NGIRABATWARE, Augustin (MICT-12-29)

Completed

Muri Nyakanga 1990, Ngirabatware yagizwe Minisitiri w’Imigambi ya Reta kandi yagumanye uwo mwanya no muri Guverinoma y’Agateganyo y’u Rwanda muri Mata 1994. Ni umwe mu bari bagize Komite y’ishyaka rya Muvoma Iharanira Repubulika, Demokarasi n’Amajyambere (“MRND”) ku rwego rwa Perefegitura ya Gisenyi, akaba umwe mu bari bagize Komite ya MRND ku rwego rw’igihugu n’umwe mu bari bagize akanama k’impuguke ka Komine ya Nyamyumba.

 

Inyandiko y’Ibirego

Inyandiko y’ibirego ya mbere yatanzwe ku itariki ya 28 Nzeri 1999. Inyandiko y’ibirego igenderwaho yatanzwe ku itariki ya 14 Mata 2009.

Ifatwa

Yafashwe ku itariki ya 17 Nzeri 2007 mu Budage. Yashyikirijwe TPIR ku itariki ya 8 Ukwakira 2009.

Urubanza mu Rugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwa TPIR

Rwaciwe ku itariki ya 20 Ukuboza 2012

  • Umucamanza William H. Sekule, Perezida
  • Umucamanza Solomy Balungi Bossa
  • Umucamanza Mparany Mamy Richard Rajohnson

Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwahamije Ngirabatware icyaha cyo guhamagarira abantu, mu ruhame kandi mu buryo butaziguye, gukora jenoside, icyaha cyo guhamagarira abantu gukora jenoside no kubashyigikira mu ikorwa ryayo hamwe no, mu rwego rw’umugambi mubisha uhuriweho, mu buryo bwawo bwagutse, gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 35.

Urugereko rw’Ubujurire rwa IRMCT
  • Umucamanza Theodor Meron, Perezida
  • Umucamanza Bakone Justice Moloto
  • Umucamanza Christoph Flügge
  • Umucamanza Burton Hall
  • Umucamanza Liu Daqun

Urubanza mu Rugereko rw’Ubujurire rwa IRMCT

Rwaciwe ku itariki ya 18 Ukuboza 2014

Urugereko rw’Ubujurire rwakuyeho icyemezo gihamya Ngirabatware icyaha cyo gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu mu rwego rw’umugambi mubisha uhuriweho, mu buryo bwawo bwagutse maze rugumishaho ibindi byaha yahamijwe. Kubera ikurwaho ry’icyo cyemezo, Urugereko rw’Ubujurire rwagabanyije igihano cy’igifungo Ngirabatware yari yarakatiwe maze gishyirwa ku myaka 30.

Icyifuzo gisaba isubirwamo ry’imikirize y’urubanza yo mu bujurire

Icyo Cyifuzo cyemewe ku itariki ya 19 Kamena 2017.

Ku itariki ya 8 Nyakanga 2016, Ngirabatware yasabye IRMCT gusubiramo imikirize y’urubanza yo mu bujurire. Ku itariki ya 25 Nyakanga 2016, Perezida wa IRMCT yashyizeho inteko y’Urugereko rw’Ubujurire yo gusuzuma icyo cyifuzo.
Urugereko rw’Ubujurire rwa IRMCT rwashinzwe gusubiramo y’imikirize y’urubanza
  • Umucamanza Theodor Meron, Perezida
  • Umucamanza Joseph E. Chiondo Masanche
  • Umucamanza Lee G. Muthoga
  • Umucamanza Aminatta Lois Runeni N’gum
  • Umucamanza Gberdao Gustave Kam

Aho urubanza rugeze

Imirimo yerekeranye n’isubirwamo ry’imikirize y’urubanza yo mu bujurire irakomeje.

