Gutegura urugendo rwawe rwo kujya gusura ubushyinguranyandiko bw’Arusha

Icyumba cy’ubushakashatsi

Hazamo gusa abantu bahawe gahunda yo gusura. Ubusabe bushobora kunyuzwa kuri interinete hifashishijwe Fomu yo gusaba amakuru ku nyandiko zishyinguye. Mu gihe twaba tudashoboye kuguha igisubizo ku mpamvu iyo ari yo yose, ubanze uvugane n’abashinzwe ubushyinguranyandiko mbere y’uko ukora urugendo rwo kuza Arusha. Kugira ngo bagutegurire gusura ahantu rubanda rukurikirira imanza mu byumba by’iburanisha, jya ku rubuga rwa interinete rwa IRMCT kuri Paje yerekeranye no gusura.

Mbere yo kuza gusura ubushyinguranyandiko, reba Amategeko agenga icyumba cy’ubushakashatsi.

Aho wabariza

Fomu yo gusaba amakuru ku nyandiko zishyinguye
Terefone: +255 27 256 5612
Imeyiri: marsarusha[at]un.org

Ushaka amakuru yerekeranye n’ahantu ubushyinguranyandiko buherereye no kugerayo, reba ku rubuga rwa interinete rwa IRMCT Paje yerekeranye no kuyobora ushaka kujyayo.

Ushaka andi makuru yerekeranye n’urugendo rwawe kuri IRMCT, harimo n’amakuru yerekeranye n’inyubako n’umutekano, jya ku rubuga rwa interinete rwa IRMCT kuri Paje yerekeranye no gusura. Nukenera ubundi bufasha, ubimenyeshe abakozi ba MARS igihe usaba gahunda yo gusura.