Urugereko rw’Ubujurire rwasomye urubanza rwerekeranye no gusubiramo imikirize y’Urubanza Porokireri aburana na Gérard Ntakirutimana

Appeals Chamber
Arusha
The Appeals Chamber Pronounces a Review Judgement in the Case of Prosecutor v. Gérard Ntakirutimana

Uyu munsi, Urugereko rw’Ubujurire rugizwe n’Abacamanza Graciella Gatti Santana (Uruguay), Perezida, Jean-Claude Antonetti (U Bufaransa), Burton Hall (Bahamas), Aminatta Lois Runeni N’gum (Gambiya), na Seon Ki Park (Koreya y’Epfo) rwasomye urubanza rwerekeranye no gusubiramo imikirize y’Urubanza Porokireri aburana na Gérard Ntakirutimana, No MICT-12-17-R.

Ku itariki ya 21 Gicurasi 2024, Urugereko rw’Ubujurire rwemeye, kuri bimwe, Icyifuzo cya Ntakirutimana gisaba ko ibyemezo byamuhamije ibyaha bisubirwamo, hashingiwe ku bivugwa ko umutangabuhamya wiswe HH yisubiyeho maze akavuguruza ubuhamya yatanze mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda. Ubuhamya HH yatanze mu Rukiko ni bwo bwonyine bwashingiweho mu guhamya Ntakirutimana icyaha cyo gushyigikira ikorwa rya jenoside, n’itsembatsemba nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu ku byerekeranye n’ibitero byagabwe ku gasozi ka Gitwe, hafi y’ikigo cy’amashuri abanza cya Gitwe, mu mpera za Mata cyangwa mu ntangiriro za Gicurasi 1994.

Mu iburanisha ryerekeranye no gusubiramo imikirize y’urubanza, ryabaye ku itariki ya 18 no ku ya 19 Ugushyingo 2024, ku Ishami rya IRMCT ry’Arusha, Urugereko rw’Ubujurire rwumvise ubuhamya bwa HH hamwe n’imyanzuro y’ababuranyi, mu magambo. Urugereko rw’Ubujurire rwafashe umwanzuro uvuga ko Ntakirutimana atagaragaza ko HH, mu buryo bwakwizerwa, yisubiyeho maze akavuguruza ubuhamya yatanze mu Rukiko mu rubanza rwa Ntakirutimana. Kubera iyo mpamvu, ibyemezo byahamije Ntakirutimana ibyaha hashingiwe ku buhamya HH yatanze mu Rukiko ntibyahindutse.

Hagati ya Mata 1993 na Mata 1994, Ntakirutimana yari umuganga mu Bitaro by’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bya Mugonero muri Komine ya Gishyita, Perefegitura ya Kibuye, mu Rwanda. Urubanza rwe mu rw’iremezo rwasomwe ku itariki ya 21 Gashyantare 2003, naho mu bujurire rusomwa ku itariki ya 13 Ukuboza 2004. Uretse kuba yarahamijwe ibyaha byerekeranye n’ibyabereye ku gasozi ka Gitwe, Ntakirutimana yanahamijwe icyaha cya jenoside n’ubuhotozi, nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu kubera iyicwa rya Charles Ukobizaba ryabereye ku bitaro bya Mugonero ku itariki ya 16 Mata 1994 n’icyaha cyo gushyigikira ikorwa rya jenoside n’itsembatsemba nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu kubera ko yazanye amasasu n’abajandarume bagabye igitero ku kigo cya Mugonero, ku itariki ya 16 Mata 1994, hamwe no kuba yaragize uruhare mu bitero byagabwe ku Batutsi ku kigo cy’amashuri abanza cya Mubuga muri Kamena 1994.

Ku itariki ya 26 Werurwe 2014, Ntakirutimana yafunguwe mbere y’igihe.