MPIRANYA, Protais (MICT-12-02)

Completed

Protais Mpiranya yabaye umuyobozi wa batayo y’Abajepe mu Ngabo z’u Rwanda (“FAR”) kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga 1994..

Umwaka yavutsemo n’aho yavukiye

1960, Komine ya Giciye, Perefegitura ya Gisenyi, Rwanda.

Inyandiko y’ibirego

Inyandiko y’ibirego ya mbere yemejwe n’Umucamanza wa TPIR ku itariki ya 28 Mutarama 2000.

Inyandiko y’ibirego yagenderwagaho yemejwe n’Umucamanza wa IRMCT ku itariki ya 2 Kanama 2012, ishyirwa ahagaragara ku itariki ya 4 Kamena 2013.

Aho urubanza rugeze

Ikurikiranacyaha ryarahagaritswe burundu.

INYANDIKO Y’IBIREGO

Protais Mpiranya yarezwe jenoside, cyangwa icyo cyaha cyaramuka kitamuhamye, akaryozwa kuba icyitso cy’abakoze jenoside, hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubuhotozi nk’igikorwa kinyuranyije n’Ingingo ya 3 ihuriweho n’Amasezerano y’i Jeneve n’Inyongera yayo ya II, byakorewe mu Rwanda hagati y’itariki ya 6 Mata n’iya 17 Nyakanga 1994. Muri icyo gihe, Mpiranya yari umuyobozi wa batayo y’Abajepe mu Ngabo z’u Rwanda.

Mu Nyandiko y’ibirego yakorewe Mpiranya yagenderwagaho, yo ku itariki ya 3 Kanama 2012 (“Inyandiko y’ibirego”), havugwamo ko muri icyo gihe, mu Rwanda hose hari ibitero rusange kandi/cyangwa biri kuri gahunda byibasiraga abaturage b’abasivire bazira ko ari Abatutsi no kubera impamvu za poritike. Muri ibyo bitero, hari Abanyarwanda bishe cyangwa bakomeretsa abantu bafatwaga nk’Abatutsi, abataravugaga rumwe n’ubutegetsi n’abafitanye isano na bo ndetse n’abasirikare bari bashinzwe kubungabunga amahoro.

Mu Nyandiko y’ibirego havugwamo ko Mpiranya yategetse ko abantu bafatwaga nk’Abatutsi bicwa kandi/cyangwa bagaterwa ububabare buzahaza umubiri. Havugwamo kandi ko yategetse ko abantu bakurikira bicwa: Agathe Uwilingiyimana (wari Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’Inzibacyuho); Joseph Kavaruganda (icyo gihe wari Perezida w’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga); Frédéric Nzamurambaho (icyo gihe wari Minisitiri w’Ubuhinzi); Faustin Rucogoza (wari Minisitiri w’itangazamakuru); na Félicien Ngango wari Visi Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) wagombaga kuzaba umukandida ku mwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho mu rwego rw’Amasezerano ya Arusha. Mu Nyandiko y’ibirego havugwamo kandi ko Mpiranya agomba kuryozwa urupfu rw’abasirikare icumi b’Ababiligi bo muri MINUAR, babungabungaga amahoro, bishwe n’abasirikare ba FAR muri Camp Kigali.

Ikirego kimwe cya jenoside (Ikirego cya 1)

Ikirego kimwe cyo kuba icyitso cy’abakoze jenoside (Ikirego cya 2)

Ibirego bitanu by’ibyaha byibasiye inyokomuntu

  • Ubuhotozi (Ikirego cya 3)
  • Itsembatsemba (Ikirego cya 4)
  • Gusambanya ku gahato (Ikirego cya 5)
  • Gutoteza (Ikirego cya 6)
  • Ibindi bikorwa bibi birenze kameremuntu (Ikirego cya 7)

Ikirego kimwe cyo kunyuranya n’Ingingo ya 3 ihuriweho n’Amasezerano y’i Jeneve n’Inyongera yayo ya II

  • Ubuhotozi (Ikirego cya 8)

KWIMURIRA URUBANZA MURI IRMCT

Kuva IRMCT itangiye imirimo yayo ku ishami ryayo ry’Arusha ku itariki ya 1 Nyakanga 2012, yakomeje ububasha TPIR yari ifite bwo kuburanisha uru rubanza. Ku itariki ya 1 Kanama 2012, dosiye y’urubanza rwa Mpiranya yarimuwe, ivanwa muri TPIR ishyikirizwa Porokireri wa IRMCT.

Ku itariki ya 29 Mata 2013, Umucamanza umwe rukumbi wa IRMCT, Vagn Joensen, yavanyeho Urwandiko rwo gufata Mpiranya n’Itegeko ryo kumwimurira ku cyicaro cy’Urukiko byari  byaratanzwe na TPIR, maze atanga Urwandiko rushya rwo kumufata n’Itegeko ryo kumwimurira ku cyicaro cya IRMCT, asaba Ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye gushakisha Mpiranya, kumufata no kumwimurira ku Ishami rya IRMCT ry’Arusha.

Nk’uko biteganywa mu Cyemezo No 1966 (2010) cy’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi, ibihugu byose bifite inshingano yo gufatanya na IRMCT mu gushakisha abaregwa bagishakishwa, kubafata, kubafunga, kubimura no kubashyikiriza inkiko zigomba kubaburanisha.

Ku itariki ya 12 Gicurasi 2022, Ibiro bya Porokireri wa IRMCT byemeje ko Mpiranya yapfuye, nyuma y’uko byemejwe bidasubirwaho ko ibisigazwa by’umubiri byabonetse muri Zimbabwe ari iby’umubiri we. Ku itariki ya 14 Nzeri 2022, Umucamanza umwe rukumbi wa IRMCT, Florence Rita Arrey, yemeje ko Porokireri wa IRMCT yatanze amakuru ahagije agaragaza ko Mpiranya yapfuye maze ategeka ko ikurikiranacyaha kuri Mpiranya muri IRMCT rihagarara burundu.