Urugereko rw’Ubujurire rwemeje bimwe mu byaha Ngirabatware yahamijwe mu rw’iremezo

Appeals Chamber
Arusha
Appeals Chamber

Urugereko rw’Ubujurire rw’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) rugizwe n’Umucamanza Theodor Meron, Perezida, Umucamanza Bakone Justice Moloto, Umucamanza Christoph Flügge, Umucamanza Burton Hall, n’Umucamanza Liu Daqun, none rwasomye urubanza mu bujurire bwatanzwe na Augustin Ngirabatware.

Urubanza rwasomwe none ni rwo rwa mbere ruciwe mu bujurire na MICT, yashyizweho n’Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo isimbure Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho Icyahoze Ari Yugosilaviya, zirimo kurangiza manda yazo.

Ku itariki ya 20 Ukuboza 2012, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo II rw’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda rwahamije Ngirabatware icyaha cyo guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, kubera ijambo yavugiye kuri bariyeri yari ku muhanda wa Cyanika-Gisa muri Komini ya Nyamyumba, ku itariki ya 22 Gashyantare 1994. Rwasanze kandi ahamwa n’icyaha cyo guhamagarira abantu gukora jenoside no kubashyigikira mu ikorwa ryayo, kubera uruhare rwe mu gutanga intwaro, n’amagambo yavugiye kuri bariyeri ebyiri zari muri Komini ya Nyamyumba ku itariki ya 7 Mata 1994. Kandi, hashingiwe ku buryo bwagutse bw’umugambi mubisha uhuriweho, Ngirabatware yahamijwe icyaha cyo gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, kubera umudamu w’Umututsikazi Interahamwe zasambanyije ku gahato. Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka 35.

Ku bwumvikane bw’Abacamanza bose bagize inteko, Urugereko rw’Ubujurire rwemeje icyaha Ngirabatware yahamijwe mu rw’iremezo cyo guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside.  Ku bwiganze bw’amajwi y’Abacamanza bagize inteko, Urugereko rw’Ubujurire rwemeje kandi icyaha Ngirabatware yahamijwe mu rw’iremezo cyo guhamagarira abandi gukora jenoside no kubashyigikira mu ikorwa ryayo. Ariko, Urugereko rw’Ubujurire rwanzuze ko Urugereko rwa mbere rw’Iremezo rwakoze ikosa ryo kwagura ibirego ku birebana n’uruhare rwa Ngirabatware mu mugambi uhuriweho wo gutsemba Abatutsi. Urugereko rw’Ubujurire rwanzuze kandi ko Ngirabatware ataryozwa icyaha yahamijwe mu rw’iremezo cyo gusambanya ku gahato, hashingiwe ku buryo bwagutse bw’umugambi mubisha uhuriweho, kubera ko Porokireri atashoboye kugaragaza mu rubanza uruhare rwa Ngirabatware mu mugambi uhuriweho wo gutsemba abasiviri b’Abatutsi, yashinjwe mu kirego cy’itsembatsemba. Porokireri ntiyajuririye imyanzuro y’Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo ku kirego cy’itsembatsemba. Kubera iyo mpamvu, Urugereko rw’Ubujurire, ku bwumvikane bw’Abacamanza bagize inteko, rwakuyeho icyemezo gihamya Ngirabatware icyaha cyo gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu hashingiwe ku mugambi mubisha uhuriweho, mu buryo bwawo bwagutse. Kubera icyo cyaha cyakuweho, Urugereko rw’Ubujurire rwagabanyije igihano cy’igifungo Ngirabatware yahawe, rukigira imyaka 30.

Ngirabatware yavukiye muri Komini ya Nyamyumba, Perefegitura ya Gisenyi, mu Rwanda. Mu gihe kivugwa mu mwaka wa 1994, Ngirabatware yari Minisitiri w’Imigambi ya Leta muri Guverinoma y’u Rwanda.