Ibiro bya Gerefiye

Courtroom Arusha
 

Ibiro bya Gerefiye bigeza ku mashami yombi ya MICT serivisi zirebana n’ubutegetsi, amategeko, poritike na diporomasi. Imirimo y’ingenzi ya MICT irimo iy’ibanze yerekeranye n’imiburanishirize y’imanza n’irebana n’ubutegetsi.

Mu mirimo y’ibanze yerekeranye n’imiburanishirizey’imanza, harimo gushyigikira imirimo y’Ingereko, Ibiro bya Porokireri n’Ubwunganizi; kwita ku batangabuhamya no kubarindira umutekano; gucunga gereza y’Umuryango w’Abibumbye y’Arusha n’iy’i Lahe; kugenzura irangiza ry’ibihano; gushaka ibihugu byakira abantu bahanaguweho ibyaha na TPIR cyangwa abarekuwe; gutera inkunga inkiko z’ibihugu, no kubungabunga ubushyinguranyandiko bwa TPIR, TPIY n’ubwa MICT no gutuma ababikeneye bagera ku nyandiko zishyinguwemo.

Mu mirimo y’ubutegetsi Ibiro bya Gerefiye bishinzwe, harimo guhindura inyandiko mu ndimi, ibyerekeye ingendo, abakozi no gufasha serivisi zose za MICT mu by’ubutegetsi ndetse no kugira serivisi ishinzwe imibanire ya MICT no hanze ku mashami yombi. Bishinzwe kandi gutegura ingengo y’imari n’imikoreshereze yayo no kuyigeza ku bihugu bigize Umuryango w’Abibumbye.

Gerefiye akorera ku mashami yombi ya MICT kandi we ukuriye Ibiro bya Gerefiye. Nk’uko biteganywa na Sitati ya MICT, Ibiro bya Gerefiye bigizwe kandi n’umukozi ushinzwe ibyo Biro ku cyicaro cya buri shami rya MICT, n’abandi bakozi babifitiye ubushobozi bashyizweho n’Umunyamabanga Mukuru, bisabwe na Gerefiye.