MICT yifatanyije n’abandi kwibuka jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994
Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) uyu munsi rwitabiriye umuhango wo kwibuka ku ncuro ya 23 jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Uwo muhango wabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kiri Arusha, Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya.
Uwo muhango, wateguwe ku bufatanye hagati ya EAC, Abanyarwanda baba Arusha na MICT, witabiriwe n’abantu babarirwa mu magana, barimo Nyakubahwa Eugene Kayihura, Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzaniya, abategetsi ba Guverinoma ya Tanzaniya, Gerefiye wa MICT Olufemi Elias, abakozi ba MICT na rubanda rusanzwe.
Uwo muhango wabanjirijwe “n’urugendo rwo kwibuka” rwakorewe mu mihanda y’umujyi w’Arusha. Habaye kandi n’imurika ryerekeye ibikorwa bya MICT.
Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, Elias, Gerefiye wa MICT, yibukije inshingano ya MICT yo guha ubutabera abakorewe jenoside mu Rwanda ibinyujije mu bikorwa bihamye bigamije gukangurira abantu kumenya ibyerekeranye na jenoside yo mu mwaka wa 1994, gushakisha ubutitsa abantu umunani barezwe n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda batarafatwa no gukomeza kurindira umutekano abatangabuhamya n’abakorewe ibyaha no kubitaho.
Gerefiye wa MICT yavuze ko “Kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside bisaba guhererekanya ubumenyi by’umwihariko mu rubyiruko kuko ari rwo ruzubaka ejo hazaza. MICT yemera cyane ko ubu ari bwo buryo bwiza bwo kubahiriza insanganyamatsiko y’uyu mwaka n’amagambo yayo y’ingenzi ari yo ‘Twibuke…Turwanye….Twubake’”.