Perezida Gatti Santana yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye raporo y’ibikorwa bya IRMCT

Perezida
Arusha, Lahe
Photo of President Gatti Santana adressing the UN Security Council

Uyu munsi, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye (Inama), i New York, raporo ku bikorwa bya IRMCT ya 24 na raporo y’isuzumabikorwa ya gatanu.

Perezida Gatti Santana yatangiye ijambo rye ashimira byimazeyo Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi kubera inkunga idahwema gutera IRMCT, anibutsa ko muri uyu mwaka habaye “Kwibuka30”, umuhango wo kwibuka, ku ncuro ya 30, jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Yavuze ko iki gikorwa cyo kwibuka ku mugaragaro kitibanda gusa ku minsi 100 y’amarorerwa yabaye mu Rwanda, ahubwo ko kinagaragaza ko imbuto z’amacakubiri ashingiye ku moko yaje kubyara ibikorwa by’urugomo byakozwe muri jenoside, zari zarabibwe kera cyane.

Muri urwo rwego, Perezida Gatti Santana yavuze ko inzira yo gushaka ubutabera binyuze mu kuburanisha imanza z’ibyaha by’urugomo n’amarorerwa byabikomotseho imara igihe kirekire ikanasaba inkunga irambye . Yongeye kwibutsa ko ubutabera atari igikorwa kirangirana n’isomwa ry’imikirize y’urubanza kandi ko imirimo isigaye ya IRMCT isaba gukomeza gukorana umurava, umutima wa kimuntu no kurangwa n’imikorere iboneye, nk’uko bigenda mu kuburanisha imanza mu rw’iremezo no mu bujurire, kugira ngo gahunda yo gutanga ubutabera iyi Nama yatangije ubwo yashyiragaho Inkiko zidahoraho igirirwe icyizere.

Perezida yijeje Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko, nyuma yo kwinjira mu cyiciro cyo kuba urwego rukora imirimo y’insigarira nyirizina, IRMCT “ikomeje urugendo yerekeza ku musozo w’inshingano yahawe”. Amaze gusobanura ibyo IRMCT iteganya gukora mu gihe kiri imbere n’ibyo ikora kugira ngo igabanye umubare w’abakozi kandi inoze imikorere yayo, yavuze ku kazi IRMCT igifite, avuga ko ari “kenshi kandi [kat]igeze kabaho mu nkiko mpuzamahanga n’izashyizwe kuri urwo rwego” kandi gasaba kugira abakozi n’uburyo bihagije.

Perezida Gatti Santana yibukije Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ibyerekeranye n’irangizwa ry’ibihano, asobanura ko hari abantu 48 bakatiwe, bagenzurwa na IRMCT. Uretse icyo, IRMCT iracyafite n’inshingano yo gucunga no kubungabunga inyandiko ziri mu bushyinguranyandiko bw’Inkiko zidahoraho na IRMCT, no korohereza abantu kuzigeraho. Iyi nshingano ifite aho ihuriye cyane n’imwe mu nshingano z’ingenzi zihutirwa Perezida yihaye yo gushimangira umurage utagira ingano w’izi Nkiko, ushobora kuba intwaro ikomeye mu kurwanya ibikorwa byo guhakana no gupfobya jenoside. Muri urwo rwego na none, yavuze ko IRMCT ikomeje kwakira no gusuzuma ubusabe bwo kwemererwa kugera ku bimenyetso by’ibanga bibitse mu bushyinguranyandiko bwayo, n’ubwerekeranye n’uko ingamba zo kurinda umutekano w’abatangabuhamya zashyizweho zihindurwa, ibyo bikaba bikenewe cyane muri gahunda z’uburyozacyaha ku rwego rw’ibihugu.

Ku byerekeranye n’indi mirimo y’insigarira, Perezida yavuze ku Cyemezo Urugereko rw’Ubujurire ruherutse gufata, cyo kwemera ko habaho, kuri bimwe, iburanisha ryo gusubiramo imikirize y’urubanza rwa Gérard Ntakirutimana. Yasobanuye kandi ko, n’ubwo IRMCT ikomeza kugira ububasha bwo kuburanisha abantu babangamira imirimo yayo y’ubutabera n’abatanga ubuhamya bw’ikinyoma, inazirikana inshingano ifite, yo mu rwego rw’amategeko, yo kubanza gusuzuma niba izo manza zitakohererezwa inkiko z’ibihugu, mbere yo gutangira kuziburanisha nk’uko byagaragaye mu rubanza rwa Šešelj na bagenzi be, rwerekeranye n’icyaha cyo gusuzugura Urukiko, ruherutse kohererezwa urukiko rw’igihugu, no mu isuzuma ririmo gukorwa n’Umucamanza umwe rukumbi rigamije kumenya niba urubanza rwa François Ngirabatware, rwerekeranye no gusuzugura Urukiko, rukwiye koherezwa mu rukiko rw’igihugu.

Ku byerekeranye n’uruhare rukomeye rw’ibihugu, Perezida Gatti Santana yashimangiye ko IRMCT izakomeza gukenera ubufatanye bw’ibihugu kugira ngo ibashe gukora imirimo yayo isigaye kandi ko inkunga irambye ari ngombwa cyane kugira ngo inzego z’ubutabera zikore neza n’ubutabera mpuzamahanga, muri rusange, bugirirwe icyizere. Nk’urugero rw’ibikorwa byashobotse kubera ubwo bufatanye, Perezida yagarutse ku byo Porokireri aherutse gutangaza vuba aha, ko yasoje igikorwa cyo gushakisha abantu bose bakorewe inyandiko y’ibirego na TPIR. Ku rundi ruhande ariko, IRMCT iracyahura n’inzitizi, zirimo kuba Seribiya ikomeje kwanga gufatanya na yo mu rubanza rwerekeranye no gusuzugura Urukiko, ruregwamo Petar Jojić na Vjerica Radeta, no kuba abantu, byemejwe ko ari abere cyangwa bafunguwe, bimuriwe muri Nijeri, bari mu gihirahiro.

Mu gusoza, Perezida Gatti Santana yemeje ko IRMCT, ibifashijwemo n’inkunga ihabwa n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi, “izashyira mu bikorwa ibyo ibasezeranyije muri iki cyumba, ko umuco wo kudahana utazahabwa intebe” kandi ko, IRMCT, nk’urwego rugaragaza ubushake bw’iyi Nama bwo guharanira ubutabera, “yiteguye gukomeza kubuharanira kugera ku ndunduro”.