IMIRIMO YO GUSUBIRISHAMO IMIKIRIZE Y’URUBANZA (IRAKOMEJE)

Ku itariki ya 8 Nyakanga 2016, Augustin Ngirabatware yashyikirije IRMCT Icyifuzo gisaba gusubiramo imikirize y’urubanza yo mu bujurire. Ku itariki ya 25 Nyakanga 2016, Umucamanza Theodor Meron, Perezida wa IRMCT, yashyizeho inteko y’Urugereko rw’Ubujurire yo gusuzuma icyo cyifuzo.

Ku itariki ya 21 Nzeri 2016 cyangwa hafi y’iyo tariki, Aydin Sefa Akay, umwe mu bacamanza bashyizweho bagize inteko y’Urugereko rw’Ubujurire isuzuma Icyifuzo cya Ngirabatware gisaba gusubiramo Icyemezo cyafashwe n’Urugereko rw’Ubujurire, yarafashwe afungirwa muri Turukiya ashinjwa kuba yari afite aho ahuriye n’ibintu byabaye muri Nyakanga 2016 byari bigamije guhungabanya ubutegetsi buriho bwashyizweho hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya Turukiya. Ku itariki ya 31 Mutarama 2017, Umucamanza Meron, nk’Umucamanza utegura isubirwamo ry’imikirize y’urubanza rwa Ngirabatware, yategetse Guverinoma ya Turukiya guhagarika ikurikiranwa ry’Akay mu butabera no gufata ingamba zose za ngombwa kugira ngo Akay afungurwe bitarenze ku itariki ya 14 Gashyantare 2017, kugira ngo Akay abashe gusubukura imirimo ye y’ubucamanza muri urwo rubanza.

Ku itariki ya 6 Werurwe 2017, amaze kubona ko Guverinoma ya Turukiya itubahirije itegeko ryo ku itariki ya 31 Mutarama 2017, Umucamanza utegura isubirwamo ry’urubanza yasohoye icyemezo cyerekeranye n’uko Guverinoma ya Turukiya itubahirije itegeko ryo ku itariki ya 31 Mutarama 2017. Ku itariki ya 9 Werurwe 2017, Perezida wa IRMCT yamenyesheje Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye ko Guverinoma ya Turukiya itubahirije itegeko ryo ku itariki ya 31 Mutarama no kurekura Umucamanza Akay.

Ku itariki ya 26 Mata 2017, Umucamanza utegura isubirwamo ry’imikirize y’urubanza yanze icyifuzo cya Ngirabatware gisaba gukurikirana Perezida na Minisitiri w’ubutabera ba Repubulika ya Turukiya. Imwe mu mpamvu akaba ari ukubera ko IRMCT yari yamaze gufata ingamba za ngombwa mu guhangana n’ikibazo cyo kuba Repubulika ya Turukiya itarubahirije iryo tegeko, ari zo kugeza icyo kibazo ku Nama Ishinzwe Amahoro ku Isi y’Umuryango w’Abibumbye. N’ubwo Umuryango w’Abibumbye wari wemeje ku mugaragaro ubudahangarwa bw’Umucamanza Akay bwo mu rwego rwa diporomasi, Urukiko mpanabyaha rwo muri Turukiya, mu murwa mukuru w’Ankara, rwamuhamije icyaha ku itariki ya 14 Kamena 2017 maze rumukatira igihano cyo gufungwa imyaka irindwi n’amezi atandatu. Amaze gufungurwa by’agateganyo mu gihe ategereje ubujurire bwe, Umucamanza Aydin Sefa Akay yemereye IRMCT ko yari afite ubushobozi n’ubushake bwo gukomeza imirimo ye y’ubucamanza muri uru rubanza.

Ku itariki ya 19 Kamena 2017, abacamanza bose bagize Urugereko rw’Ubujurire bafashe Icyemezo kivuga ko bemeye Icyifuzo cya Augustin Ngirabatware gisaba isubirwamo ry’imikirize y’urubanza yo mu bujurire.

