Umushinjacyaha Serge Brammertz yagejeje ijambo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku isi

Porokireri
Arusha, Lahe
Umushinjacyaha Serge Brammertz yagejeje ijambo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku isi
UN Photo/Evan Schneider

Uyu munsi, Serge Brammertz, Umushinjacyaha Mukuru w’ Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha yagejeje ijambo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku isi ku bijyanye n’ibikorwa by’ubushinjacyaha.

Umushinjacyaha Mukuru Brammertz yibanze ku bikorwa biherutse kuba nyuma yo gutanga raporo yanditse ku ya 15 Gicurasi 2023.

Yatangiye asobanurira Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku ifatwa ry’ umunyarwanda Fulgence Kayishema ku ya 23 Gicurasi i Paarl, muri Afurika y'Epfo. Umushinjacyaha yagize ati: "Ifatwa rya Kayishema ni igikorwa cy’ingenzi mu ruhando mpuzamahanga mu guhana abakoze jenoside."

Yavuze ko ifatwa ry’uwahunze ubutabera “ryongera icyizere mu butabera mpuzamahanga,” naho ku byerekeye abahohotewe n’abacitse ku icumu ry’ibyaha bya Kayishema, ati: “Amakuba bahuye nayo hafi imyaka mirongo itatu ishize ashobora gutangira gushakirwa umuti.” Byongeye kandi, iri fatwa ryongeye kwerekana ko umuryango mpuzamahanga “wiyemeje ko itsembabwoko rishobora guhashwa no guhanirwa.”

Umushinjacyaha Brammertz yakomeje ijambo rye agaragaza uruhare rukomeye ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byagize mu iperereza n’itabwa muri yombi rya Kayishema. Yamenyesheje Akanama k'Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ko Ibiro by’ Ubushinjacyaha “byatewe inkunga yuzuye kandi y’ingirakamaro n’inzego z’ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo, zinashyiraho itsinda rishinzwe ibikorwa byo gufasha iperereza ryacu.” Yashimye kandi inkunga yatanzwe na Eswatini, abayobozi bayo bagaragaje ubwitange n’ubufatanye bw’intangarugero, ndetse na Mozambike, umushinjacyaha mukuru waho akaba yarashyigikiye byimazeyo ibiro bye. Yavuze ko nk'uko bisanzwe, abategetsi b'u Rwanda “bagize uruhare runini mu gutsinda kwacu.”

Mu izina ry’Ibiro by’Ubushinjacyaha, Umushinjacyaha Mukuru Brammertz yashimiye “ibyo bihugu ndetse n’abandi bafatanyije n’iperereza ryacu. Imbogamizi zari nyinshi, ariko biciye mu gukorana bya hafi cyane ni bwo Kayishema yaje kuboneka anatabwa muri yombi.”

Umushinjacyaha Brammertz yakurikijeho kugeza ku kanama gashinzwe umutekano ibigezweho ku rubanza rwajuririwe mu rubanza rwa nyuma rwa ICTY, arirwo rwa Stanišić na Simatović. Yagaragaje ko Urugereko rw'Ubujurire rwemeye ingingo ubushinjacyaha bwagaragaje mu bujurire maze rusanga abaregwa bombi bafite uruhare mu byaha nk'abagize itsinda ryari rigamije gukora ibyaha byakorewe muri Bosiniya na Herzegovina. Stanišić na Simatović basangiye umugambi n’abandi bayobozi ba Seribiya, Abanyaseribiya bo muri Korowasiya n’Abanyaseribiya bo muri Bosiniya kugira ngo bakorere itsembabwoko abatari abaseribe mu turere twinshi twa Korowasiya na Bosiniya na Herzegovina. Bakomeje kandi kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ihuriweho n’ubugizi bwa nabi mu buryo bufatika, cyane cyane mu gushyigikira imitwe ya ba ruharwa yitwaraga gisirikari.

Umushinjacyaha Brammertz mu gusubiza amaso inyuma kuri iki cyemezo cy’urukiko yagize ati: “Uru rubanza ni umusozo ukwiye mu bikorwa bya ICTY. Mu gihe cy’imyaka irenga mirongo itatu y'akazi, twashoboye kugenza ibyaha by’abayobozi bakuru ba politiki, abasirikari n'abapolisi baturutse impande zose z'amakimbirane yabaye mu cyahoze ari Yugosilaviya. Twagaragaje ko gukurikirana ibyaha bikomeye ku rwego mpuzamahanga bishoboka, mu gihe kandi uru rugereko rwasize umurage w’ububiko bw’amateka y'ibyabaye.”

Umushinjacyaha Mukuru Brammertz yavuze kandi ku cyemezo giherutse mu rubanza rwa Kabuga. Mu gusobanurira inama ko iki cyemezo kitari icyanyuma kandi ko gishobora kujuririrwa, yagize ati: “Icyo navuga muri iki gihe ni uko ibiro byanjye byizera ko urubanza rwa Kabuga rushobora kandi rugomba kurangira mu buryo bujyanye n'uburenganzira bw'uregwa.”

Mu rwego rwo kureba imbere hazaza, Umushinjacyaha Mukuru Brammertz yamenyesheje Akanama Gashinzwe Umutekano ko “Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y'Insigarira y'Inkiko Mpanabyaha rurategura byimazeyo ejo hazaza nk’urwego rw’insigarira koko.” Ni muri urwo rwego, yasobanuye ko ku birebana n’Ibiro by’Ubushinjacyaha, mu myaka iri imbere “tuzibanda cyane ku nshingano zacu hashingiwe ku ngingo ya 28 (3) yo gufasha inkiko z’ibihugu gukomeza inzira yo gukurikirana ibyaha mpuzamahanga byakorewe mu Rwanda ndetse n'icyahoze cyitwa Yugosilaviya.” Yagaragaje ko “nta gushidikanya guhari ko hakiri ubutabera bugikeneye kugerwaho ku rwego rw’ibihugu”, ashimangira  ko mu Rwanda, “hari abantu barenga 1.000 bahunze ubutabera bagomba gukurikiranwa”, naho mu cyahoze cyitwa Yugosilaviya, “abashinjacyaha b'igihugu baracyafite imanza ibihumbi byinshi zo kuburanisha.” Yavuze ko ibiro by’ubushinjacyaha: “bikomeje kugira uruhare runini mu gushyigikira iyi nzira yo gukirikirana abakekwaho ibyaha”, aho “Ibihugu bigize uyu muryango ubwabyo bifata iya mbere mu gushaka ubutabera no kwimakaza amahoro.”

Mu gusoza, Umushinjacyaha Mukuru Brammertz yibukije akanama gashinzwe umutekano ko guhakana itsembabwoko no guhimbaza abahamwe n’ibyaha by’intambara bikomeje gutera impungenge. Yagize ati: “Umuryango mpuzamahanga wiyemeje gukurikirana abakora ibyaha by’intambara. Ukwiriye kandi kwiyemeza guteza imbere ukuri nyuma y’uko izo manza zirangiye.”