Porokireri Jallow yavuze ijambo rigendanye no kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yabaye mu Rwanda

Ibiro bya Porokireri
Lahe
M. Hassan B. Jallow

Hassan B. Jallow, Porokireri wa TPIR na MICT, yavuze ijambo uyu munsi rigendanye no kwibuka imyaka makumyabiri ishize mu Rwanda habaye jenoside, yatangiye ku itariki ya 6 Mata 1994. Ubwicanyi bwakozwe mu minsi igera ku ijana yakurikiyeho bwahitanye abantu bagera kuri miliyoni imwe b’Abatutsi bazira ubwoko bwabo cyangwa abandi bo mu bundi bwoko barwanyaga iyicwa ry’inzirakarengane.

Mu kunamira inzirakarengane zahitanywe na jenoside yakorewe mu Rwanda hamwe n’abayirokotse,  Porokireri Jallow yagize ati « tugomba kandi gushimira ibihumbi by’abarokotse ayo marorerwa batanze ubuhamya muri TPIR, kandi bari bahanganye n’ibibazo bitari bike. Bateye inkunga ikomeye TPIR mu kurangiza inshingano zayo zo gutanga ubutabera ».

Porokireri Jallow yashimangiye ko Urukiko rwafatanyije bya hafi n’ubucamanza bwo mu Rwanda n’ubwo mu bindi bihugu mu rwego rw’intego rusange « yo kugira ngo habeho ubutabera ku bakorewe jenoside kimwe n’abayirokotse kandi n’abayikoze bayiryozwe n’inkiko ».  

TPIR yashyizweho  mu mwaka wa 1994 kugira ngo icire  imanza abantu bagize uruhare rukomeye  mu gucura umugambi wa jenoside  yabaye mu Rwanda no mu kuyitsotsoba. Ubu yarangije kuburanisha imanza zose mu rw’iremezo, ikazarangiza izo mu bujurire umwaka utaha. Yakoreye ibirego abayobozi 93, barimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda, abahoze ari abaminisitiri, abayobozi bakuru  ba  gisirikare, abakozi bakuru ba  Leta, abayobozi  b’amashyaka ya politiki, n’abanyamadini. Abantu bose barezwe baciriwe  imanza uretse icyenda muri bo, kandi 61  bahamijwe icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara.

 Porokireri yashimiye kandi Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda kubera inkunga bateye Urukiko no kubera ubufatanye barweretse. Yashimiye kandi ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye, n’umuryango mpuzamahanga. Porokireri yishimiye kandi umwete isi yose yakoranye  kugira ngo abakoze ibyaha bashyikirizwe ubucamanza, by’umwihariko  kugira ngo abahunze ubutabera  bafatwe.

Nyamara ariko, Jallow yavuze ko hakiri byinshi bigomba gukorwa ku birebana n’abantu ikenda bagishakiswa. Yavuze ko ibi bizashoboka ari uko ibihugu byose bikoreye hamwe bishyizeho umwete, bigafata kandi bikohereza abashakishwa kugira ngo baburanishwe. Porokireri yatsindagiye ko « Hari abandi bakekwaho kuba barakoze jenoside TPIR itashoboye gukurikirana, kubera ko inshingano yahawe zari zifite aho zigarukira.  Abo na bo, hakurikijwe ibisabwa mu rwego rw’amategeko mpuzamahanga, bagomba gushyikirizwa ubutabera bw’ibihugu bibacumbikiye, cyangwa bagashyikirizwa inkiko z’u Rwanda ».

Mu gusoza ku byerekeye  ibikwiye gukorwa mu bihe bizaza, Jallow yagize ati « Nyamara ariko, icyo tugamije kugeraho cy’ingenzi ni uguha ishusho ifatika umugambi twese twimirije imbere ugira uti « Ibi ntibizongere kubaho ukundi ». Tugomba gushyira mu bikorwa kandi muri rusange tugaha agaciro kanini ingamba zibyara umusaruro zo ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga, zigamije kuburizamo ikorwa ry’amarorerwa yibasira imbaga ».

Jallow yabaye Porokireri wa TPIR  kuva ku itariki ya 3 Ukwakira 2003, agirwa Porokireri wa MICT ku itariki ya 1 Weurwe 2012. Kuva ku itariki ya 1 Nyakanga 2012, MICT, ishami ryayo rya Arusha, ikora imirimo inyuranye yakorwaga na TPIR, irimo gushakisha no gukurikirana abahunze ubutabera, imirimo y’ubujurire mu manza za TPIR zarangiye mu rw’iremezo nyuma y’iyo tariki, no gukurikirana imanza zoherejwe mu Rwanda.

Kanda ahakurikira kugira ngo usome ijambo ryose.