Ijambo ry’Abayobozi Bakuru ba IRMCT ku munsi wahariwe Ubutabera Mpanabyaha Mpuzamahanga
Uyu munsi, Abayobozi Bakuru b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), ari bo Perezida Agius, Porokireri Brammetz na Gerefiye Abubacarr Tambadou, basohoye ijambo rikurikira mu rwego rwo kwizihiza umunsi wahariwe Ubutabera Mpanabyaha Mpuzamahanga:
“Umunsi wahariwe Ubutabera Mpanabyaha Mpuzamahanga, ni umunsi ngarukamwaka utwibutsa inshingano duhuriyeho yo gushyigikira ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga, mu buryo bwabwo bwose n’aho buvugwa hose. Utwibutsa kandi ibyo twiyemeje, aribyo kurwanya umuco wo kudahana ibyaha by’agahomamunwa aho byakorwa hose ndetse n’inshingano dufite yo gushyikiriza ubutabera abantu babikoze.
Nyuma y’imyaka 25 umutangabuhamya wa mbere yinjiye mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY) gutanga ubuhamya, mu rubanza rwa Tadić, birakwiye kuzirikana inzira abantu barokotse amarorerwa banyuzemo bakabona imbaraga zo kuvuga, ku mugaragaro, ibyababayeho no gushinja abantu babikoze. Ibyo ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga bwagezeho bubikesha cyane ubutwari bwabo.
Uhereye igihe iryo buranisha ry’ingenzi ryabereye, dore ubu hashize imyaka 25, TPIY, Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) na IRMCT, zose hamwe, zafashije abatangahuhamya nk’ibihumbi birindwi gusangiza abandi bantu inkuru zabo, ntacyo bishisha. Izo nkuru zivuga ku bintu abatangabuhamya n’abantu bakorewe ibyaha banyuzemo ubwabo zikubiye mu mapaje y’inyandiko z’imanza. Iyo abo bantu bakorewe ibyaha batagira ubushake bwo gutanga ubuhamya, nta muntu n’umwe wari gushyikirizwa ubutabera. Iyo badatobora ngo bavuge, nta kintu ubutabera mpuzamahanga bwari gushobora gukora.
Nta washobora kuvuga, uko bikwiye, akaga abantu bibasiwe n’ibyaha mpuzamahanga bahuye na ko. Mu mapaje, abarirwa mu bihumbi, y’inyandikomvugo z’iburanisha n’ay’inyandiko z’imanza, havugwa, mu buryo burambuye, bumwe mu bubabare burenze ukwemera abo bantu bagize. Nk’uko Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo II rwabivuze mu rubanza rwa Nyiramasuhuko na bagenzi be, rwaburanishijwe na TPIR, “Ubuhamya bwatanzwe n’abaharokokeye … ni bumwe mu burebana n’ibikorwa bikabije kuba bibi uru Rugereko rwumvise; bugaragaza neza ishusho y’ibikorwa bya kinyamaswa n’ubugome bitagira urugero”. Aba ni abantu basanzwe ariko bafite ubutwari n’ukwihangana bidasanzwe.
Umunsi wahariwe Ubutabera Mpanabyaha Mpuzamahanga ni umwanya wo gushima ibyo abantu bakorewe ibyaha bagezeho no kwibutsa ibintu biteye ubwoba banyuzemo. Ubuhamya batanze mu Rukiko bwafashije Abacamanza guca imanza mu buryo buboneye, butuma rubanda imenya ukuri kandi bugira uruhare mu guteza imbere ubwiyunge. Uyu munsi utwibutsa kandi uruhare tugomba kugira mu gutuma abantu bakorewe ibyaha, n’imiryango yabo, babona ubutabera bakwiye.Twizera ko ibyo byabagabanyiriza akababaro kabo kandi bikabafasha kumva basa n’abashubije agatima impembero.
Muri urwo rwego, uyu munsi twese twishyize hamwe kandi mu kwamagana abantu bahakana n’abapfobya ibyaha byakozwe, abagerageza ibikorwa bidashobora kwihanganirwa byo guhanagura mu mateka ibintu ndengakamere abantu bakorewe ibyaha banyuzemo cyangwa ibyo gusobanura, mu buryo butari bwo, impamvu yatumye abantu bakorewe ibyaha bahahamuka. Inkiko zidahoraho na IRMCT byaciye imanza zirenze 160, urwo rukaba ari urukuta rw’umutamenwa ruzitira inkubiri y’abagamije guhakana ibyaha byakozwe. Izo manza zongererwa imbaraga n’ibikorwa bihamye n’ikurikiranacyaha ku bantu babarirwa muri za mirongo, baregwa gusuzugura Urukiko, kubera ibikorwa byabo byo kwivanga mu buhamya bw’abatangabuhamya, bagambiriye gutesha agaciro ibyabaye byamaze kugaragazwa.
Mu gusoza, Umunsi wahariwe Ubutabera Mpanabyaha Mpuzamahanga utanga ubutumwa bw’icyizere cy’uko ibikorwa byacu, twese abatuye isi, bigamije guteza imbere ubutegetsi bugendera ku mategeko, bitazaca gusa intege abakora ibyaha mpuzamahanga ngo bitume ikorwa ryabyo rihagarara, ko ahubwo bizanashimangira iyubahirizwa ry’amahame remezo yo yerekeranye n’uburenganzira bwa muntu. Kuri uyu munsi ndetse na buri munsi, dushyire hamwe mu guharanira byimazeyo iyi ndangagaciro no gushyigikira abantu bakorewe ibyaha mu rugendo rwabo rwo gushaka uko bahabwa ubutabera.”