IRMCT yakiriye, ku ncuro ya kabiri, umunsi wo kumurika ibikorwa by’imiryango mpuzamahanga ikorera Arusha

Mechanism
Arusha
The Mechanism and other International Organizations host the second International Organizations Open Day in Arusha
Deputy Mayor of Arusha, Mr. Paul Peter Mathytesen; Deputy Commander of Prisons of Arusha, Hon. Justice Dr Emmanuel Ugirashebuja, President – East African Court of Justice ; Mr. Michael Oyunzuwe, Director of Administration and Finance - Pan-African Postal union; Hon. Kalisti Lazaro Bukhay, Lord Mayor of Arusha; Hon. Ambassador Libérat Mfumukeko, Secretary General – East African Community; Hon. Dr. Augustine Mahiga, Minister of Foreign Affairs and East African Co-operation; Hon. Judge William H. Sekule, International Residual Mechanism for Criminal Tribunals; Mr. Serge Brammertz, Prosecutor – International Residual Mechanism for Criminal Tribunals; Hon. Justice Sylvain Oré, President – African Court on Human and Peoples’ Rights; Mr. Olufemi Elias, Registrar – International Residual Mechanism for Criminal Tribunals; and Mr. Sibusiso Sibandze, Director of Operations and Institutional Development – East, Central and Southern African Health Community.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2018, Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ku bufatanye n’Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu, Ikigo Nyafurika cy’Amategeko Mpuzamahanga, Ibiro by’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bishinzwe ubujyanama mu byerekeranye na ruswa, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba n’inzego ziwugize, Umuryango Ushinzwe Ubuzima w’Afurika y’Iburasirazuba, iyo Hagati n’iy’Amajyepfo, Ikigo cy’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo cyigisha iby’imicungire y’abakozi n’umutungo n’Ikigo Nyafurika cy’Amaposita, rwakiriye ku ncuro ya kabiri umunsi wo kumurika ibikorwa by’imiryango mpuzamahanga. Icyo gikorwa cyabereye ku biro bya IRMCT biri Lakilaki, Arusha, muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya.  

Imurikabikorwa ryo ku ncuro ya kabiri ry’imiryango mpuzamahanga, ryitabiriwe n’abantu barenga 1.300, ryagenze neza cyane. Uwo munsi watangijwe na William Sekule, Umucamanza wa IRMCT, aha ikaze Umushyitsi mukuru, ari we Nyakubahwa Dogiteri Augustine Mahiga, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, hamwe n’abari aho bose mu imurikabikorwa maze ababwira ko IRMCT yishimiye kwakira icyo gikorwa cy’ingirakamaro.

Minisitiri yashimiye IRMCT kuba yarateguye uwo munsi kandi yongera kuvuga ko Guverinoma ya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya ishyigikiye icyo gikorwa. Mu bandi bantu bo ku rwego rwo hejuru bafashe ijambo, harimo Nyakubahwa Kalisti Lazaro Bukhay, Meya w’Umugi w’Arusha, Abayobozi b’imiryango mpuzamahanga yari yitabiriye iryo murikabikorwa cyangwa ababahagarariye, Bwana Serge Brammertz, Porokireri wa IRMCT, Bwana Olufemi Elias, Gerefiye wa IRMCT na Bwana Alvaro Rodriguez, Umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umuryango w’Abibumbye muri Tanzaniya. Abafashe ijambo banyuranye bagaragaje akamaro icyo gikorwa cyagiriye abantu batuye Arusha n’uburyo gifasha imiryango mpuzamahanga inyuranye gukorana.

Nyuma y’amagambo yashyikirijwe n’abayobozi, hakurikiyeho ibiganiro binyuranye byatanzwe n’abari bahagarariye Ibiro bya Porokireri wa IRMCT n’Ibiro bya Gerefiye. Byongeye kandi, abantu bari aho bahawe umwanya wo gusura ibintu byamuritswe mu isomero byarimo inyandiko nyinshi zishyinguye z’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya. Hari kandi n’ikipe y’abashinzwe ubuvuzi yakoreraga abantu isuzumabuzima ku buntu ndetse n’ahantu hateguriwe abana haberaga ibikorwa bigenewe abo bashyitsi bakiri bato.