Perezida Gatti Santana yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye raporo y’ibikorwa bya IRMCT
Uyu munsi, Umucamanza Graciela Gatti Santana, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yagejeje ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye (Inama), i New York, raporo ku bikorwa bya IRMCT ya 21. Ni ubwa mbere Perezida Gatti Santana agejeje ijambo ku Nama, kuva yatangira imirimo ye nka Perezida wa IRMCT, ku itariki ya 1 Nyakanga 2022.
Mu ikubitiro, yavuze ku ntambwe ikomeye yatewe ku byerekeranye n’imanza IRMCT ikirimo kuburanisha. Kuri iyo ngingo, yavuze ko hasigaye gusa imanza ebyiri z’ibanze, ari zo: urubanza rwa Félicien Kabuga mu rw’iremezo, rwatangiye ku itariki ya 29 Nzeri, i Lahe, n’urubanza rwa Stanišić na Simatović ruri mu bujurire.
Ku byerekeranye n’urubanza rwa Kabuga, Perezida Gatti Santana yashimye imikorere mishya kandi inoze iranga imiburanishirize y’urwo rubanza, anavuga ko biteganyijwe ko, mu batangabuhamya bashinja bagera kuri 50 bazatanga ubuhamya mu Rukiko, 20 bazaba bamaze gutanga ubuhamya bwabo mbere y’uko uyu mwaka urangira, naho iburanisha ryarwo mu rw’iremezo rikazarangira muri Nzeri 2024. Ku byerekeranye n’urubanza rwa Stanišić na Simatović, Perezida yavuze ko biteganyijwe ko iburanisha ry’urubanza mu bujurire, ababuranyi bahibereye, rizaba ku itariki ya 24 n’iya 25 Mutarama 2023 maze rugasomwa muri Kamena 2023.
Ku byerekeranye n’izindi mbogamizi, Perezida yavuze ku kamaro k’ubufatanye bwuzuye hagati y’ibihugu na IRMCT, harimo n’ibyerekeranye n’imanza zo gusuzugura Urukiko. Muri urwo rwego, avuga ku rubanza rwa Jojić na Radeta, yagaragaje ko ababajwe n’uko nta bufatanye bwagaragaye maze yongera guhamagarira Repubulika ya Seribiya kuzuza “inshingano yayo isobanutse yo gufatanya na IRMCT”.
Perezida Gatti Santana yanavuze ikibazo cy’abantu umunani byemejwe ko ari abere cyangwa bafunguwe bimuriwe muri Nijeri mu Ukuboza 2021, bakaba, kuva icyo gihe, “bafungishijwe ijisho mu buryo budashingiye ku mategeko, mu gihe ari abantu bagombye kuba bidegembya”. Perezida yasabye ubufasha bw’ibihugu mu gushakira iki kibazo igisubizo cyihutirwa, avuga ko “kuba twese hamwe tudashoboye kubona igisubizo kirambye, uretse no kuba bisiga icyasha Umuryango w’Abibumbye binatuma icyizere ubutabera mpuzamahanga bugirirwa muri rusange kiyoyoka”.
Ku byerekeranye n’Icyemezo cya 2637 (2022) cy’Inama yo muri Kamena, Perezida Gatti Santana yavuze ko IRMCT yatangiye gutegura ingamba izagenderaho mu bikorwa byayo bigamije gutuma ihinduka Urukiko rukora imirimo y’insigarira nyirizina ishingiye ku “ igenekereza ry’umubare w’abakozi yakenera bitewe n’akazi yaba ifite”. Perezida yasobanuye muri macye ibyiciro bitatu bigize iyo gahunda, harimo: icyiciro cya mbere cyo gusoza ibikorwa bidahoraho byerekeranye n’imanza no gushakisha abantu bahunze ubutabera; icyiciro cya kabiri cyo kwibanda gusa ku mirimo y’insigarira IRMCT izakomeza gukora; n’icyiciro cya gatatu aho n’iyo mirimo izasigara ari mike cyane.
Nyuma yo kuvuga ko IRMCT yashobora gutegura gahunda y’ibikorwa byo mu gihe kiri imbere ari uko ibashije gukemura ibibazo ihura na byo muri iki gihe, Perezida yagarutse ku kamaro gakomeye ko gukomeza kubona inkunga mu irangizwa ry’ibihano. Muri urwo rwego, yasabye ibindi bihugu kwifatanya n’ibihugu 13 bifasha IRMCT muri uyu murimo w’ingenzi.
Mu gusoza, Perezida Gatti Santana yasabye ibihugu kudatezuka ku nshingano byiyemeje yo kurwanya umuco wo kudahana, maze ashimangira ko ari ngombwa gukomeza guharanira no kwimakaza ukuri hagamijwe kurwanya abahakana jenoside, abayipfobya ndetse n’abashimagiza abakoze ibyaha by’intambara. Perezida yashimangiye ko ubutabera n’amahoro “ari byo isi ya none ikeneye kurusha ibindi” kandi ko IRMCT itewe ishema n’umusanzu itanga muri urwo rwego.