Porokireri Brammertz yasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda

Ibiro bya Porokireri
Arusha
Porokireri Brammertz yasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda

Bwana Serge Brammertz, Porokireri w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yasoje uruzinduko rw’akazi yarimo i Kigali, mu Rwanda, kuva ku itariki ya 4 kugera ku ya 9 Ugushyingo 2024, mu rwego rwo gutegura raporo aha Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye kabiri mu mwaka.

Porokireri yabonanye n’abayobozi bakuru bo mu nzego za Reta barimo Ambasaderi Olivier J.P. Nduhungirehe (Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga), Bwana Aimable Havugiyaremye, (Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano) n’Angélique Habyarimana, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda.

Porokireri kandi, afatanyije na Madamu Alice Wairimu Nderitu, Umujyanama Wihariye w’Umuryango w’Abibumbye mu byerekeranye no gukumira jenoside, na Aegis Trust, yayoboye ibikorwa byo ku rwego rwo hejuru, byabereye i Kigali, byibanze ku gushimangira ingamba zashyizweho ku rwego mpuzamahanga mu gukumira jenoside n’ibyaha byerekeranye na yo, harebwa uburyo bw’ingenzi bwafasha mu kuyikumira. Iyo gahunda yamaze icyumweru, yabaye kuva ku itariki ya 4 kugera ku ya 9 Ugushyingo 2024, yaranzwe n’amahugurwa y’abagore bayobora mu nzego z’ibanze, inama zatanzwe n’impuguke mu buhuza bugamije gukumira jenoside, n’inama yo ku rwego mpuzamahanga ku bibazo by’amoko no gukumira jenoside. Ibyo byose byari bigamije gushakira ibisubizo bifatika ibibazo by’urusobe kurusha ibindi, bigaragara mu bikorwa byo gukumira jenoside kugira ngo ibyo bisubizo bihite bishyirwa mu bikorwa.

Mu ruzinduko rwe, Porokireri Brammertz yari agamije gutuma abantu babona kandi bakita ku kuba ari ngombwa ko hakomeza gutangwa ubutabera ku byerekeranye n’ibyaha byakozwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994. N’ubwo abenshi mu bantu bakoze ibyo byaha babihaniwe, nyuma y’imyaka 30 jenoside ibaye haracyari abantu barenga 1.000 bakoze jenoside, bahunze ubutabera, bari mu bihugu byo hirya no hino ku isi, bagomba kuyiryozwa. Muri gahunda ye yo gukorana n’abafatanyabikorwa ku rwego rw’ibihugu hirya no hino ku migabane y’isi itatu, Porokireri akomeje gushyigikira imirimo y’ubutabera no kubashishikariza gufata iya mbere mu gushaka umuti w’ibibazo bafatanyije n’Ibiro bye.

Mu ijambo yavuze asoza uruzinduko rwe, Porokireri Brammertz yagize ati:

Nshimishijwe no kuba nabonye umwanya wo kuvugana n’abafatanyabikorwa bacu bo mu Rwanda, kuba nabagejejeho uko ibintu bihagaze kandi tukaganira ku buryo dufatanyije twarushaho guha ubutabera umubare munini w’abarokotse n’abandi bantu bakorewe ibyaha mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Twese duhuje intego kandi twumva neza uko ikibazo giteye. Abenshi mu bakoze ibyaha barabihaniwe. Cyakora, haracyari byinshi bigomba gukorwa. Dufite inshingano yo gufatanya tugakora ku buryo nta muntu wakoze jenoside, wahunze ubutabera, ukomeza kubaho nta cyo yikanga no kudahanirwa ibyaha yakoze.

Iyo ni yo mpamvu Ibiro byanjye, bibisabwe n’abayobozi bo mu Rwanda, byakomeje kongera imbaraga mu gufasha abashinjacyaha bo mu Rwanda no mu bindi bihugu gushakisha abahunze ubutabera ngo hamenyekane aho baherereye, kurangiza iperereza no gushyikiriza ubutabera abakoze ibyaha. Mu mwaka ushize, Ibiro byanjye byatanze ubufasha bwo mu rwego rw’amategeko, ibimenyetso, iperereza n’ingamba, aho bwatanze ibisubizo ku busabe burenga 30 burimo n’ubwerekeranye n’iperereza n’ikurikiranacyaha birimo gukorwa mu Rwanda, mu Bufaransa, muri Noruveje, mu Busuwisi, mu Bwongereza, muri Kanada, muri Danemarike no muri Reta Zunze Ubumwe z’Amerika. Byongeye kandi, Ibiro byanjye byashyize imbaraga mu mikoranire yabyo n’abafatanyabikorwa bo muri ibyo bihugu n’abandi bafatanyabikorwa, binyuze mu bikorwa birimo guha amakuru Eurojust Genoside Network, no gukora inama ihuza impande eshatu, ari zo Ibiro byanjye, Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda n’Umuyobozi w’Ubushinjacyaha bw’igihugu bushinzwe kurwanya iterabwoba bw’u Bufaransa.

Biragaragara ko mu Rwanda n’ahandi abantu bakomeje kubona ko byihutirwa kandi ari ngombwa kwitangira ibikorwa bigamije kurushaho guha ubutabera umubare munini w’abarokotse n’abakorewe ibyaha mu gihe cya jenoside. Ibiro byanjye byiyemeje gushyigikira abafatanyabikorwa bacu bo mu bihugu binyuranye no kubaha ubufasha bakeneye kugira ngo bashobore guca imanza neza kandi baryoze jenoside umubare munini w’abayikoze.

Biteganyijwe ko, mu Ukuboza, Porokireri Brammertz azageza raporo ye ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye.