Porokireri wa MICT Serge Brammertz yafashe ijambo mu nama yo gushyiraho Ihuriro ry’Ubufatanye mu Butabera mu Karere k’ibiyaga bigari
Porokireri wa MICT Serge Brammertz yari i Nairobi, Kenya ku itariki ya 10 n’iya 11 Ugushyingo, aho yari umwe mu bantu b’imena bitabiriye inama igamije gushyiraho Ihuriro ry’Ubufatanye mu Butabera mu Karere k’ibiyaga bigari.
Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gutangiza iyo nama, Porokireri Brammertz yashimangiye ko ‘ashyigikiye ibitekerezo n’ibikorwa byose byatuma umurimo wa bagenzi be b’abashinjacyaha urushaho kuborohera’. Porokireri yavuze ku byerekeye manda ya MICT n’uburyo hakenewe inkunga n’ubufatanye bw’ibihugu kugira ngo abantu umunani barezwe na TPIR batarafatwa batabwe muri yombi. Yanasangije abari aho ubunararibonye bwe aho, nka Porokireri wo mu Bubiligi, yorohereje iby’ubufatanye hagati y’abashinjacyaha bo mu bihugu by’u Burayi, bituma hashyirwaho Ihuriro ry’Ubutabera mu bihugu by’u Burayi.
Porokireri Brammertz yashoje ijambo rye asubiramo ko ashyigikiye Ihuriro ry’Ubutabera mu Karere k’ibiyaga bigari kandi ahamagarira abashinjacyaha bo mu bihugu byo muri ako karere kwifashisha amahuriro y’ubutabera asanzwe ariho, harimo n’ayashyizweho n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abashinjacyaha. Yanabakanguriye kandi kwifashisha inyubako nshya ya MICT iri Arusha bahakorera amahugurwa mu by’ubutabera.
Iyo nama yateguwe bishyigikiwe n’Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’ibiyaga bigari, yahuje abashinjacyaha bo mu bihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari n’abahagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ritsura Amajyambere (PNUD), Ihuriro ry’Ubutabera mu bihugu by’u Burayi, n’abandi.