Umushinjacyaha Mukuru Brammertz agejeje ijambo ku nama ishinzwe umutekano y"Umuryango w'Abibumbye
Uyu munsi, Serge Brammertz, Porokireri w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yagejeje ijambo ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye.
Yatangiye ageza ku bagize iyo Nama amakuru yerekeranye n’imanza nke IRMCT irimo kuburanisha ari zo urubanza rwa Mladić mu bujurire, urubanza rwa Stanišić na Simatović ruburanishwa bundi bushya, imihango ibanziriza iburanisha mu rubanza rwa Turinabo na bagenzi be, rwerekeranye n’icyaha cyo gusuzugura Urukiko, n’iburanisha ryerekeranye no gusubiramo imikirize y’urubanza rwa Ngirabatware.
Porokireri yamenyesheje Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko Ibiro bya Porokireri byatanze ibimenyetso bihagije byatumye Urugereko rw’Ubujurire rutemera Icyifuzo cyatanzwe na Augustin Ngirabatware, wahoze ari minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda, akaba yarahamijwe, mu mwaka wa 2014, icyaha cyo guhamagarira abantu gukora jenoside, icyo gukangurira abantu kuyikora n’icyo gushyigikira ikorwa ryayo. Yasobanuye ko Ibiro bya Porokireri byatahuye kandi bigatanga ibimenyetso byinshi byerekeranye n’umugambi mubisha wagutse wo gukora ibyaha, wahuje abantu benshi mu gihe cy’imyaka itatu. Uwo mugambi wari ugamije kwivanga mu buhamya bw’abatangabuhamya hagamijwe kugira ngo Ngirabatware agirwe umwere ku byaha yahamijwe. Porokireri yanamenyesheje Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko ubu hari abantu batandatu Ibiro bya Porokireri byakoreye Inyandiko z’ibirego bibakurikiranyeho ibyo byaha, barimo na Ngirabatware ubwe. Porokireri Brammertz yagize ati “Ibyo byagezweho bigaragariza neza abantu bose batanze ubuhamya muri TPIR, TPIY cyangwa IRMCT ko IRMCT ikomeje kubarindira umutekano”.
Porokireri yakomeje asobanurira Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi aho Ibiro bye bigeze bishakisha abantu umunani, batarafatwa, bakorewe Inyandiko z’ibirego n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda. Yagize ati “N’ubwo bibabaje bwose, ni ngombwa kubabwira ko hari ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bitadufasha uko tubyifuza”. Yamenyesheje Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko kuva aho Afurika y’Epfo yamenyesherejwe, muri Kanama 2018, ko hari umwe mu bantu IRMCT ishakisha uriyo, kugera n’ubu icyo gihugu kitaramufata. N’ubwo Porokireri yashimishijwe no kumva amakuru yaturutse muri Afurika y’Epfo, avuga ko noneho mu cyumweru gishize icyo gihugu cyatanze urwandiko rwo gufata uwo muntu kugira ngo rushyirwe mu bikorwa, yashimangiye ko “kuri iyi ntera tugezeho, icyanezeza abantu bakorewe ibyaha ndetse n’iyi Nama ni uko ushakishwa yahita atabwa muri yombi”. Porokireri Brammertz yanavuze ko, ku byerekeranye n’abandi bantu barezwe batarafatwa, n’ubwo hari amakuru y’ingirakamaro Ibiro bya Porokireri bigenda bibona, hari ibyifuzo by’ingirakamaro byihutirwa, ibihugu bimwe na bimwe bigize Umuryango w’Abibumbye bitigeze bigira icyo bikoraho kandi ko ibyo Biro bitemererwa kubonana n’abantu no kugera ku makuru biba bikeneye. Mu gusoza, Porokireri yagize ati “Iyi Nama yasabye kenshi ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye ubufatanye bwose bukenewe mu bikorwa byo gushakisha abakekwaho ibyaha batarafatwa. Ikibabaje ariko ni uko ubwo butumwa butitabwaho n’ibihugu bimwe na bimwe”. Yasabye Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi kugeza ku bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye ubutumwa bwumvikana no gushimangira ko igikorwa cyo gushakisha abo bantu bahunze ubutabera gikomeje kuba ingenzi.
Mu gusoza, Porokireri Brammertz yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi amakuru yerekeranye n’intambwe imaze guterwa ku rwego rw’igihugu, mu Rwanda no mu cyahoze ari Yugosilaviya, kugira ngo ubutabera burusheho kugera ku mubare munini w’abantu bakorewe ibyaha. Porokireri yavuze ko hakiri ibintu byinshi cyane byo gukora, kubera ko inzego z’ubuyobozi zo mu Rwanda zishakisha abandi bantu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside batarafatwa barenze 500 naho mu Cyahoze ari Yugosilaviya, hakaba hakiri ibihumbi by’imanza zigomba kuburanishwa n’inkiko z’icyo gihugu. Yanamenyesheje Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi ko, mu Rwanda no mu cyahoze ari Yugosolaviya, hagikomeje umuco wo gushimagiza abantu bahamwe n’ibyaha by’intambara no guhakana ko ibyo byaha byakozwe. Ku byerekeranye n’u Rwanda, Porokireri yavuze ko hakiriho ibikorwa bihuriweho bigamije guhakana jenoside yabaye muri icyo gihugu, bashyigikira inkuru zipfobya jenoside n’izihakana ko abayikoze bari baritswemo n’igitekerezo cyo kuyikora. Ku byerekeranye n’icyahoze ari Yugosilaviya, Porokireri Brammertz yibukije ko guhakana ibyaha no gushimagiza abantu bakoze ibyaha by’intambara bigikomeza muri ako karere. Yavuze ko uburemere bw’icyo kibazo bushobora kugaragarira mu bikorwa by’abanyaporitike, abisobanura agira ati “Ntibashaka amajwi bizeza abantu ubwiyunge cyangwa bahuza imiryango imwe n’iyindi; ahubwo, abo banyaporitike babona ko bashobora gutsinda amatora bahakanye ibyaha kandi bagashimagiza ababikoze. Bamwe bashyigikira amateka agoreka ibyabaye naho abandi bagashakisha amajwi bizihiza ibikorwa by’abahamwe n’ibyaha by’intambara aho kubamagana”.