Mechanism and Other International Organisations Based in Arusha Welcome the Public to the Arusha International Organisations Open Day

Mechanism
Arusha
International Organisations Open Day

Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2017, Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) n’indi miryango mpuzamahanga cyangwa iy’uturere ikorera Arusha, ari yo Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu (ACHPR), Ikigo Nyafurika cy’Amategeko Mpuzamahanga, Ibiro by’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bishinzwe ubujyanama ku bijyanye na ruswa, Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’inzego ziwugize, Umuryango Ushinzwe ubuzima w’Afurika y’uburasirazuba, iyo hagati n’iy’amajyeppfo (ECSA), Ikigo cy’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyefo kigisha iby’imicungire y’abakozi n’umutungo (ESAMI), n’Ikigo Nyafurika cy’Amaposita (PAPU), bizakoresha bwa mbere umunsi wo kumurika ibikorwa by’iyo miryango. Icyo gikorwa kizabera ku biro bya MICT biri Lakilaki, Arusha, muri Tanzaniya, kuva saa yine za mu gitondo kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Iyo gahunda izatangizwa n’ijambo ry’ikaze rya Perezida wa MICT, Umucamanza Theodor Meron, nyuma hazafata ijambo buri wese mu bakuriye iyo miryango mpuzamahanga yindi n’umushyitsi mukuru, ari we Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba wa Tanzaniya, Nyakubahwa Dogiteri Augustine Mahiga, cyangwa umuhagarariye, hakurikireho ijambo ry’Umuyobozi w’Intara y’Arusha, hasoze iry’Umuyobozi w’Umugi w’Arusha. Nyuma hazakurikiraho ibikorwa by’imurika binyuranye n’imyidagaduro ku bantu bose hakurikijwe ibyiciro by’imyaka yabo y’ubukure.

Abashyitsi bazaboneraho uburyo bwihariye bwo gusura ibibanza iyo miryango mpuzamahanga izaba irimo kumurikiramo ibikorwa byayo no kurushaho kumenya ibyo ikora bituma Arusha iba igicumbi gikomeye cy’ubutabera, ubukungu, poritike n’umuco muri aka karere. Icyo gikorwa kizabera abo bashyitsi uburyo bwihariye bwo kumenya inshingano n’ibikorwa by’iyo miryango mpuzamahanga ikorera Arusha.

Kuri gahunda y’uwo munsi hateganyijwe kandi ko abantu bazasura icyumba cy’iburanisha bari kumwe n’umuntu ugenda ubasobanurira, kuva saa munani z’amanywa kugera saa kumi n’imwe z’umugoroba muri icyo cyumba hakazaba harimo kubera ikinamico yigana iburanisha yateguwe na Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare wa Croix-Rouge. Mu bindi bintu biteganyijwe kuri gahunda y’uwo munsi, harimo kwerekana kuri za ekara amafirime mbarankuru yatunganyijwe n’Agashami gashinzwe imibanire y’urwo Rwego no hanze cyangwa yakozwe mu rwego rwa Gahunda y’icyahoze ari Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda yari ishinzwe kumenyekanisha ibikorwa byarwo. Abashyitsi kandi bazanaga akajisho ku bushyinguranyandiko bwa MICT bubitsemo inyandiko z’amoko menshi. Byongeye kandi, hazaba hari ahantu hatangirwa ubufasha mu by’ubuvuzi n’aho urubyiruko ruzidagadurira.

Byitezwe ko guhera uwo munsi, buri mwaka imiryango mpuzamahanga n’iyo ku rwego rw’akarere ikorera Arusha, ikoranira hafi n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ab’inzego z’akarere z’Arusha, izajya itegura umunsi wahariwe imiryango mpuzamahanga ikorera Arusha, kugira ngo iyo miryango ihe rubanda uburyo bwo kurushaho kumenya inshingano n’ibikorwa byayo.

Abitabiriye uwo munsi bazahabwa ibyo kwica isari n’inyota.

Uko wagera ku biro bya MICT

Kugira ngo abantu bagere ku biro bya MICT mu buryo bworoshye cyane, amamodoka azatwara abantu mu buryo bukurikira:

Inzira ya mbere: Njiro – Kijenge - Mu mugi rwagati - Amasangano y’umuhanda ujya i Nairobi n’ujya Lakilaki, Kisongo

Aho amamodoka azafata abantu:
  1. Ku Ishuri rikuru ryigisha Ibaruramari ry’Arusha
  2. Mu masangano y’imihanda yo kuri hoteri Impala
  3. Mu masangano y’imihanda yo kuri Clock Tower
  4. Ku masangano y’umuhanda ujya Nairobi n’ujya Lakilaki, Kisongo

Inzira ya kabiri: Sakina – Fortes – Majengo - Cultural Heritage - Lakilaki, Kisongo

Aho amamodoka azafata abantu:
  1. Ku Ishuri ry’imyuga
  2. Kuri Fortes
  3. Kuri Cultural Heritage, ugakomeza ujya Lakilaki i Kisongo

Inzira ya gatatu: Kimandolu kuri Cette Garden – Sanawari - Ibiro by’Umuyobozi w’Intara y’Arusha - Iduka rya Benson - Lakilaki, Kisongo

Aho amamodoka azafata abantu:
  1. Kimandolu kuri Cette Garden
  2. Kuri Phillips
  3. Sanawari
  4. Mu masangano y’imihanda yo kuri Clock Tower, ugakomeza ujya Lakilaki, Kisongo