Iburanisha ry’urubanza rwa Šešelj mu bujurire riteganyijwe ku itariki ya 13 Ukuboza 2017
Iburanisha ry’urubanza rwa Vojislav Šešelj mu bujurire rizatangira ku wa Gatatu, tariki ya 13 Ukuboza 2017, saa saba z’amanywa, nk’uko biteganyijwe mu itegeko rishyiraho ingengabihe y’iburanisha ryatanzwe n’Urugereko rw’Ubujurire rw’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT).
Iburanisha rizabimburirwa n’ijambo ry’ibanze rya Perezida w’Urugereko rw’Ubujurire, rikurikirwe n’imyanzuro nsozarubanza mu magambo ku bujurire izatangwa na Porokireri na Šešelj, Šešelj naramuka yitabiriye iburanisha. Hamaze gushyirwaho Avoka w’agateganyo kugira ngo harengerwe uburenganzira bwa Šešelj bujyanye n’imiburanishirize, mu gihe we yaramuka afashe icyemezo cyo kutitabira iburanisha.
Abahagarariye ibitangazamakuru bifuza kwitabira iryo buranisha basabwe kohereza imeyiri kuri mict-press@un.org bitarenze ku wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2017, saa kumi n’imwe z’igicamunsi, bagaragaza izina n’ubwoko by’igitangazamakuru hamwe n’amazina yuzuye y’abakorera icyo gitangazamakuru bifuza kuza mu iburanisha, imirimo bashinzwe, inomero za pasiporo zabo hamwe n’uburyo umuntu yashyikirana na bo. Abahagarariye ibitangazamakuru bazagezwaho igisubizo cyerekeranye n’ubusabe bwabo hifashishijwe imeyiri.
Abandi bantu, barimo n’abadiporomate, basabwe kohereza imeyiri kuri mict-external-relations@un.org kugira ngo bahabwe andi makuru yerekeranye n’ibisabwa kubahirizwa.
Amakuru y’ibanze ku rubanza
Ku itariki ya 31 Werurwe 2016, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo III rw’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY) rwagize Šešelj umwere rumuhanaguraho ibirego byose icyenda yaregwaga mu Nyandiko y’ibirego, ashinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibikorwa binyuranyije n’amategeko n’imigenzo bikurikizwa mu gihe cy’intambara. Bimwe mu byo Inyandiko y’ibirego ivuga ni uko Šešelj yakoze ibyo byaha binyuze mu ruhare yagize mu mugambi mubisha uhuriweho wari ugamije kwirukana burundu ku ngufu igice kinini cy’abaturage batari Abaseribe mu duce twa Korowasiya, Bosiniya na Herizegovina na Vojvodina muri Seribiya.
Ku itariki ya 2 Gicurasi 2016, Porokireri yashyikirije MICT ubujurire ku mikirize y’urubanza ya TPIY. Hakurikijwe Ingingo ya 2(2) y’Ingingo z’inzibacyuho, MICT ifite ububasha bwo kuburanisha mu bujurire imanza zaciwe na TPIY iyo ubujurire bw’urubanza bwatanzwe ku itariki ya 1 Nyakanga 2013 cyangwa nyuma yayo.