Ku itariki ya 19 Ukuboza 2017, Urugereko rw’Ubujurire: (i) rwemeye Icyifuzo cya Peter Robinson gisaba kwikura mu rubanza nk’Avoka wa Ngirabatware; (ii) rwategetse Gerefiye gushyiraho avoka usimbura Robinson; kandi (iii) rwimuye iburanisha ryo mu rwego rwo gusubiramo imikirize y’urubanza, ryari kuba muri Gashyantare 2018, ryigizwayo kugera ubwo Urugereko rw’Ubujurire rwari gufata ikindi cyemezo kugira ngo ruhe avoka mushya igihe gihagije cyo kwitegura. Ku itariki ya 19 Mutarama 2018, Gerefiye yashyizeho Diana Ellis nk’avoka mukuru na Sam Blom-Cooper nk’avoka wungirije kugira ngo bunganire Ngirabatware mu byerekeranye no gusubiramo imikirize y’urubanza rwe muri IRMCT.

Ku itariki ya 20 Mata 2018, Urugereko rw’Ubujurire rwategetse Ngirabatware na Porokireri kurushyikiriza, mu nyandiko bitarenze ku itariki ya 18 Kamena 2018 n’iya 25 Kamena 2018, uko bakurikirana, irisite y’ibimenyetso n’abatangabuhamya, baramutse bahari, buri ruhande rwateganyaga kwifashisha mu iburanisha mu rwego rwo gusubiramo imikirize y’urubanza.

Hateganyijwe kuba iburanisha mu rwego rwo gusubiramo imikirize y’urubanza hagati y’itariki ya 24 n’iya 28 Nzeri 2018.

AMAKURU Y’IBANZE KU RUBANZA

INYANDIKO Y’IBIREGO

Augustin Ngirabatware yarezwe na TPIR icyaha cy’ubwumvikane bugamije gukora jenoside, icyaha cya jenoside, icyaha cyo kuba icyitso cy’abakoze jenoside, icyaha cyo guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, n’icyaha cy’itsembatsemba no gusambanya ku gahato nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Perefegitura ya Gisenyi mu Rwanda, hagati y’itariki ya 1 Mutarama n’iya 17 Nyakanga 1994.

Ngirabatware yarezwe kuba, nka gatozi, hashingiwe ku Ngingo ya 6(1) ya Sitati ya TPIR, yarahamagariye abandi, akabategeka gukora icyaha, akagikora, no kuba kandi mu mugambi mubisha uhuriweho cyangwa mu bundi buryo yarashyigikiye abantu banyuranye mu gucura umugambi cyangwa mu gutsotsoba ibyaha ashinjwa.

Mu Nyandiko y’ibirego havugwa kandi ko Ngirabatware agomba kuryozwa, nk’uwari ukuriye abandi, hashingiwe ku Ngingo ya 6(3)ya Sitati ya TPIR, ibyaha bya jenoside cyangwa kuba icyitso cy’abakoze jenoside.

Ikirego kimwe cy’ubwumvikane bugamije gukora jenoside*

Ikirego kimwe cya jenoside

Ikirego kimwe cyo kuba icyitso cy’abakoze jenoside

Ikirego kimwe cyo guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside

Ibirego bibiri by’Ibyaha byibasiye inyokomuntu

  • Itsembatsemba (Ikirego cya 5)
  • Gusambanya ku gahato (Ikirego cya 6)

*Porokireri wa TPIR nyuma yaje kureka iki kirego.

URUBANZA MU RUGEREKO RWA MBERE RW’IREMEZO RWA TPIR

Ku itariki ya 20 Ukuboza 2012, Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo II rwa TPIR rwahamije Augustin Ngirabatware icyaha cyo guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, hashingiwe ku ijambo yavugiye kuri bariyeri yari ku muhanda wa Cyanika-Gisa muri Komine ya Nyamyumba.

