bya Porokireri wa IRMCT, mu rwego rwa manda byahawe n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye, birimo gutangiza ibindi bikorwa bigamije kongera ubufasha biha inkiko zo mu gihugu no gukora ku buryo umubare w’abantu bahunze ubutabera baryozwa ibyaha bakoze wiyongera.

Ku itariki ya 11 Werurwe, Porokireri Brammertz, Aimable Havugiyaremye, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, na Jean-François Ricard, Umuyobozi w’Ibiro bya Porokireri bishinzwe kurwanya iterabwoba mu Bufaransa bagiranye, bwa mbere, ibiganiro bihuza Ibiro bayoboye. Bemeranyijwe ko, guhera ubu, ari ngombwa ko abashinjacyaha bo mu Biro byabo barushaho kugirana ubufatanye ku manza zihariye, binyuze mu ihererekenya ry’ibimenyetso no guhuriza hamwe ibikorwa by’iperereza. Ibiro bya Porokireri wa IRMCT byasabwe kandi guha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’ubw’u Bufaransa ubufasha bwagutse cyane cyane bibusangiza ubumenyi n’ubunararibonye. Abashinjacyaha bo mu Biro byose uko ari bitatu bagiranye ibindi biganiro byo mu rwego rwa tekinike ku manza zihutirwa zatoranyijwe, ibyo bikazatuma barushaho kugirana ubufatanye buhamye bugaragarira mu bikorwa. Brammertz, Havugiyaremye na Ricard basoje bavuga ko byagaragaye ko izo nama ari ingirakamaro kandi bavuga ko bafite icyizere ko Ibiro byabo uko ari batatu bizakomeza kurushaho kugirana ubufatanye mu gihe kizaza no kugaragaza umusaruro ku ntego bihuriyeho yo kongera umubare w’abakoze ibyaha bashyikirizwa ubutabera.

Mu rwego rwa gahunda, Ibiro bya Porokireri wa IRMCT bishyira imbere, yo gukora ku buryo abashinjacyaha bo mu Rwanda n’ahandi bahabwa ubufasha bakeneye, ibyo Biro bizakomeza kugira abakozi i Kigali, bitabujije ko ibiro bya IRMCT bishinzwe imirimo y’ubuyobozi bizafunga nyuma muri uyu mwaka. Muri uko gukomeza kugira abakozi i Kigali, Ibiro bya Porokireri wa IRMCT bizakomeza gutera inkunga, mu buryo butaziguye, abayobozi bo mu Rwanda mu mirimo yabo kandi bikomeze no gufasha abashinjacyaha bo hirya no hino mu bindi bihugu bakora iperereza cyangwa bakurikirana Abanyarwanda bakekwaho kuba barakoze ibyaha mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bahunze ubutabera.

Mu gihe Porokireri Brammertz azamara i Kigali, azabonana n’abahagarariye abakorewe ibyaha hamwe n’abarokotse kugira ngo bungurane ibitekerezo ku buryo bakomeza kugira uruhare rw’ingenzi muri gahunda igamije gutuma abantu baryozwa ibyaha bakoze. Azabonana kandi n’abayobozi bakuru bo mu Rwanda barimo abo mu Bushinjacyaha bukuru bwa gisirikare n’abo muri Porisi y’u Rwanda.