MICT yakiriye abafasha b’abacamanza bo mu bucamanza bwa Tanzaniya
Ku wa Gatanu, tariki ya 17 Werurwe 2017, Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT” cyangwa “Urwego”) rwakiriye, ku biro by’Ishami ryayo ry’Arusha, itsinda ry’abafasha b’abacamanza bo mu bucamanza bwa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, Urwo ruzinduko rwakozwe mu rwego rwa gahunda y’amahugurwa y’iminsi itatu yerekeranye no gutegura inyandiko no gukora ubushakashatsi mu by’amategeko, umuryango utegamiye kuri Reta witwa JEYAX Development and Training ukaba warafashije muri iyo gahunda.
Abari bahagarariye Perezida, Porokireri na Gerefiye ba MICT, bifurije ikaze abafasha b’abacamanza banabasobanurira ibyerekeye manda n’imirimo bya MICT, uruhare n’inshingano by’inzego zayo zitandukanye, kugira ngo abo bashyitsi basobanukirwe neza manda MICT yahawe n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi. Urwo ruzinduko rwahaye kandi abo bashyitsi uburyo bwo kubaza ibibazo bitandukanye no kuganira ku bintu binyuranye, birimo uburyo imanza zimurirwa mu nkiko z’ibihugu, kurinda umutekano w’abatangabuhamya n’ingorane zijyanye na byo, gucunga no gusigasira inyandiko zishyinguye mu gihe kirekire, ndetse n’irangizwa ry’ibihano.
Jemima Njeri Kariri wo mu ishyirahamwe JEYAX Development and Training yashimiye MICT kuba we n’izo ntumwa bari kumwe barahawe umwanya wo kuganira na MICT kandi ayishimira cyane umurimo yakozwe. Yanashishikarije ishyirwaho ry’andi magahunda agamije guhererekanya ubumenyi hagati ya MICT n’izindi nzego z’ubucamanza hagamijwe gushimangira no guteza imbere imyumvire n’iyubahirizwa by’Amategeko Mpanabyaha Mpuzamahanga muri aka karere.
Abafasha b’abacamanza bashoje uruzinduko rwabo batambagira inyubako za MICT, Arusha.