Perezida Meron yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon

Perezida
Arusha, Lahe
Judge Theodor Meron and Secretary-General of the United Nations, Ban Ki-moon
Judge Theodor Meron and Secretary-General of the United Nations, Ban Ki-moon

Umucamanza Theodor Meron, Perezida w’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (“MICT”), ejo yabonanye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon.

Muri uwo mubonano, wabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, Perezida Meron yashimiye Umunyamabanga Mukuru kubera ukuntu mu kinyacumi gishize yaranzwe n’ubushake buhamye bwo kugeza ubutabera mpuzamahanga ku ntego yabwo no kuba ari ku isonga mu guha ijambo abakorewe ibyaha by’amarorerwa.

Yibutsa ko igitekerezo cyo gushyiraho MICT cyavutse kandi kigashyirwa mu bikorwa mu gihe cya manda y’Umunyamabanga Mukuru, Perezida Meron yashimangiye ko uruhare n’inkunga by’Umunyamabanga Mukuru byabaye ingirakamaro mu byo MICT yagezeho kugera uyu munsi. Perezida yanagejeje kandi ku Munyamabanga Mukuru ingamba zafashwe kugira ngo MICT ibe intangarugero nk’urwego rushya rutanga ubutabera mpuzamahanga, bukoresha abakozi bake kandi rukora rudasesagura.

Perezida Meron yaboneyeho kandi umwanya wo kugeza ku Munyamabanga Mukuru ikibazo gikomeye gifite ingaruka ku bushobozi bwa MICT bwo kurangiza manda yayo, cyatewe n’uko abategetsi ba Turukiya bafunze Umucamanza w’Umunyaturukiya, Aydin Sefa Akay. Perezida Meron yavuze ko Sitati ya MICT iha abacamanza bayo ubudahangarwa bwo mu rwego rwa diporomasi mu gihe bakora imirimo ya MICT kandi ko, kubera ibyo, kuba Turukiya yarafashe kandi igakomeza gufunga Umucamanza Akay binyuranyije n’inshingano mpuzamahanga z’icyo gihugu. Avuga ko gufungwa k’Umucamanza Akay bisa n’aho ari ubwa mbere umucamanza uburanisha ibyaha nshinjabyaha mpuzamahanga afashwe kandi agafungwa, Perezida Meron yasobanuriye Umunyamabanga Mukuru ukuntu ahangayikishijwe n’icyo kibazo, anavuga ko kiramutse kidakemuwe biciye mu kurekura Umucamanza Akay mu buryo bwihuse, icyo gikorwa kizaba urugero rubi abandi bashobora kuzigana ku birebana n’ubutegetsi bugendera ku mategeko, ihame ry’ubwigenge bw’ubucamanza n’ubutabera mpuzamahanga.

Perezida Meron ari i New York muri iki cyumweru aho ateganya kugeza ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye raporo ya kane y’umwaka ya MICT, gusobanurira abahagarariye sosiyete sivire umurimo wa MICT no kugirana ibiganiro n’abagize Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe amahoro ku Isi.