Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yashyize Bwana Olufemi Elias ku mwanya wa Gerefiye w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon, ejo yatangaje ko ashyize Bwana Olufemi Elias, w’Umunyanijeriya, ku mwanya wa Gerefiye w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”), akazatangira imirimo ye ku itariki ya 1 Mutarama 2017.
Bwana Elias azasimbura kuri uwo mwanya Bwana John Hocking, ukomoka muri Australia, wari Gerefiye wa MICT kuva muri Mutarama 2012. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yashimiye Bwana Hocking kubera ubwitange yagaragaje mu kazi ke, harimo uruhare rukomeye yagize mu gutangiza MICT no kugenzura imirimo y’iyubakwa ry’ibiro bishya byayo Arusha muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya.
Kuva muri Nyakanga 2016, Bwana Elias yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urukiko rwa Banki y’Isi rwashyiriweho ibibazo by’abakozi, iyo mirimo akaba yaranayikoze kuva mu mwaka wa 2008 kugeza mu wa 2013. Byongeye kandi, kuva mu mwaka wa 2013 kugeza mu wa 2016 yari Umujyanama mu by’Amategeko na Diregiteri mu Muryango Ushinzwe Kurwanya Ikoreshwa ry’Intwaro z’Ubumara (“OPCW”) naho kuva mu mwaka wa 2005 kugeza mu wa 2008 yari Umunyamategeko Mukuru muri uwo Muryango. Hagati y’umwaka wa 1998 n’uwa 2005 yagiye akora imirimo yerekeranye n’iby’amategeko muri Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Indishyi.
Umucamanza Theodor Meron, Perezida wa MICT, yishimiye ishyirwaho rya Bwana Elias. Yagize ati: “Nishimiye kuzakoranira hafi na Bwana Elias tugakora ku buryo MICT ikomeza kuba intangarugero mu mikorere myiza, igakoresha umutungo muke n’abakozi bake ari na ko ikora neza mu kurangiza inshingano zayo”.
Perezida Meron yashimye kandi Bwana Hocking, uzakomeza kuba Gerefiye w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya, kubera ibyo yagejeje kuri MICT mu gihe cy’imyaka igera hafi kuri itanu. Yagize ati: “Gerefiye Hocking yagize uruhare rukomeye mu gutuma MICT ifata umurongo uboneye, mu gukurikirana iyimurwa ry’imirimo y’ingenzi ivanwa mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda no mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya, no mu gukirikirana imirimo y’iyubakwa ry’ibiro bishya bya MICT, Arusha, kugeza igihe byuzuriye. Uwo ni umurage Bwana Hocking ashobora, ndetse yagombye kwishimira”.