Perezida Gatti Santana yasoje uruzinduko rw’akazi rwe mu Rwanda mu gihe hibukwa, ku ncuro ya 31, jenoside yakorewe Abatutsi

Uyu munsi, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w'Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yasoje uruzinduko rw'akazi yagiriraga muri Repubulika y'u Rwanda. Urwo ruzinduko rwabaye mu gihe hibukwa, ku ncuro ya 31, jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 (Kwibuka ku ncuro ya 31).
Atangira uruzinduko rwe, Perezida Gatti Santana yabonanye na Dogiteri Ozonnia Ojielo, Umuhuzabikorwa w'amashami y'Umuryango w'Abibumbye akorera mu Rwanda, wamusobanuriye ibikorwa by'ingenzi Umuryango w'Abibumbye ukorera mu Rwanda. Bombi baganiriye ku hazaza h'imirimo y'insigarira IRMCT ikora n'ibyo bashobora gukomeza gufatanyamo, bishobora kubakira ku bunararibonye n'ubumenyi by'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda.
Ubwo yari i Kigali, Perezida Gatti Santana yanabonanye n'abayobozi bakuru banyuranye bo mu Rwanda, barimo Nyakubahwa Dogiteri Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Reta, na Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru w'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora. Byongeye kandi, Nyakubahwa Domitilla Mukantaganzwa, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda, yakiriye Perezida Gatti Santana mu ngoro y'urwo Rukiko.
Mu nama yagiranye n'abo bayobozi bo mu Rwanda, Perezida Gatti Santana yashimiye ubufasha bukomeye u Rwanda rukomeje guha IRMCT. Mu byo baganiriyeho harimo aho ibikorwa bya IRMCT byerekeranye n'ubutabera bigeze kandi muri ibyo havugwa iburanisha riheruka ryerekeranye no gusubiramo imikirize y'Urubanza Porokireri aburana na Gérard Ntakirutimana, hamwe n'urubanza rwa Félicien Kabuga n'urwa Fulgence Kayishema. Byongeye kandi, Perezida yavuze ku byerekeranye no kurangiza ibihano no gucunga ubushyinguranyandiko, hamwe no kwandika amakuru yerekeranye n'ibyaha abantu bahamijwe n'ibihano bakatiwe [na TPIR na IRMCT] mu bitabo by'igihugu bibikwamo amakuru agaragaza niba umuntu yarakatiwe n'inkiko, anavuga ko hashobora kuzashyirwaho ahantu hatangirwa amakuru. Ibyo biganiro byanibanze ku hazaza h'imirimo y'igihe kirekire ya IRMCT n'akamaro ifite mu gukomeza kwimakaza ubwiyunge bw'Abanyarwanda.
Mu rwego rw'ibikorwa byo kwibuka birimo kuba muri uyu mwaka, Perezida Gatti Santana yitabiriye Inama mpuzamahanga kuri jenoside, ijyanye no Kwibuka ku ncuro ya 31, yabaye ku itariki ya 6 Mata 2025. Iyo Nama yateguwe na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yari ifite insanganyamatsiko igira iti "Ntibizongere ukundi nitagerwaho, ingengabitekerezo ya jenoside izakomeza".
Perezida Gatti Santana yasoje uruzinduko rwe yitabira umuhango wo Kwibuka ku ncuro ya 31 wabereye i Kigali uyu munsi. Uwo muhango wari uwo kwibuka, ku ncuro ya 31, jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.