Inyandiko zishyinguye: Ibibazo bikunda kubazwa
INYANDIKO ZISHYINGUYE
Mu Muryango w'Abibumbye, inyandiko ni “|amakuru ayo ari yo yose, ari mu buryo ubwo ari bwo bwose cyangwa ku gikoresho icyo ari cyo cyose, abitswe n'Umuryango w'Abibumbye nk'ikimenyetso cy'igikorwa runaka”.
Reba Amabwiriza y'Umunyamabanga Mukuru: Kubika no gucunga inyandiko z'Umuryango w'Abibumbye (ST/SGB 2007/5).
Mu Muryango w'Abibumbye, inyandiko zishyinguye “ni amakuru agomba kubikwa igihe cyose kubera agaciro afite ko mu rwego rw'ubutegetsi, imisoro, amategeko, amateka cyangwa rw'itangazamakuru”.
Reba Amabwiriza y'Umunyamabanga Mukuru: Kubika no gucunga inyandiko z'Umuryango w'Abibumbye (ST/SGB 2007/5).
Mu bushyinguranyandiko haboneka ibyiciro bitatu by'ingenzi by'inyandiko za TPIR, TPIY na IRMCT:
- Inyandiko zerekeranye n'imanza
- Inyandiko ziterekeranye n'imanza ariko zifite aho zihuriye n'imigendekere y'imanza
- Inyandiko zo mu rwego rw'ubutegetsi
Inyandiko zerekeranye n'imanza zikubiyemo izerekeranye n'imanza zaburanishijwe n'Inkiko, izakomotse mu Ngereko, kwa Porokireri, mu Bwunganizi, kwa Gerefiye, ku baregwa no ku bandi bagira uruhare mu iburanisha (Urugero: Amareta, incuti z'urukiko). Izo nyandiko zirimo:
- Inyandiko zatanzwe (Urugero: amategeko n'ibyemezo byatanzwe n'Urukiko n'ibyifuzo n'imyanzuro byatanzwe n'ababuranyi n'abandi bagira uruhare mu iburanisha).
- Ibimenyetso gihamya byashyizwe mu madosiye mu rukiko
- Inyandikomvugo n'amajwi n'amashusho byafashwe mu iburanisha
Inyandiko zerekeranye n'imigendekere y'imanza: ni izivuga ku iperereza, ku Biro bya Porokireri, ifungwa ry'abantu barezwe n'irangizwa ry'ibihano.
Inyandiko zo mu rwego rw'ubutegetsi dzivuga ku mirimo igenewe gufasha imikorere y'Inkiko zidahoraho na IRMCT, nk'imicungire y'abakozi, ibyerekeranye n'imari no kugura no gutumiza ibikoresho.
Inyandiko zigikoreshwa harimo n'ibimenyetso byakusanyijwe na Porokireri, ziba zitarabikwa mu bushyinguranyandiko.
Inyandiko zose zitari ibanga zerekeranye n'imanza zaciwe na TPIR, TPIY na IRMCT ziboneka mu bubiko, bwa eregitoronike, buhuriweho.
Ntibirashoboka gushakisha izindi nyandiko ku rubuga rwa interinete. Niba ushaka inyandiko zihariye, uzuza Fomu yo gusaba amakuru ku nyandiko zishyinguye.
Niba wifuza kubona inyandiko zerekeranye n'imanza hashingiwe ku Ngingo ya 86H, reba kuri paje yitwa Ubufasha buhabwa inkiko z'ibihugu.
Inyandiko zerekeranye n'imanza zitari ibanga zishobora kureberwa kuri interinete hifashishijwe Ububiko bwa eregitoronike, buhuriweho, bw'inyandiko zerekeranye n'imanza (UCR). Zishobora no guteresharijwa.
Amajwi n'amashusho by'amaburanisha amwe n'amwe atari ibanga yafashwe ntarashyirwa muri UCR. Hari kandi n'izindi nyandiko z'imanza zidashobora kuboneka kuri interinete (Urugero: ibimenyetso bifatika bidafite ibimenyetso bya dijitare bijyana na byo). Kugira ngo ubone izo nyandiko, ohereza ubusabe bwawe wifashishije Fomu yo gusaba amakuru ku nyandiko zishyinguye.
Ku bijyanye n'amabwiriza yerekeranye no gufotora inyandiko zibitswe na IRMCT, reba Amabwiriza yerekeranye no kugera ku nyandiko zibitswe na IRMCT.
