Perezida Graciela Gatti Santana yagejeje ijambo ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, i New York

Perezida
Arusha, Lahe
Perezida Graciela Gatti Santana yagejeje ijambo ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, i New York

Uyu munsi, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, i New York, Raporo ngarukamwaka ya IRMCT. Kuva yatangira imirimo ye nka Perezida wa IRMCT ku itariki ya 1 Nyakanga 2022, ubu ni bwo bwa mbere Perezida Gatti Santana agejeje ijambo ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Mu ikubitiro, Perezida Gatti Santana yabwiye Nyakubahwa Csaba Kőrösi, ukomoka mu Gihugu cya Hongiriya, ko yishimiye ko yatorewe kuba Perezida w’Inama ya 77 y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye maze amwifuriza ishya n’ihirwe mu gukemura ibibazo by’urusobe byugarije isi. Yanashimiye Umucamanza Carmel Agius wamubanjirije, kubera uruhare rukomeye yagize muri IRMCT no mu butabera mpuzamahanga muri rusange.

Perezida Gatti Santana yavuze ko itangwa rya Raporo ngarukamwaka ya 10 rigaragaza igihe cy’ingenzi cya IRMCT, kubera ko ku itariki ya 1 Nyakanga 2012 ari bwo yatangiye imirimo yayo ku Ishami ry’Arusha, hakaba hashize imyaka icumi. Perezida yavuze ko guhera icyo gihe,  IRMCT imaze kugera kuri byinshi, kubera ko, uretse urubanza rumwe ruri mu bujurire n’urundi rumwe ruri mu rw’iremezo, imanza z’ibanze zose byari biteganyijwe ko ziburanishwa na IRMCT zarangiye. Muri urwo rwego, yavuze ko “mu myaka iri imbere, IRMCT izareka kuba urwego rukora nk’urukiko mu buryo bwuzuye maze ihinduke urwego rukora imirimo y’insigarira nyirizina.”

Perezida Gatti Santana yakurikijeho kuvuga mu ngingo ngufi, hanyuma anavuga mu magambo arambuye, ibintu bitatu yagennye kuzashyira imbere muri manda ye ashingiye ku nama z’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi, yatanze mu Cyemezo cya 2637 (2022): Icya mbere, ni ugukora ku buryo imanza zisigaye, rumwe ruri mu bujurire n’urundi ruri mu rw’iremezo, ziburanishwa mu buryo buboneye zikarangira neza hatabayeho gusesagura umutungo. Icya 2 ni ukuyobora ibikorwa byo gutegura ingamba zuzuye za IRMCT zerekeranye n’imirimo y’insigarira izakomeza; icya gatatu ni ugusigasira ibyagezweho n’inkiko zidahoraho na IRMCT no kubungabunga umurage wazo w’agaciro gakomeye, no kurushaho guteza imbere ihuzabikorwa n’ubufatanye hagati y’inzego n’amashami bya IRMCT.

Perezida yashimangiye ko icyizere umuryango mpuzamahanga ufitiye ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga gishobora kuyoyoka haramutse hatabayeho ingamba n’inkunga by’igihe kirekire kandi ko, kubera izo mpamvu, IRMCT ikeneye ko Ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye bikomeza kuyishyigikira mu byerekeranye n’ubufatanye no kuyiha ubushobozi. Muri urwo rwego, yashimiye ibihugu 13 birangirizwamo ibihano kubera ko byemeye inshingano z’inyongera maze anasaba ibindi bihugu gufatanya na byo izo nshingano. Perezida Gatti Santana yanashimangiye ko ari ngombwa ko Ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byubahiriza inshingano mpuzamahanga zabyo. Aha yavuze by’umwihariko ku kuba Igihugu cya Seribiya gikomeje kwanga gufata no koherereza IRMCT Petar Jojić na Vjerica Radeta baregwa icyaha cyo gusuzugura Urukiko, avuga no ku kibazo cy’abantu umunani bagizwe abere, n’abafunguwe bimuriwe muri Repubulika ya Nijeri mu Ukuboza 2021. Hanyuma, yijeje Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ko IRMCT irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo imirimo yayo igende neza, ikoreshe neza ubushobozi buhari mu gutanga umusaruro witezwe kandi irangwe no gukorera mu mucyo mu bikorwa byayo byose, avuga ariko ko ibyo bisaba ko ibona umutungo w’ibintu n’abantu ikeneye kugira ngo ibigereho.

Mu gusoza, Perezida yagaragaje impungenge aterwa no kuba ibikorwa by’abantu bahakana n’abapfobya jenoside ndetse n’abashimagiza abantu bahamwe n’ibyaha by’intambara bigenda byiyongera, maze asaba umuryango mpuzamahanga ko, mu gihe ukomeje gufasha IRMCT kugera ubwo izaba isoje  manda yayo, ukomeza no kuba maso kandi ntutezuke mu gukumira imyitwarire ijyanye n’urwango, guhamagarira abantu gukora ibyaha no guhakana ibyaha byakozwe mu gihe cyashize.

Perezida Gatti Santana ari i New York kugira ngo atange raporo ku bikorwa bya IRMCT nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 32(1) ya Sitati ya IRMCT.