Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha Serge Brammertz aremeza urupfu rwa Augustin Bizimana washakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) uyu munsi biremeza urupfu rwa Augustin Bizimana, umwe mu bashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga akaba anaregwa kuba yari umuyobozi mukuru mugihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994. Uku kwemeza uru rupfu gushingiye ku bumenyi bw’irangamiterere bwimbitse bwakozwe ku bisigazwa by’umubiri we ku mva iri iPointe Noire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Nka minisitiri w’ingabo muri guverinoma y’inzibacyuho mu gihe cya jenoside, Bizimana yashiriweho impapuro zimurega n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashiriweho uRwanda muri 1998. Yashinjwaga ibyaha cumi na bitatu bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gutsemba, ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, n’ibindi bikorwa bibangamiye uburengazira bwa muntu, gutoteza, ubugome no kutubahiriza agaciro bwite k’umuntu, byose bijyanye n’ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside muri 1994. Mu byaha yaregwaga, Bizimana yashinjwaga kuba yaragize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana, n’abasirikare icumi b’Ababiligi b’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe kubungabunga amahoro ndetse n’iyicwa ry’abasivili b’abatutsi muri perefegitura ya Gisenyi, iya Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.
Iki cyemezo cy’urupfu kirasoza ubushakashatsi n’ipererza ryimbitse ryakozwe n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), hakoreshejwe ikoranabuhanga rihanitse hamwe no gusura ahantu hatandukanye hakekwaga kuba harabaye ibikorwa by’ingenzi, kandi bikaba bayararanzwe n’ubufatanyabikorwa bw’intangarugero bw’inzego z’uRwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Ubuholand na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mpera z’umwaka ushize, ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru byakoze isesengura ry’ibisigazwa by’umurambo byari byarabonetse kera muri Pointe Noire muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo hakoreshejwe ikoranabuhanga rya DNA. Ipererza ryakurikiyeho mu mezi ashize ya vuba hamwe n’igereranywa rya DNA ryagaragaje mu buryo budasubirwaho ko ibi bisigazwa bitari iby’undi muntu. Ibiro by’Umushinjacyaha kandi byarakomeje binagenzura ibindi bimenyestso byerekeranye n’urupfu rwa Bizimana. Kubera izi mpamvu, ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru biremeza ko Augustin Bizimana atakiriho. Birakekwa ko yapfuye muri Kanama 2000 muri Pointe Noire.
Ibiro by’Umushinjacyaha birashimira byimazeyo ikigo cy’Ubuholandi gishinzwe ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (NFI) hamwe na Laboratwari y’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikora ku bimenyetso by’umwimerere mu kumenyekanisha abantu hakurikijwe ikoranabuhanga rya DNA, ku bufatanye bw’intangarugero mu byerekeranye n’ikoranabumenyi bagiranye muri iki kibazo.
Hamwe n’ifatwa rya Felicien Kabuga kuwagandatu w’icyumweru gishize ndetse n’iki cyemezo cy’urupfu uyu munsi, Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru bigaragaje aho bigeze mubikorwa birebana na babiri muri batatu bashakishwa bakaba banaregwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha bwashiriweho Urwanda n’Umuryango w’Abibumbye (TPIR/ICTR). Undi usigaye wahunze ubutabera w’ingenzi ni Protais Mpiranya, wari ukuriye ingabo zirinda umukuru w’igihugu cy’uRwanda, ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru bikaba bikomeje kumukurikirana. Ibiro by’Umushinjacyaha kandi birimo gukurikirana cyane abandi batanu bashakishwa bakaba baranashiriweho impapuro zibafata n’urukiko rwa TPIR/ICTR aribo Fulgence Kayishema, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo.
Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru birahamagarira ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye kongera ingufu mu bufatanye hagamijwe gushyikiriza ubutabera abasigaye bagishakishwa.