IRMCT yiyemeje ko abantu benshi bashoboka bagomba kugera ku nyandiko zishyinguye zayo ariko itibagiwe n'inshingano yo kurinda amakuru y'ibanga. Kubera iyo mpamvu, inyandiko zirimo amakuru y'ibanga ntizigenerwa abantu bose. IRMCT irimo irasuzuma inyandiko zayo z'ibanga kandi, mu gihe cya vuba bishoboka, izashyira ahagaragara izitakiri ibanga cyangwa ikore amakopi yazo yakuwemo ibigomba kugirwa ibanga.
Kugera ku nyandiko z'Urukiko bigengwa n'Amabwiriza ya IRMCT n'andi mabwiriza y'Umuryango w'Abibumbye akurikira:
-
Amabwiriza y'Umunyamabanga Mukuru: Ibanga ry'amakuru, kugena inzego z'umutekano wayo, kuyasigasira n'uko abayifuza bayageraho (ST/SGB 2007/6)
-
Amabwiriza y'Umunyamabanga Mukuru, Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga: Ibanga ry'amakuru, kugena inzego z'umutekano wayo, kuyasigasira n'uko abayifuza bayageraho (ST/SGB/2012/3)
-
Amabwiriza yerekeranye no kugera ku nyandiko zibitswe n'Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha, MICT/17/ Ihindurwa rya 1.
TPIR, TPIY na IRMCT byafashije kunonosora isura nshya y'Amategeko mpuzamahanga. Bityo, abanyamategeko n'abanyeshuri biga amategeko bashobora kwifashisha zimwe mu nyandiko zerekeranye n'ubukemuramanza bw'izo nkiko ziri mu bubiko bwa eregitoronike. Case Law Database.
Inyandiko z'imanza zitari ibanga zerekeranye by'umwihariko n'imanza zaciwe na TPIR, TPIY cyangwa IRMCT zaboneka mu Bubiko bwa eregitoronike, buhuriweho, bw'inyandiko zerekeranye n'imanza.
Imwe mu nshingano za IRMCT harimo no gufasha inkinko z'ibihugu. Ku yandi makuru arambuye kandi yafasha, reba paje yerekeranye n' Inyandiko zisaba ubufasha (Urugero, urebe aherekeranye no gusaba amakopi, yemejwe ko ahuye n'umwimerere, y'amadosiye yerekeranye n'imanza)
SERIVISE ZITANGWA
Yego. Icyumba cy'ubushakashatsi cya IRMCT cyakira, mu masaha y'akazi, abantu bose hakurikijwe gahunda bahawe yo kuza kugikoreramo.
Icyumba cy'ubushakashatsi cy'Arusha giherereye mu nyubako nshya ya IRMCT:
Haki Road, Plot No. 486 Block A, Lakilaki Area
Arumeru District
P.O. Box 6016, Arusha, Tanzania
Ku birebana n'amakuru y'uko wahagera n'andi yagufasha, wareba kuri paje yitwa Uko wategura gusura Arusha.
Icyumba cy'ubushakashatsi cy'i Lahe giherereye:
Churchillplein 1, 2517 JW The Hague, The Netherlands.
Ku birebana n'amakuru y'uko wahagera n'andi makuru yagufasha, reba paje yerekeranye n'Uko wategura gusura i Lahe.
Kugira ngo winjire mu nyubako za IRMCT, witwaza icyangombwa kikuranga kiriho ifoto. Si ngombwa ibaruwa.
Yego. Mu cyumba cy'ubushakashatsi hari ahabugenewe wacomeka mudasobwa yawe. Niba uvuye mu mahanga wibuke kwitwaza adabutateri.
Ushobora gukoresha kamera dijitare idafite furashe.
Sikaneri zitwarwa mu ntoki n'ibindi bikoresho bimyasa ntibyemewe kubera ko byangiza inyandiko.
Abakozi ba IRMCT bashobora gutanga inama muri rusange no gufasha mu gushakira ababikeneye inyandiko ziboneka mu buryo bworoheje.
IRMCT ntishobora gufasha ababyifuza mu bushakashatsi bwimbitse.
Yego. Iyo izo nyandiko zidashobora kuboneka kuri interinete cyangwa iyo ziboneka kuri interinete ariko udashobora kuzibona, ifashishe Fomu yo gusaba amakuru ku nyandiko zishyinguye maze usabe ayo makopi.
Ushobora gufotora inyandiko ishyinguye hanyuma ukayishyira mu nyandiko uzatangaza, upfa kuvuga gusa aho yaturutse kandi ukirinda kwerekana iyo foto uko itari cyangwa kuyihindura mu buryo ubwo ari bwo bwose. Mu nyandiko usohoye yose cyangwa aho uyifashishije hose, ugomba kuvuga aho iyo nyandiko ukoresheje yavuye, ukurikije uko bisanzwe bikorwa.
Iyo inyandiko ushaka kwifashisha irimo igihangano undi muntu afiteho uburenganzira, ntugomba kugikoporora cyangwa kugira aho ucyohereza nyiracyo ataguhaye uburenganzira. Ni wowe ushinzwe gusaba ubwo burenganzira.
