Porokireri Serge Brammertz yagejeje ijambo ku Nama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi
Uyu munsi, Serge Brammertz, Porokireri w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) n’uw’Urukiko Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY) yagejeje ijambo ku Nama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi (UNSC).
Mu ijambo rye, Porokireri Brammertz yamenyesheje Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi aho imanza zikurikira zigeze: urubanza rwa nyuma rwa TPIY mu rw’iremezo no mu bujurire, urubanza rumwe mu rw’iremezo n’izo mu bujurire ziburanishwa na MICT. Yanabahaye kandi amakuru arebana n’ishakishwa ry’abantu umunani batarafatwa barezwe mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda hamwe n’ayerekeye inkunga iterwa inkiko z’ibihugu zikurikirana ibyaha by’intambara byakorewe mu cyahoze ari Yugosilaviya no mu Rwanda.
Porokireri yatangiye avuga ko imyanzuro nsozarubanza mu magambo irimo gutangwa mu rubanza rwa Mladić, akaba ari rwo rwa nyuma TPIY iburanisha kandi ari rumwe mu manza z’ingenzi zabonetse mu mateka y’urwo Rukiko. Yasobanuye ko icyemezo mu rubanza rwa Mladić mu rw’iremezo n’icyemezo mu rubanza rwa Prlić na bagenzi be, ari rwo rubanza rwa nyuma TPIY izaburanisha mu bujurire, biteganyijwe mu mpera z’Ugushyingo 2017. Porokireri yamenyesheje kandi Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi aho imanza ziburanishwa na MICT mu rw’iremezo no mu bujurire zigeze, harimo n’itangwa ry’imyanzuro mu bujurire mu rubanza rwa Karadzic no mu rwa Šešelj.
Asobanura uko ubufatanye hagati ya TPIY na MICT bwifashe, Porokireri yavuze ko Ibiro bya Porokireri (OTP) “byemeranya n’impungenge zikomeye Perezida Agius yagaragaje ku kuntu Seribiya ikomeza kwirengagiza no kutubahiriza inshingano zayo ziyisaba gufatanya n’Urukiko.”
Ku byerekeye ishakishwa ry’abantu umunani barezwe na TPIR batarafatwa, Porokireri Brammertz yabwiye Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko OTP yashyizeho ingamba zigamije kumenya aho buri muntu muri abo batarafatwa aherereye no kumufata. Yagize ati “Abakorewe ibyaha bose basangiye icyizere kimwe: kubona abagize uruhare mu byaha bakorewe bagezwa imbere y’ubutabera. Bityo rero biracyari ngombwa cyane ko abo bantu umunani bakidegembya bafatwa kandi bakaburanishwa.”
Ku byerekeranye n’umubano n’u Rwanda, Porokireri yavuze ko OTP ikomeje kugira umubano uhamye kandi utagira amakemwa n’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda n’Umushinjacyaha Mukuru. Yashimangiye ko abategetsi b’u Rwanda bakoze risite y’abantu barenga 500 bakekwaho icyaha babarizwa mu bindi bihugu kandi ashishikariza ibyo bihugu gukorana n’abategetsi b’u Rwanda no gukora iyo bwabaga kugira ngo imanza zabo zirangire.
Ku byerekeye ikurikirana ry’ibyaha by’intambara mu rwego rw’igihugu mu cyahoze ari Yugosilaviya, Porokireri yishimiye umurimo mwiza ukorwa n’Ibiro bya Porokireri muri Bosiniya na Herzegovina. Cyakora, yavuze ko ubufatanye mu by’ubucamanza bwo mu karere bwasubiye inyuma bikomeye kuko abategetsi ba Seribiya batashyize mu bikorwa irangizwa ry’igihano cyatanzwe ku byaha by’intambara mu rubanza rwa Đukić.
Porokireri Brammertz yanavuze kandi ko “Igihe cyose umwuka wa poritike n’imyumvire by’abantu bitazashyigikira ubutabera mu gukurikirana ibyaha by’intambara, bizagora cyane kugera ku byo abaturage bifuza kandi bakwiye guhabwa, ari byo kubona abakoze ibyaha babiryozwa mu buryo bugaragara”. Yasobanuye ko nta bimenyetso bihagije bigaragaza ko Seribiya ishyira mu bikorwa ibyo yiyemeje ko izashyigikira ikurikirana ry’ibyaha by’intambara. Yashishikarije kandi Korowasiya guhuza poritike zayo n’ibyo yiyemeje gukora. Porokireri yavuze impungenge za OTP z’uko abanyaporitike n’abayobozi ba guverinoma bo mu karere bamunga icyizere abantu bafitiye ubutabera ko bushobora kuryoza abantu ibyaha by’intambara kandi amenyesha Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko gushimagiza abantu bakoze ibyaha by’intambara bigikomeza.
Porokireri yasoje agira ati “Mu izina ry’Ibiro bya Porokireri muri TPIR, TPIY na MICT, ndashimira Umunyamabanga Mukuru Ban Ki Moon kuba yaratugiye inyuma akadushyigikira byimazeyo kandi nishimiye kuzafatanya n’Umunyamabanga Mukuru washyizweho, Antonio Guterres.”