Urugereko rwamuhamije kandi icyaha cyo guhamagarira abantu gukora jenoside no kubashyigikira mu ikorwa ryayo hashingiwe ku ruhare rwe mu gutanga intwaro no ku magambo yavugiye ku mabariyeri abiri muri Komine ya Nyamyumba ku itariki ya 7 Mata 1994. Urugereko rwahamije kandi Ngirabatware, hashingiwe ku mugambi mubisha uhuriweho, icyaha cyo gusambanya Umututsikazi byakozwe n’Interahamwe.

Urugereko rwa Mbere rw’iremezo rwahanishije Ngirabatware igifungo cy’imyaka 35.

Itangira ry’iburanisha muri TPIR

Ku itariki ya 23 Nzeri 2009

Itangwa ry’ibimenyetso bishinja

Ryatangiye

Ku itariki ya 23 Nzeri 2009

Ryarangiye

Ku itariki ya 31 Kanama 2010

Itangwa ry’ibimenyetso bishinjura

Ryatangiye

Ku itariki ya 16 Ugushyingo 2010

Ryarangiye

Ku itariki ya 22 Gashyantare 2012

Imyanzuro nsozarubanza mu magambo

Yatangiye

Ku itariki ya 23 Nyakanga 2012

Yarangiye

Ku itariki ya 25 Nyakanga 2012

Urubanza mu Rugereko rw’Iremezo rwa TPIR

Rwaciwe ku itariki ya 20 Ukuboza 2012

Icyemezo cy’Urugereko

Igifungo cy’imyaka 35

URUBANZA MU RUGEREKO RW’UBUJURIRE RWA IRMCT

Augustin Ngirabatware yashyikirije ubujurire IRMCT anenga ibyemezo byamuhamije ibyaha n’igihano yakatiwe.

Ku itariki ya 18 Ukuboza 2014, Urugereko rw’Ubujurire rwa IRMCT, ku bwumvikane bw’Abacamanza bose bagize inteko, rwagumishijeho icyemezo gihamya Ngirabatware icyaha cyo guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside.

Ku bwiganze bw’amajwi, Urugereko rw’Ubujurire rwagumishijeho kandi icyemezo kimuhamya icyaha cyo guhamagarira abantu gukora jenoside no kubashyigikira mu ikorwa ryayo. Cyakora, Urugereko rw’Ubujurire rwasanze Urugereko rwa Mbere rw’Iremezo rwa TPIR rwarakoze ikosa ryo kwagura ibyo Ngirabatware aregwa byerekeranye n’uruhare rwe mu mugambi mubisha uhuriweho wo gutsembatsemba Abatutsi. Urugereko rw’Ubujurire rwasanze ko, bitewe n’uko mu iburanisha Porokireri atagaragaje uruhare rwa Ngirabatware mu mugambi uhuriweho wari ugamije gutsembatsemba abasivire b’Abatutsi uvugwa mu kirego cy’itsembatsemba, Urugereko rw’Ubujurire ntirwemeje icyemezo gihamya Ngirabatware icyaha cyo gusambanya ku gahato mu rwego rw’umugambi mubisha uhuriweho, mu buryo bwawo bwagutse. Bityo, ku bwumvikane bw’Abacamanza bose bagize inteko, Urugereko rw’Ubujurire rwakuyeho icyemezo gihamya Ngirabatware icyaha cyo gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu mu rwego rw’umugambi mubisha uhuriweho, mu buryo bwawo bwagutse.

Kubera ikurwaho ry’icyo cyemezo gihamya Ngirabatware icyaha, Urugereko rw’Ubujurire rwamugabanyirije igihano cy’igifungo rugishyira ku myaka 30.

IBARURISHAMIBARE

Iminsi iburanisha ryamaze muri TPIR

154

 

Umubare w’ibimenyetso gihamya byakiriwe

310

Porokireri

93

Ubwunganizi

216

Urugereko

1

Umubare w’abatangabuhamya bahamagajwe

62

Porokireri

27

Ubwunganizi

35

Urugereko

0

Timeline