Kwandika abantu bifuza gukurikirana iburanisha ryerekeranye no gusubiramo imikirize y’Urubanza Porokireri aburana na Gérard Ntakirutimana, rizaba kuva ku itariki ya 18 kugera ku ya 22 Ugushyingo 2024, byatangiye

Ibiro bya Gerefiye
Arusha
Review Hearing in the Prosecutor v. Gérard Ntakirutimana from 18 to 22 November 2024 - Accreditation Procedure Now Open

Kwandika abantu bifuza gukurikirana iburanisha ryerekeranye no gusubiramo imikirize y’Urubanza Porokireri aburana na Gérard Ntakirutimana, mu Rugereko rw’Ubujurire rw’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) byatangiye. Iryo buranisha rizabera ku Ishami rya IRMCT ry’Arusha kuva ku wa Mbere, tariki ya 18 Ugushyingo 2024, kugera ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo 2024. Cyakora, iyi ngengabihe ishobora guhinduka igihe byaba bibaye ngombwa.

Abantu bose bahagarariye ibitangazamakuru bifuza gukurikirana iryo buranisha bari aho IRMCT ikorera bagomba kohereza ubusabe bwabo kuri mict-registryarusha@un.org, bitarenze ku wa Kabiri, tariki ya 31 Ukwakira 2024, saa kumi z’igicamunsi. Ubusabe bugomba kugaragaza amazina yuzuye y’igitangazamakuru, umunyamakuru cyangwa abanyamakuru, abafata amashusho n’abandi batekinisiye, hamwe na fotokopi ya pasiporo cyangwa y’indangamuntu.

Ibitangazamakuru byemerewe bizabimenyeshwa hakoreshejwe imeyiri bimenyeshwe kandi n’uburyo bwo gufata inyandiko zibyemerera, bitarenze ku wa Kabiri, tariki ya 5 Ugushyingo 2024, saa kumi z’igicamunsi.

Kubera ko icyumba cy’iburanisha ari gito, hazabaho uburyo bubiri butandukanye abanyamakuru bazemererwamo gukurikirana iburanisha, ari bwo: kurikurikiranira mu cyumba cyagenewe itangazamakuru muri IRMCT cyangwa kurikurikiranira mu gice rubanda bicaramo mu cyumba cy’iburanisha.

Abadiporomate n’abandi bantu bifuza gukurikirana iryo buranisha ryerekeranye no gusubiramo imikirize y’urubanza basabwe kohereza imeyiri kuri mict-registryarusha@un.org, kugira ngo bahabwe andi makuru yerekeranye n’ibyo bagomba gukora n’ayerekeranye n’umubare w’abantu bazemererwa.

 

Amakuru yerekeranye n’uru rubanza

Ku itariki ya 21 Gashyantare 2003, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo, I, rw’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (“TPIR”) rwemeje ko Gérard Ntakirutimana ahamwa n’icyaha cya jenoside n’icy’ubuhotozi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu maze rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Ku itariki ya 13 Ukuboza 2004, mu byo Urugereko rw’Ubujurire rwa TPIR rwakoze harimo ko rwagumishijeho ibyemezo bihamya Ntakirutimana icyaha cya jenoside n’icy’ubuhotozi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, rufata ibindi byemezo bimuhamya icyaha cyo gushyigikira ikorwa rya jenoside n’icyo gushyigikira itsembatsemba nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, ndetse rugumishaho igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 yakatiwe. Ku itariki ya 26 Werurwe 2014, Ntakirutimana yafunguwe mbere y’igihe.

Ku itariki ya 14 Ukuboza 2023, Ntakirutimana yatanze Icyifuzo muri IRMCT asaba ko ibyemezo byamuhamije ibyaha bivanwaho, avuga ko yabonye ibimenyetso bishya. Ku itariki ya 29 Ukuboza 2023, Graciela Gatti Santana, Perezida wa IRMCT, yashyizeho inteko y’Urugereko rw’Ubujurire igizwe n’Abacamanza Gatti Santana (Perezida), Jean-Claude Antonetti, Burton Hall, Florence Rita Arrey na Aminatta Lois Runeni N’gum, kugira ngo basuzume icyo Cyifuzo. Ku itariki ya 5 Mata 2024, Perezida Gatti Santana yashyizeho Umucamanza Seon Ki Park kugira ngo asimbure Umucamanza Arrey.

Ku itariki ya 21 Gicurasi 2024, Urugereko rw’Ubujurire rwemeye, kuri bimwe, Icyifuzo cya Ntakirutimana gisaba ko imikirize y’urubanza isubirwamo, ku byerekeranye n’ibivugwa ko umutangabuhamya ushinja wiswe HH yisubiyeho maze akavuguruza ubuhamya yatanze mu Rukiko mu rubanza rwa Ntakirutimana mu rw’iremezo. Kubera ko HH ari we mutangabuhamya wenyine watanze ubuhamya ku byerekeranye n’igitero cyagabwe ku gasozi ka Gitwe, hafi y’ikigo cy’amashuri abanza cya Gitwe, Icyifuzo gisaba ko imikirize y’urubanza isubirwamo cyemewe gusa ku byerekeranye n’icyo kintu cyabaye. Muri icyo Cyemezo, Urugereko rw’Ubujurire rwemeje kandi ko hazaba iburanisha, hashingiwe ku Ngingo ya 147 y’Amategeko Agenga Imiburanishirize n’Itangwa ry’Ibimenyetso ya IRMCT.

Iryo buranisha ryerekeranye no gusubiramo imikirize y’urubanza rizaba kuva ku wa Mbere, tariki ya 18 Ugushyingo 2024, kugera ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ugushyingo 2024, ku Ishami rya IRMCT ry’Arusha, muri Tanzaniya. Urugereko rw’Ubujurire ruzumva ubuhamya bwa HH ku byerekeranye n’ibivugwa ko yisubiyeho maze akavuguruza ubuhamya yatanze mu Rukiko mu rubanza rwa Ntakirutimana mu rw’iremezo. HH narangiza gutanga ubuhamya, ababuranyi bazatanga imyanzuzo nsozarubanza.