Ku yandi makuru arambuye, reba Amabwiriza yerekeranye no kugera ku nyandiko.
Igihe usubiramo ibyavuzwa muri izo nyandiko, ushyiramo amakuru akurikira:
Uburyo ugomba gukoresha usubira mu byavuzwe buterwa n'ubusanzwe bukoreshwa mu cyiciro cy'ubumenyi ubarizwamo, ubukoreshwa na mwarimu wawe na /cyangwa inzu isohora ibitabo wisunga.
Amakuru akurikira agomba kuba ari mu bintu byose byasubiwemo bivanywe mu nyandiko yo mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya cyangwa IRMCT.
Nyiri inyandiko.
Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha rw'Umuryango w'Abibumbye (Iyo rwavuzwe mbere ahandi rushobora guhinwa rukaba “IRMCT”)
Nomero y'idosiye
Amadosiye yerekeranye n'imanza: izina ry'urubanza hanyuma nomero y'urubanza (Urugero: Urubanza Porokireri aburana na Jean-Paul Akayesu, ICTR-96-04) kongeraho indi nomero yose ya ngombwa (Urugero: nomero y'ikimenyetso gihamya)
Inyandiko ziterekeranye n'imanza: Watwegera tukagufasha
Umutwe w'inyandiko
Amadosiye yerekeranye n'imanza: Umutwe w'ikivugwa mu bubikoshingiro bw'inyandiko zerekeranye n'imanza
Inyandiko ziterekeranye n'imanza: umutwe w'inyandiko, ifaride, amajwi n'amashusho byafashwe cyangwa ifoto
Itariki
Amadosiye yerekeranye n'imanza: itariki inyandiko yatangiweho cyangwa yashyiriwe muri dosiye, cyangwa itariki y'inyandikomvugo y'iburanisha cyangwa iyo inyandiko yafatiweho, hamwe n'igihe iburanisha ryabereye, niba ayo makuru ari ngombwa (Urugero: amasaha ya mbere ya saa sita cyangwa amasaha ya nyuma ya saa sita)
Inyandiko ziterekeranye n'imanza: Itariki iri ku nyandiko
Ushaka kongeramo andi makuru, waduhamagara maze tukagufasha.
ABANTU N'AHANTU
Ushobora kubona amakuru yerekeranye n'abatangabuhamya mu nyandiko, zitari ibanga, zerekeranye n'imanza, akenshi mu nyandikomvugo n'ibimenyetso gihamya biri mu Bubiko bwa eregitoronike, buhuriweho, bw'inyandiko zerekeranye n'imanza. Shakisha ukoresheje izina ry'umutangabuhamya ushaka.
Mu bihe bimwe na bimwe, Urugereko rwategetse ko umwirondoro w'umutangabuhamya ugomba kurindwa. Bityo, amakuru yashobora gutuma umwirondoro w'abatangabuhamya barindiwe umutekano umenyekana, agirwa ibanga kandi rubanda ntiruyagereho.
Ushaka amakuru arambuye yerekeranye no kwita ku batangabuhamya no kubarindira umutekano, reba Abatangabuhamya.
Ushobora kubona amakuru yerekeranye n'ahantu mu nyandiko, zitari ibanga, zerekeranye n'imanza, akunda kuboneka mu nyandikomvugo z'iburanisha ni mu bimenyetso gihamya, mu Bubiko bwa eregitoronike, buhuriweho, bw'inyandiko zerekeranye n'imanza.
Ushobora kubona amakuru rusange yerekeranye n'abaregwa ku mbuga za interinete z'Inkiko zidahoraho na IRMCT ku mapaje yerekeranye n'imanza zaburanishijwe.
Ushobora kandi no kubona inyandiko, zitari ibanga, zerekeranye n'imanza zirebana n'Abaregwa mu Bubiko bwa eregitoronike, buhuriweho, bw'inyandiko zerekeranye n'imanza.
Ushaka amakuru yerekeranye n'abantu bashakishwa n'ubutabera, reba ipaje ifite umutwe : Gushakisha amakuru yerekeranye n'abantu bahunze ubutabera
Ushobora kubona inyandiko zo kubafata n'izindi nyandiko, zitari ibanga, zerekeranye n'imanza zirebana n'abantu bahunze ubutabera ziri mu bubiko, bwa eregitoronike, buhuriweho, bw'inyandiko zerekeranye n'imanza. . Shakisha ukoresheje Izina ry'uregwa cyangwa Nomero y'urubanza.
Ushobora kubona amakuru ya rusange yerekeranye n'Abayobozi bakuru ba IRMCT hano.